RFL
Kigali

Muri ba Miss Rwanda bose, Miss Colombe niwe wahize abandi mu kwitanga no gukora ibikorwa byubaka igihugu

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:2/02/2016 8:15
16


Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, hamaze gutorwa ba Nyampinga bane, ari bo Miss Bahati Grace, Miss Mutesi Aurore, Miss Akiwacu Colombe na Miss Kundwa Doriane. Muri aba bakobwa bose, Miss Akiwacu Colombe afite umwihariko wo kwitanga cyane no gukora ibikorwa biteza imbere igihugu.



Mu banyarwanda b’ingeri zitandukanye, ibijyanye n’akamaro ko gutora Nyampinga w’u Rwanda ntibikunze kuvugwaho rumwe, cyane ko bamwe muri bo batiyumvisha icyo uyu mukobwa uba watorewe guhagararira igihugu akora mu kugiteza imbere no guteza imbere imibereho y’abagituye. Ibi bibazo ariko iyo urebye usanga bifite ishingiro, kuko  bamwe mu bambitswe iri kamba batigeze bagira igikorwa giteza imbere igihugu bakora cyangwa ngo bagaragarize rubanda ko kuba baratowe bifite icyo byabunyuye. Muri aba bose ariko, Miss Akiwacu Colombe afite umwihariko, kuko yitanze agakora iyo bwabaga ngo ibyo yari yarahize aobihigure n’ubwo rimwe na rimwe byabaga bigoye kuri we. Ibi byose, nibyo turebera hamwe muri iyi nkuru.

Miss Colombe ari muri ba Miss Rwanda batereranywe cyane

Tariki 23 Gashyantare 2014, nibwo Akiwacu Colombe yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2014. Mbere y’uko atorwa, hari harashyizwe ahagaragara imodoka nshya yo mu bwoko bwa Hyundai L10 Grand, iyi ikaba yarashyizwe ahagaragara n’abateguraga amarushanwa Miss Rwanda 2014 tariki 7 Kanama 2013, bavuga ko uzambikwa ikamba ari yo azahembwa. Iyi ni imodoka byavugwaga ko ifite agaciro ka miliyoni cumi n’eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (13.000.000).

Colombe

Nyamara ubwo Miss Colombe yambikwaga ikamba, yahawe imodoka ishaje yo mu bwoko bwa Nissan, iyi ikaba yaragiye itesha umutwe uyu mukobwa kubera guhora ipfa ikamuteza ibibazo, biza no kugeza ubwo abura ibyuma byaburaga ngo isanwe arayiparika atangira kujya atega nk’abandi bose. Icyo gihe, abari bashinzwe kumukurikirana ari bo Rwanda Inspiration Back Up, ntacyo bigeze bamufasha kuri icyo kibazo, nyamara mu kwirya akimara kwe yageragezaga ibishoboka byose agakora ibikorwa biteza imbere igihugu.

Miss Colombe yateguye ibikorwa biteza imbere igihugu bifite agaciro k’amamiliyoni

Kuva uyu mukobwa yatorerwa kuba Miss Rwanda mu mwaka wa 2014 kugeza ubu, yagiye akora ibikorwa bikwiye gushimwa kandi bifite agaciro k’amafaranga menshi abarirwa mu ma miliyoni, bimwe muri byo tukaba ari byo tugarukaho.

Colombe

Tariki Werurwe 2014, nyuma y’igihe kitageze no ku kwezi kumwe atorewe kuba Miss Rwanda 2014, Miss Colombe yasuye impfubyi n’abapfakazi bo mu murenge wa Shyorongi mu karere ka Rulindo, aba basuwe bakaba bari abantu 82 bibumbiye mu miryango 32. Yabashyikirije inkunga irimo imyambaro, ibiribwa ndetse n’ibinyobwa.

Tariki 3 Gicurasi 2014, Miss Akiwacu Colombe yasuye abana b’impfubyi bo mu kigo kizwi nka “Centre Amarembo” abaganiriza ku bijyanye no kugira intego mu buzima bwabo no guharanira kuyigeraho, ndetse anabashyikiriza inkunga y’ibiribwa. Icyo gihe nabwo uyu mukobwa yari amaze igihe gito atorewe kuba Miss Rwanda, yaranatangiye kugira ibibazo by’ubupfu bw’imodoka yari yarahawe nk’igihembo.

Tariki 29 Kamena 2014, nibwo mu karere ka Rwamagana habaye igitaramo cyari cyateguwe na Miss Akiwacu Colombe, iki kikaba cyari kigamije gufasha abapfakazi barokotse Jenoside bo muri aka karere ka Rwamagana. Miss Colombe kandi yagiye asura n’abandi bantu batandukanye akagenda abagenera imfashanyo akenshi zabaga ziganjemo ibiribwa.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2015, mbere gato y’uko hatorwa Miss Rwanda 2015, Miss Akiwacu Colombe yagaragaje ko agikomeje ibikorwa biteza imbere igihugu bikazamura n’imibereho myiza y’abaturage, atangiza igikorwa cyo kubakira abatishoboye inzu ebyeri zigezweho zifite agaciro ka miliyoni cumi n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (15.000.000).

Icyo gihe Miss Colombe yatangaje ko yashatse inkunga mu bigo bitandukanye afatanyije n’umuryango w’abana barokotse Jenoside, kuri iyo nkunga babasha kubona ubushobozi bwo gutangira kubakira inshike za Jenocide inzu zigezweho kandi zijyanye n’igihezifite agaciro ka miliyoni cumi n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, kugeza ubu zikaba zaruzuye hasigaye gusa gukorerwa amasuku.

Miss Colombe kandi yabashije kwishyurira abana b’impfubyi bo mu kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara bagera ku 114, ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé), iki nacyo kikaba ari kimwe mu bikorwa bifasha rubanda kandi biteza imbere igihugu uyu mukobwa yabashije gukora  nka Miss Rwanda.

Miss Colombe yanagaragaye mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije byanamufashije guserukira u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku butumire bw’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki Moon, akaba yaranagize uruhare mu ishingwa ry’umuryango ugamije guteza imbere uburezi, ibidukikije n’ubuzima.

Muri ba Miss Rwanda bose, Miss Colombe niwe utaradindiye mu ishuri kubera iri kamba kandi ari nawe wakoze ibindi bikorwa byinshi

Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, mu Rwanda hamaze kuba amarushanwa ya Miss Rwanda inshuro enye, ariko uretse Miss Akiwacu Colombe, abandi bose bagiye bagaragaraho kudindira mu masomo yabo bitewe n’iri kamba bambitswe, ahanini bakavuga ko byatewe n’inshingano zitoroshye babaga bafite ngo bashyire mu bikorwa ibyo babaga baratanze nk’imihigo igihe biyamamazaga. Nyamara Miss Colombe bigaragara ko yakoze byinshi, ntiyigeze ahagarika amasomo ye nyuma yo kwambikwa iri kamba.

Miss

Miss Rwanda 2009, Bahati Grace, yambitswe iri kamba arangije amashuri yisumbuye mu kigo cya Lycee de Kigali. Uyu mukobwa wanarangije afite amanota meza yari kumwemerera guhita akomeza muri Kaminuza, ntiyahise akomeza bitewe n’izi nshingano yari ahawe n’ubwo icyo gihe yavugaga ko ashaka kuziga hanze y’u Rwanda. Kudindira kwe kukaba kwarongerewe no gutwita mu mwaka wa 2011, no kwibaruka muri 2012. Uyu mubyeyi ariko aherutse kurangiza amasomo ye ya Kaminuza n’ubwo yari yarabanje kudindira.

Miss

Miss Mutesi Kayibanda Aurore wabaye Miss Rwanda mu mwaka wa 2012, nyuma yo kuba Miss Rwanda yanatangiye amasomo y’ibijyanye n’ubwubatsi mu cyahoze ari Kaminuza ya KIST, ariko biza kumugora arabihagarika, kugeza ubwo mu ntangiriro za 2015 yagiye mu gihugu cya Turikiya gusubukura amasomo ye yari yaradindiye.

Miss

Miss Kundwa Doriane uherutse kwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2015, nawe yambitswe iri kamba arangije amashuri yisumbuye, ndetse yavugaga ko azahita akomeza amasomo ye muri Kaminuza. Nyamara nyuma yaje gutangaza ko yabonye bitamukundira kubangikanya inshingano zo kuba Miss Rwanda n’amasomo, afata icyemezo cyo kuzakomeza amasomo nyuma yo gusimburwa kuri uyu mwanya.

Colombe

Miss Akiwacu Colombe wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2014, niwe mukobwa wabashije guhanyanyaza abangikanya izi nshingano  kandi bigaragara ko yakoze byinshi mu bushobozi yari afite. Uyu mukobwa nawe yambitswe ikamba arangije amashuri yisumbuye, ariko we yabashije guhita akomerezaho ajya no muri Kaminuza mu cyahoze ari SFB, n’ubwo yahavuye ubu akaba yiga mu gihugu cy’u Bufaransa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • denis8 years ago
    ESE ubu uretse amarangamutima yawe munyamakuru, ubu ni iki yakoze abandi batakoze koko
  • Olive8 years ago
    Bravo kuri colombe yarakoze vraiment. nubwo bamuririye imodoka twese tukabibona byaratubabaje ariko ntibyamubujije gukora ibyo abandi batakoze. Colombe Miss wibihe byose!
  • Lily8 years ago
    Harikindi mwibagiwe yakoze cyingenzi. yashinze umuryango urengera ibi dukikije. akaba ari nawe muyobozi. ejo bundi kumuganda abari muruwo muryango bateye ibiti bisaga ibihumbi 2000
  • Nkunda charles8 years ago
    Nonese mwatubwira ama caractères bagenderaho kugirango batore miss rwanda
  • Nunu8 years ago
    Iyi nkuru buretse amarangamutima nta kindi mbonyemo.kki c mutatubwiye iby'abandi bakoze ngo twigereranirize??kko ndabizi nabo hari ibyo bakoze gsa buretse kurya amafranga y'igihugu no kwirirwa biyerekana miss ntacyo amaze pee
  • Nunu8 years ago
    Iyi nkuru buretse amarangamutima nta kindi mbonyemo.kki c mutatubwiye iby'abandi bakoze ngo twigereranirize??kko ndabizi nabo hari ibyo bakoze gsa buretse kurya amafranga y'igihugu no kwirirwa biyerekana miss ntacyo amaze pee
  • Yvo8 years ago
    Haaaaa!!muragira ngose yongere atorwe?niwe wakoze!!gukomeza amashuri se niki?muri abo bandi mwumvise hari uwo yananiye?buri wese nigihe cye mujye mureka amatiku
  • Belle8 years ago
    Umwana wanzwe niwe ukura... juste colombe ni miss wibihe byose!!!
  • Belle8 years ago
    Umwana wanzwe niwe ukura... juste colombe ni miss wibihe byose!!!
  • Belle8 years ago
    Umwana wanzwe niwe ukura... juste colombe ni miss wibihe byose!!!
  • colcol8 years ago
    Abana bose barakoze kd turabashima, buri wese yakoresheje uburyo yabonye kd Bose bagerageje Kwitwara neza. Mukomereze aho bana bacu nabazatorwa ahazaza bazakomeze kwitwara neza.
  • S8 years ago
    Ibyo yakoze yabishimiwe ,urumva abandi barakoze iki,?! Ikindi mutanazi burya gufasha nabyo n,impano y'Imana.Colombe Imana ikongerere.
  • Amani8 years ago
    Sha inyarwanda Yabera muranyubatse pe.mubyukuri Colombe kabisa niwe miss wibihe byose kuko yakoze ibyo yiyemeje anarenzaho.cyereka abshaka kwigira impumyi Nibo batabibona Ariko harinundii mumiss wa sfb akaba yari no muri miss Rwanda Hassan Edna Darlene .uriya nawe muzashakishe kuko agira ibikorwa byinshi byo gufasha.akwiye inkunga pe
  • Santos8 years ago
    Ahubwo se yakoze iki ubwo washakaga inkuru uvuga ahubwo se niki yarushije abandiii ko Ahubwo arusha doriane gusa watowe akicara keretse iyo muvuga ko yarushije doriane kuko uriya wagirango ntazo ibyo bamutoreye igihe kimurangiriyehoo hahahahah
  • kibwa28 years ago
    Ko mbona ibyo yakoze ari byabindi byo gusurana bakarya amafoto ra kdi ibyo bose barabikora!! Na amashuru yo nari ngize ngo yarayarangije!!? Naho gukomeza byo na abandi baracyayakomeje!!
  • Iradukunda pascal8 years ago
    Miss akiwacu kolombe akwiye gushimwa kubwibikorwa yakoze abandi bamiss barimo guhatanira ikamba bamurebereho uzambikwa ikamba rya miss rda 2016 azamurebereho bravo thenks.





Inyarwanda BACKGROUND