RFL
Kigali

Musanze:Zao Zoba Casmir yasize amateka atazibagirana mu mitima y'abitabiriye ibirori bya FESPAD-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/08/2018 7:38
2


Umuhanzi w’icyamamare mu gihugu cya Congo Brazaville Casimir Zao Zoba yasize amateka atazibagirana mu mitima y’abitabiriye igitaramo cy’Iserukiramucio ry’imbyino cyabereye mu karere ka Musanze ku kibuga cy’umupira w’amaguru cy’Ubworoherane.



Kuri uyu wakabiri taliki 31 Nyakanga 2018 mu karere ka Musanze ku kibuga  cy’Ubworoherane habereye ibirori by’iserukiramuco ry’imbyino ryahujwe n’icyumweru cy’umuganura. Zao Zoba Casmir yishimiwe bikomeye muri ibi birori na cyane ko indirimbo ye Ancier Combattant yayibyinanye na benshi mu bitabiriye ibirori. Wabonaga benshi bayizi cyane. Nyuma yo kuririmba, Zao Zoba yasabwe kugaruka ku rubyiniro asubiramo zimwe mu ndirimbo ze ndetse ukabona bamwe batifuza no gutaha bitewe n'uburyo bashakaga uyu muhanzi cyane.

Zao Zoba

Zao Zoba mu birori bya FESPAD byabereye i Musanze

Ibi byari byitabiriwe na Minisitiri w’umuco mu gihugu cya Senegale Abdou Latif Coulibal ndetse na Ambassaderi w’igihugu cya Congo Brazaville mu Rwanda, Guy Itoua hagaragayemo amatorero ya hano mu Rwanda nk’Igicumbi cy’umuco  rya Burera, Dukomere k’umuco rya Gicumbi ndetse n’Inkoramutima rya Gakenke nayo yasusurukije abitabiriye ibirori.

Umuhanzi Zao Zoba wari utegerejwe n’abatari bake mu bari bitabiriye ibi birori by’iserukiramuco ry’imbyino mu karere ka Musanze mu by’umwihariko mu ndirimbo ye yakunzwe na benshi “Ancier Combattant” ubwo yari ageze ku rubyiniro yakiriwe bikomeye ndetse yerekwa urukundo rukomeye aho yabyinanye n’abitabiriye igitaramo iyi ndirimbo Ancier Combattant.

Uyu muhanzi Zao Zoba akirangiza kuririmba yaganiriye n’itangazamakuru maze atangaza ko kuva muri 2004 ubwo aheruka mu Rwanda aririmbira i Gisenyi kugeza ubu hari byinshi byahindutse ariko anavuga ko abahanzi bo mu Rwanda bakwiriye kwigira ku muziki wa kera mu buryo bwo kunoza inganzo yabo, ati;

Ndishimye bikomeye ndishimye bitavugwa kandi uretse no gushimishwa n’Abanyarwanda banyeretse urukundo nanishimiye ibikorwa remezo igihugu kimaze kugera ho, ubwo rero ni ah'abahanzi  banyu gukora cyane kugira ngo bateri imbere byisumbuyeho.

Zao Zoba

Zao Zoba i Musanze

Igitaramo cyabereye i Musanze cyaranzwe n’imbyino zo mu Rwanda zaje no kugaragaramo cyane imihango ya kera harimo ibijyanye n’uko umwami yabagaho ndetse n’uko bakinaga umukino wo kunobana bakoresheje inkoni. Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze baganiriye na Inyarwanda.com batangaje ko bishimye bitavugwa ndetse banasaba ko ibirori nk’ibi byaba ngaruka mwaka. Masengesho Gaspar yagize  ati”Ibi ni byiza pe twajyaga tubibona kuma-television gusa none tubibonye imbonankubone. Zao Zoba namwumvaga nkiri muto none dore mubonye amaso ku maso  kimwe n'abo muri Senegale njye ku bwanjye numva byajya biba buri mwaka kuko bidusigira ubumenyi butandukanye”.

Zao Zoba

Ibi birori byitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye

Uwari umushyitsi mukuru muri uyu muhango Guverineri w’Intara y’amajyaruguru Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yashimye byimazeyo abitabiriye uyu muhango ndetse abasaba kujya baha agaciro umuco nyarwanda kimwe n'uwa Afrika muri rusange. Yashishikarije kandi abanyarwanda kwimakaza umuco n’ubumwe mu bihugu by’Afrika  binyuze mu gusangira umuco, imbyino ndete avuga ko ari ibyishimo ku banyarwanda bose muri rusange.

Tubitutse ko iriserukiramuco ry’imbyino (FESPAD) ryabereye mu karere ka Musanze kuri uyu wa kabiri taliki 31 Nyakanga 2018 ndetse kuri uwo munsi ryanabereye mu karere ka Rwamagana mu ntara y'Uburasirazuba. FESPAD irakomeza no kuri uyu wa Gatatu taliki 1 Kanama 2018 aho ribera mu ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Rubavu. Biteganijwe ko ibirori bizabera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

ANDI MAFOTO

FESPAD 2018FESPAD 2018

Bimwe mu biranga umuco nyarwanda

FESPAD 2018FESPAD 2018FESPAD 2018FESPAD 2018FESPAD 2018FESPAD 2018FESPAD 2018FESPAD 2018FESPAD 2018FESPAD 2018FESPAD 2018FESPAD 2018Zao Zoba

Zao Zoba Casmir yasize yanditse amateka i Musanze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gahogo5 years ago
    uyu musaza arakaze
  • nene5 years ago
    kbsa bijye bibangaruka mwaka kandi burya u Rwanda nurwambere pe, twishimiye zao zobaaaaaaaaaaaa





Inyarwanda BACKGROUND