Ishuri rya muzika ryo ku Nyundo ni kimwe mu byo kwirata umuziki w’u Rwanda umaze kunguka mu myaka mike ishize rishinzwe, aha buri wese wabivuga yabishingira ku kuba abahanzi baza gutaramira mu Rwanda bitakiri ngombwa ko bajya guhiga abacuranzi za Goma na Bukavu ahubwo ubu abacuranzi beza ba mbere mu Rwanda ni abana b’abanyarwanda.
Nyuma y’ibyo, iri shuri riri kurera abahanzi b’ejo hazaza bafite n’ubumenyi ku muziki, ni muri urwo rwego muri uyu mwaka w’amashuri wa 2018 ryatangiye kuzenguruka igihugu cyose hashakishwa abanyempano muri muzika bafite ubushobozi bwo kwiga umuziki bahereye mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Musanze aho urubyiruko 36 bitabiriye iri rushanwa ryabereye muri Musanze Polytechnique.
Muri aya majonjora abari bagize akanama nkemurampaka ni; Pastor Aimable Nsabayesu, Murenzi Janvier na Might Popo. Aya marushanwa yitabiriwe cyane cyane n’urubyiruko rurangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bagaragazaga impano mu kuririmba, gucuranga n’ibindi bifite aho bihuriye n’umuziki.
Dore uko gahunda yose imeze
Nyuma ya Musanze abari kuzenguruka igihugu bashakisha urubyiruko ruziga mu ishuri rya muzika barakomereza i Rubavu kuri uyu Kane tariki 11 Mutarama 2018, Rusizi ku wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2018 mu gihe bazahita bamanukira i Huye ku wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2018 bakomereze i Kigali n'ahandi hose mu gihugu bazakomereza.
REBA AMAFOTO UKO BYARI BYIFASHE I MUSANZE:
Might Popo umuyobozi w'iri shuri yabanje kuganiriza abaje guhatanaAbanyeshuri babanje kwiyandikisha umwe ku wundiAbanyempano mu muziki batangiye guhatanaAbari bagize akanama nkemurampaka kahaga amanota abanyeshuriMight Popo umuyobozi w'iri shuri yitegereza abahatanaN'abakobwa bitabiriye aya marushanwaAbarushanwaga bari benshiBad Rama umuyobozi wa The Mane ifasha Safi Madiba na Marina yari yaje kwihera ijisho aba bana b'abanyempano muri muzikaHari abahanga mu gucuranga ibyuma bya muzika binyuranyeUyu mwana yatunguranye ubwo yacuraga 'Beat' ibisanzwe bikorwa n'aba producerUyu mwana nubwo ari muto azi gucuranga ingoma ku buryo ari mu bahawe amahirwe n'abakurikiranye iri rushanwaByose byari umuziki...
AMAFOTO: IHORINDEBA Lewis -Inyarwanda ltd
TANGA IGITECYEREZO