Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Nyakanga 2018 ni bwo Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2016 yakomezaga igikorwa cye yise ‘Enter generation dialogue’ ku nshuru yacyo ya gatatu aho kuri iyi nshuro yakoreraga mu ntara y'Amajyaruguru mu karere ka Musanze aha hakaba harahuriye urubyiruko rusaga magana ane (400).
Uru rubyiruko rwitabiriye ibiganiro bya Miss Mutesi Jolly ni uruba ruhagarariye abandi rwaje ruturutse mu mirenge igiye itandukanye harimo abahagarariye abatwara abantu kuri moto, abahagarariye abatwara abantu ku magare, abanyeshuri muri za kaminuza , abahagarariye abanyeshuri mu mashuri yisumbuye ndetse n'abandi benshi batandukanye.
Ni igikorwa Miss Mutesi Jolly akoreye mu ntara y’Amajyaruguru nyuma y’icyo yakoreye mu mujyi wa Kigali mu minsi ishize. Mu karere ka Musanze Miss Jolly Mutesi yakunze kwibanda mu gushishikariza urubyiruko kuba ari bo bakwiriye gufata iya mbere mu kwiyubakira igihugu aho yerekanaga ko urubyiruko rudakwiriye kureberera gusa ngo hari ababishinzwe ahubwo uruhare rwarwo rukenewe cyane kugira ngo u Rwanda rukomeze umuvuduko mu iterambere.
Bumwe mu butumwa uyu wabaye Nyampinga w’u Rwanda yatangiye aha yagize ati"Urubyiruko rwakoreshejwe mu gusenya igihugu ariko ni narwo rwakibohoye bityo rero mureke ingufu zacu nk’urubyiruko tuzikoreshe twubaka igihugu cyacu kuko nitwe twikorera kandi uhinga mu kwe ntawe asiganya nk'uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabivuze."
Ajyanishije n'insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti "Uruhare rw' urubyiruko rw'u Rwanda mu gusigasira amahoro n'umutekano kugira tugere k’u Rwanda twifuza." umuyobozi w'intara yAmajyaruguru Gatabazi JMV yabwiye urubyiruko ko urugamba rw’amasasu rwarangiye ariko kwibohora ari urugendo nk’urubyiruko rufite gukora cyane bakitabira umurimo bakirinda ibyo ari byo byose byabicira ubuzima nk'ibiyobyabwenge, ingeso mbi z’ubusambanyi n’ibindi byabangiriza ubuzima. Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru yanabibukije ko bafite amahirwe menshi ashingiye ko igihugu gifite ubuyobozi bwiza ku isonga hakaza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame unakunda urubyiruko cyane.
Guverineri Gatabazi JMV kandi yakomeje ashimira Miss Jolly wateguye iki gikorwa aboneraho gusaba urubyiruko rwari ruteraniye aho ko bakwiye kwimenya bakamenya agaciro bafite bakamenya amahirwe bafite bakamenya ubwiza bw'igihugu bakamenya ko nta wundi ukwiye gusigasira ibyo byose atari abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kuko ari yo mizero y'igihugu.
Yagize ati Mmufite amahirwe yose ashoboka icyo musabwa nimukore cyane kuko nimwiteza imbere muzateza imbere imiryango yanyu muteze imbera aho muba muteza imbere igihugu cyanyu maze iterambere rikomeze n’ibindi byose muzabigeraho ariko mbere na mbere mukore cyane ariko munirinda icyari cyo cyose cyabacamo ibice ahubwo murangwe n'urukundo mubwire oya uwari we wese ushaka kubateranya"
Ni ibiganiro byitabiriwe n'inzego nyinshi zitandukanye zirimo iz’umutekano, Minisiteri y’urubyiruko ndetse n’abandi batandukanye. Urubyiruko rwagize umwanya wo gutanga ibitekerezo ndetse n'uwo kubaza ibibazo ndetse banashimira Miss Rwanda 2016 watekereje iki gitekerezo aho benshi muri bo bagaragaje ko bishimiye ndetse bumvishe impanuro yabahaye banamusaba kuzagaruka bagakomeza bakaganira.
Miss Jolly Mutesi ubwo yari ageze mu karere ka MusanzeIbiganiro biba birimo no gusabana
Miss Jolly Mutesi
Guverineri Gatabazi aganira n'abari bitabiriye ibi biganiro
TANGA IGITECYEREZO