RFL
Kigali

Abagize itsinda rya TNP bagiye kumurikira album yabo ya mbere mu mujyi wa Musanze

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:16/12/2015 14:41
0


Nyuma y’imyaka 6 bakora umuziki, Passy na Tracy, abasore babiri bagize itsinda rya TNP bageze kure imyiteguro yo kumurika umuzingo wa mbere wa album yabo bise ‘Kamere’ izagaragaraho indirimbo 15 bakoze muri icyo gihe cyose bamaze muri muzika.



Ni mu gitaramo cy’amateka kuri TNP giteganijwe tariki ya 24 Ukuboza 2015 kuri stade Ubworoherane mu mujyi wa Musanze, aho bazafatanya n’abahanzi batandukanye basanzwe bakomeye mu Rwanda.

TNP

Passy na Tracy kuri cover ya album yabo

Nk’uko Tracy yabidutangarije, kugeza ubu ibyangombwa byose bamaze kubibona ndetse imyiteguro irarimbanije, aho bategereje ko umunsi nyirizina ugera bagatamira abakunzi b’umuziki nyarwanda.

TNP

Passy na Tracy, aha bari kumwe na Nilas(hagati)batangiranye itsinda rya TNP, ijwi rye rikaba rinumvikana mu ndirimbo 'Kamere', gusa we akaba yarahisemo kuva mu muziki agakina umupira w'amaguru

N’ubwo igitaramo cya mbere cyo kumurika iyi albumkizabera i Musanze ngo siho honyine TNP bateganya kuzamurikira iyi album kuko bafite gahunda yo kuzenguruka hirya no hino bayimurika nyuma ya Musanze.

Tracy ati “ Imyiteguro igeze kure, ejo bundi tariki ya 24 tuzaba turi mu mujyi wa Musanze, ariko ntabwo ariho honyine kuko n’ahandi turi guteganya kuzahagera, ndetse turimo kureba uko n’abanyakigali tuzayibamurikira.”

Kamere

Kuri cover y'inyuma y'album, TNP bashimira buri wese wabafashije

Iyi album bayitiriye indirimbo yabo ‘Kamere’, bakoze mu mwaka wa 2011, iyi ikaba ari imwe mu ndirimbo ebyiri za mbere bahereyeho ndetse yaje no gukundwa cyane ari nayo mpamvu bahisemo kuyitirira iyi album.

Reba amashusho y'indirimbo 'Kamere'

Tutibutse ko muri iki gitaramo cya mbere cyo kumurika album ‘Kamere’, TNP izaba iri kumwe n’abahanzi batandukanye barimo: Riderman, Bruce Melody, Rafiki, Ama-G, Active, Paccy, M Izzo, Jay C, Bull Dogg n’abandi bahanzi bakomeye babarizwa mu muji wa Musanze.

TNP






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND