RFL
Kigali

Musanze: Abasaga 400 bitabiriye ibiganiro bya Inter generation bitegurwa na Miss Mutesi Jolly-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/07/2018 13:14
8


Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Nyakanga 2018 ni bwo Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2016 yakomezaga igikorwa cye yise ‘Enter generation dialogue’ ku nshuru yacyo ya gatatu aho kuri iyi nshuro yakoreraga mu ntara y'Amajyaruguru mu karere ka Musanze aha hakaba harahuriye urubyiruko rusaga magana ane (400).



Uru rubyiruko rwitabiriye ibiganiro bya Miss Mutesi Jolly ni uruba ruhagarariye abandi rwaje ruturutse mu mirenge igiye itandukanye harimo abahagarariye abatwara abantu kuri moto, abahagarariye abatwara abantu ku magare, abanyeshuri muri za kaminuza , abahagarariye abanyeshuri mu mashuri yisumbuye ndetse n'abandi benshi batandukanye.

Ni igikorwa Miss Mutesi Jolly akoreye mu ntara y’Amajyaruguru nyuma y’icyo yakoreye mu mujyi wa Kigali mu minsi ishize. Mu karere ka Musanze Miss Jolly Mutesi yakunze kwibanda mu gushishikariza urubyiruko kuba ari bo bakwiriye gufata iya mbere mu kwiyubakira igihugu aho yerekanaga ko urubyiruko rudakwiriye kureberera gusa ngo hari ababishinzwe ahubwo uruhare rwarwo rukenewe cyane kugira ngo u Rwanda rukomeze umuvuduko mu iterambere.

Bumwe mu butumwa uyu wabaye Nyampinga w’u Rwanda yatangiye aha yagize ati"Urubyiruko rwakoreshejwe mu gusenya igihugu ariko ni narwo rwakibohoye bityo rero mureke ingufu zacu nk’urubyiruko tuzikoreshe twubaka igihugu cyacu kuko nitwe twikorera kandi uhinga mu kwe ntawe asiganya nk'uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabivuze."

Ajyanishije n'insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti "Uruhare rw' urubyiruko rw'u Rwanda mu gusigasira amahoro n'umutekano kugira tugere k’u Rwanda twifuza." umuyobozi w'intara yAmajyaruguru Gatabazi JMV yabwiye urubyiruko ko urugamba rw’amasasu rwarangiye ariko kwibohora ari urugendo nk’urubyiruko rufite gukora cyane bakitabira umurimo bakirinda ibyo ari byo byose byabicira ubuzima nk'ibiyobyabwenge, ingeso mbi z’ubusambanyi n’ibindi byabangiriza ubuzima. Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru yanabibukije ko bafite amahirwe menshi ashingiye ko igihugu gifite ubuyobozi bwiza ku isonga hakaza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame unakunda urubyiruko cyane. 

Guverineri Gatabazi JMV kandi yakomeje ashimira Miss Jolly wateguye iki gikorwa aboneraho gusaba urubyiruko rwari ruteraniye aho ko bakwiye kwimenya bakamenya agaciro bafite bakamenya amahirwe bafite bakamenya ubwiza bw'igihugu bakamenya ko nta wundi ukwiye gusigasira ibyo byose atari abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kuko ari yo mizero y'igihugu.

Yagize ati Mmufite amahirwe yose ashoboka icyo musabwa nimukore cyane kuko nimwiteza imbere muzateza imbere imiryango yanyu muteze imbera aho muba muteza imbere igihugu cyanyu maze iterambere rikomeze n’ibindi byose muzabigeraho ariko mbere na mbere mukore cyane ariko munirinda icyari cyo cyose cyabacamo ibice ahubwo murangwe n'urukundo mubwire oya uwari we wese ushaka kubateranya"

Ni ibiganiro byitabiriwe n'inzego nyinshi zitandukanye zirimo iz’umutekano, Minisiteri  y’urubyiruko ndetse n’abandi batandukanye. Urubyiruko rwagize umwanya wo gutanga ibitekerezo ndetse n'uwo kubaza ibibazo ndetse banashimira Miss Rwanda 2016 watekereje iki gitekerezo aho benshi muri bo bagaragaje ko bishimiye ndetse bumvishe impanuro yabahaye banamusaba kuzagaruka bagakomeza bakaganira.

MISS JOLLYMiss Jolly Mutesi ubwo yari ageze mu karere ka MusanzeMISS JOLLYMISS JOLLYMISS JOLLYIbiganiro biba birimo no gusabanaMISS JOLLY

Miss Jolly Mutesi

MISS JOLLYMISS JOLLYGuverineri Gatabazi aganira n'abari bitabiriye ibi biganiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • tina5 years ago
    Miss wacu wibihe byose dukunda cyneee komerezah kbs
  • fofo5 years ago
    rwose jolly ur'umukobwa w'umunyamurava cyane kdi biranyigisha cyane icyampa amahirwe nkaganira nawe face to face nakungukiraho byishi mugihe wampaye cyokuganira nawe ntucika intege mubyo ukora kdi birakubahishije kdi nibyiza IMANA ikomeze ikwagure mumishinga yose utekereza gukora mubuzima bwawe bwose uzabaho muri y'isi!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
  • Kiki5 years ago
    Mukorogo wibihe byose. AKA MICHAEL JACKSON. Arihafi gutonyoka ndakurahiye. Ibinini unywa wabihagaritse wamwana we Koko. Kwikoroga ko ntakamaro Kabyo
  • Ytuv5 years ago
    Wowe wiyita @kiki ufite gihamya yihe ko ayisiga jyureka gusebanya ugabanye ibigambo kko nuburenganzira bwe bwo gukora icyo ashaka kndi abaye neza wasanga woe uri mbobo aho uvuga ubugoryi buraho gsa!
  • Nulu5 years ago
    Bavuga ibigoramye imihoro ikarakara . @ytuv
  • Kana5 years ago
    Sha uyumwana kabisa arikwiyangiza pee! Uziko neza neza uruhu rwe rwatokombeye???
  • masho kid promoter5 years ago
    ytuv Yuri mukuri ark ntaho utaniye nawe niba Umuntu atukanye nawe koko ntacyo umurushije
  • Aho5 years ago
    Nuko yeee@Yvut nawe warikoroze se?





Inyarwanda BACKGROUND