RFL
Kigali

Munyanshoza Dieudonne yadutembereje ku ivuko rye i Mibirizi-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/05/2018 6:04
0


Munyanshoza Dieudonne umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki nyarwanda, yadutembereje ku ivuryo rye i Mibirizi. Ni umuhanzi wamenyekanye cyane kubera indirimbo 'Mibirizi' yakoreye aho avuka (Mibirizi) hishwe abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.



Tariki 28 Mata 2018 ni bwo umunyamakuru wacu yahagurutse i Kigali yerekeza i Rusizi.  Munyanshoza yadutembereje ku ivuko rye ahantu avuga ko habitse amateka menshi Mu gitondo ahagana saa kumi n’imwe zo kuwa Gatandatu tariki 28 Mata 2018 ni bwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yari avuye i Kanombe agana ku Kimironko agenda aganira ku murongo wa Telefone na Munyanshoza Dieudonne wamubwiye ko bagombaga guhura saa kumi n’ebyiri za mu gitondo bagafata urugendo berekeza mu karere Rusizi.

Saa kumi n’ebyiri za mu gitondo umunyamakuru wacu yari arimo aramukanya na Munyanshoza, bemeranya ko babanza guca ku rugo rwa Senderi International Hit [Nzaramba Eric] ndetse no kwa Nyiranyamibwa Suzanne bose batuye kuri Merez ya kabiri. Nyuma y’aho kandi bakomereje hafi ya Sitade ya Kigali ahatuye Kalisa Ernest uzwi cyane kuri ubu nka Rulinda muri filime y'uruhererekane ya Seburikoko.

Shoferi yakije imodoko bongera guhagarara bageze ku Giti cy'Inyoni. Bitewe n’uko imodoka bari barimo imyanya yari yuzuye, byabaye ngombwa ko umunyamakuru wacu ajya mu yindi modoka yarimo abagana i Rusizi muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 24, abatutsi biciwe muri Kiliziya y’i Mibirizi muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Urugendo Kigali-Rusizi rusaba kwicara ugashikama dore ko ari urugendo rw’amasaha hafi arindwi! Mu nzira bagenda; abari muri iyo modoka bagiye baganira ku mateka yagejeje u Rwanda mu icuraburindi bamwe bagatanga ubuhamya bw’ibyabayeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakanyuzamo bakaririmba indirimbo zo kwibuka za Munyanshoza Dieudonne, Senderi ndetse bagatera n’indirimbo zo gushima Imana ziganjemo iza Mbonyicyambu Israel [Israel Mbonyi].

Ishyamba rya Nyungwe barigenze isaha n’igice mbere y’uko batangira kubona imisozi n’imirambi yizihiye icyayi cyahogoje amahanga. Mu ishyamba rya Nyungwe, imvura ihora igwa urizengurukamo ubona ibiti, inyoni n’ibyatsi by’ubwoko butandukanye kandi bitoshye. Umuhanda waho urakoze neza n’ibyapa biyobora, ibimenyesha na ndanga n’ibindi…Mu gihe kingana n’isaha irenga kugira ngo usohoke muri iri shyamba rya Nyungwe ubona bamwe mu ngabo z’u Rwanda banyagirwa barinze umutekano wo gicumbi cy’amahoro.

Uva mu ishyamba rya Nyungwe wakirizwa umwuka mwiza w’icyayi cya Shagasha ugakomereza mu mujyi wa Kamembe ahari ubucuruzi, inganda, Hoteli  n’ibindi bikorwa by’iterambere nka Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rusizi n’ibindi.

Kugira ngo ugere i Mibirizi ahacumbikiye amateka ya Munyanshoza Dieudonne,  unyura ku kiyaga cya Kivu cyivamo akayaga gahehereye; ugatumbera umuhanda ugana i Mibirizi. Mu ruhande rw’iburyo utereye amaso mu mpinga ugenda ubona zimwe mu nyubako ziri muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC). Iyo ugeze mu Murenge wa Gashonga uta umuhanda wa kaburimbo ugafata ibirometero icyenda n’igice ugana i Mibirizi, ahubatse Paruwasi ya Mibirizi icyikijwe n’amashuri ndetse n’amashyamba byose by’abihaye Imana biri ku butaka bunini.

Paruwasi Mibirizi

Paruwasi ya Mibirizi, h'epfo yaho hatuye abo mu muryango wa Munyanshoza Dieudonne

Hafi ya Paruwasi ya Mibirizi hatuye abo mu muryango wa Munyanshoza Diuedonne. Kujya ku ivuko iwabo unyura mu gasatere ka Mabirizi ugacyebuka ibumoso ahasigaye hubatse ibiro by’umurenge wa Nyakarenzo ndetse muri iyo sambu yahoze ari iy’iwabo harimo n’umunara wa sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda, byose agisaba akarere ka Rusizi ko yahabwaga ingurane yabyo.

Bikiramariya

Ku ngoro ya Bikiramariya mu muhanda ugana ku ivuko rya Mibirizi

Inyuma y’ibiro by’umurenge wa Nyakarenzo hari ibiti by’imivumu bibiri, iyo Munyanshoza abibonye yibuka ko yari amarembo ab’iwabo nawe banyuragamo binjira banasohoka mu rugo. Munyanshoza Dieudonne ni mwene Munyanshoza Anaclet na Mukarugema Marie. Aho ku biro by’umurenge wa Nyakarenzo niho ise yari atuye mu mwaka w’1958 hari inzu babagamo yari icyijijwe n’ishyamba.

Ise yaje guhunga mu mwaka w'1959 ahungira muri Congo mu gace ka Kamanyora. Muri 1962 haje kubaho ishingwa ry’amakomine ari nabwo ubutegetsi bwahafataga bukahashyira komine Mibirizi yayobowe n’uwitwa Ndikahiwe ari nawe wambuye ubu butaka ise wa Munyashoza Dieudonne. Avuga ko ishyamba ryari rihari baritemye ryose.

Hagati y’umwaka w’1973-1974 ise wa Munyanshoza yaje kugaruka mu Rwanda asanga ku butaka bwe hatakiri komine yarimuriwe i Mukarangiro itakicyitwa Mibirizi ahubwo ari Kimbogo. Yagize ati :"1973 bishyira mu 1974 Papa yigeze kuza kugaruka agarutse ariko asanga hano hatakiri komine, komine yarimutse yaragiye mu Karangiro noneho isigaye yitwa Kimbongo itakitwa Mibirizi. Ariko ahangaha icyo gihe bahise bahagira fuwaye y’amakomine atatu; Nyakabuye, Gishoma na Kimbogo…”

Akomeza avuga ko ise yakomeje gukurikirana iby’isambu ye akabaza Burugumesitiri Ndihakiwe aho kugira ngo acyemure icyo kibazo ahubwo ngo yahise afungisha ise wa Munyanshoza. Bamufungiye i Cyangungu, nyuma y’iminsi yaje gufungurwa agirwa inama na bamwe bamubwira ko adakwiriye gukomeza gukurikirana iby’isambu ye.

ivuko

Senderi ari kumwe n'umuvandimwe wa Munyanshoza  

Ubutaka bwa Se wa Munyanshoza bwasimburanyweho inyubako z’ubuyobozi, ati: “Nababwiye ko bwabanje kuba Komine Mibirizi nyuma haza kubaho fuwaye nyuma bahagira segiteri Cyato. Nyuma ya Jenoside yakomeje kuba Umurenge wa Nyakarenzo.”

Uyu muhanzi avuga ko nyuma yaje kubaza ibijyanye n’iby’ubutaka bw’iwabo bitewe n’uko ababyeyi be n’abo bavukana bari batakiriho agira ngo arenganurwe asubizwe imitungo y’iwabo bahoranye. Yagaragaje akarengane ke, Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwakoresheje inama n’abaturage hari ndetse n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyakarenzo. Abaturage basobanuye ko ubwo butaka bwubatsemo ibiro by’umurenge wa Nyakarenzo hari mu kwa se wa Munyanshoza Dieudonne.

Munyanshoza ati :“Bahamagaye inama y’abaturage n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi ndetse n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyakarenzo. Abaturage baza gusobanura uburyo hari aha Data ari we wari uhatuye.” Munyanshoza ashima Leta y’u Rwanda uburyo yumvise ikibazo cye, avuga ko mu batanze ubuhamya bw’uko ubwo butaka ari ubw’iwabo hari uwahunganye na Se ndetse n’uwahoze ari Konseye n’abandi bakuru bariho icyo gihe.

Imyanzuro yavuye muri iyo nama n’uko ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwemeye kuzamuguranira iyo sambu. Ati : “Ariko ubundi aha mpagaze niho hari iwacu, ku gicumbi cy’iwacu..Hari amahirwe menshi y’uko bazanguranira. Ntegereje y’uko bampa ingurane mu minsi iri imbere.”

Hepfo y’umurenge wa Nyakarenzo hubatse ibiro by’Umurenge Sacco, avuga ko ho ari mu isambu ya Sekuru we. Ise wa Munyanshoza na Mama we bashyingiwe mu mwaka w’1958. Munyanshoza Dieudonne yavutse kuwa 25 Nzeli mu 1975. Yabatijwe nyuma y’iminsi itatu akivuka. Ni umwanditsi w’indirimbo ziganjemo izo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’izindi z’ubuzima busanzwe, ni umucuranzi kandi wihariye mu bicurangisho byinshi by’umuziki.

imodoka

Umuhanda warimo ubunyerere, iyi ni yo modoka Munyanshoza yari arimo

nyakarenzo

ibivumu

i mibirizi

Imbere y'ibiro by'Umurenge hari ibikorwa bya MTN Rwanda

avoka

Ibiti by'imivumu bibiri byari irembo ry'iwabo wa Munyanshoza

umurenge

Munyanshoza iyo ageze ku ivuko, atambagira iwabo yibuka abe

nyirakuru

Inzira igana kwa Nyirakuru w'imyaka 102, uzi amateka yihariye ku Rwanda

MTN

MTN yabonye icyangombwa cy'ubutaka mu buryo Munyanshoza Dieudonne nawe atazi

REBA HANO VIDEO UBWO TWASURAGA KU IVUKO RYA MUNYANSHOZA


AMAFOTO&VIDEO:Janvier Iyamuremye-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND