RFL
Kigali

Munyanziza Francis umwe mu batangiranye n'itsinda Gakondo Groupe agiye kurushinga

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/10/2018 16:29
0


Munyanziza Francis ni umwe mu bacuranzi akaba n'umuririmbyi mu itsinda rya Gakondo Groupe, akaba ari no mu batangiranye n'iri tsinda. Ni umwe mu beza iri tsinda rifite. Kuri ubu rero uyu musore amakuru mashya ari kumuvugwaho ni uko agiye kurushingana na Mutesi Hafuswa bari mu myiteguro ya nyuma y'ubukwe bwabo.



Munyanziza Francis ni umwe mu bahanzi bagize itsinda Gakondo waririmbye mu bitaramo bikomeye birimo ibiheruka byabereye muri Armenie ubwo habaga inama yari yahuje abakuru b'ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa (OIF) inama yanarangiye Mushikiwabo Louise atorewe kuyobora uyu muryango muri manda y'imyaka ine.

Ubukwe bw'uyu muhanzi uri mu beza u Rwanda rufite b'abahanga mu gucuranga inanga ndetse no kuririmba injyana Gakondo buri tariki 8-15 Ukuboza 2018 nk'uko bigaragara ku nteguza z'amatariki y'ubukwe bwabo (Save the date). Ku bijyanye n'uyu mugore uyu muhanzi agiye gushakana nawe we ngo si umuhanzi wabigize umwuga nk'umugabo we gusa nawe ngo umuziki arawumva cyane.

 

Munyanziza

Munyanziza Francis agiye gukora ubukwe 

Ibi twabitangarijwe na Munyanziza Francis wagize ati"Umufasha nawe ni umunyamuziki gusa si cyane kuko aririmba muri Worship team aho asengera kuri Liberty Church. Njyewe ndi gutegura gushyira hanze Album yanjye ya mbere igizwe n'indirimbo 10 harimo Abo bana, Ubahiga n'izindi nzabagezaho nyuma y'ubukwe."

Munyanziza

Francis ni umuhanga mu gucuranga inanga Gakondo ya kinyarwanda akaba n'umuririmbyi w'umuhanga

Munyanziza

Munyanziza Francis ni umwe mu batangiranye n'itsinda Gakondo Groupe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND