RFL
Kigali

VIDEO: Kibonke Clapton yahishuye ko ubukwe bwe buri hafi anatangaza uzamubera 'Best man'

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:6/04/2018 13:53
0


Umunyarwenya Mugisha Emmanuel wamenyekanye nka Kibonke muri filime y’uruhererekane ya Seburikoko ubu nawe ari mu myiteguro yo kurushinga. Ibi byagaragaye ubwo yandikaga ku rukuta rwe rwa Instagram akavuga ko yasabye Ramjaane usigaye uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ko azamubera umukuru w'abazaba bamugaragiye (Best man) ku bukwe bwe.



Ku gicamunsi cyo kuwa Kane tariki ya 5 Mata 2018 ni bwo uyu munyarwanda yashyize inyandiko kuri Instagram avuga ko akumbuye Ramjaane mugenzi we umunyarwenya Ramjaane kandi ko yiteguye ko azaza mu Rwanda akamubera Best man (umukuru w'abagaragiye umusore warongoye) Yagize ati:"My brother, I’m waiting for you ni wowe uzambera Best Man." Mu kinyarwanda bishatse kuvuga ko "Muvandimwe wajye, ndagutegereje cyane ni wowe uzambera umukuru w'abazaba bangaragiye"

ggtr

Ramjaane ni we Clapton yahisemo ngo azamubere Best man

Mu kiganiro cyari cyatambutse ku Inyarwanda Tv Clapton yari yaratwemereye ko afite Umukunzi gusa na nubu adashaka kugaragaza izina rye. Inyarwanda yasuye Clapton ngo tumenye amakuru nyayo ndetse n’imyiteguro niba igeze kure. Uyu munyarwenya yadutangarije ko usibye kuba ategereje Ramjaane ngo ntabwo yari yamenya umunsi n'itariki gusa avuga ko ari mu ntangiriro z'umwaka utaha.

Clapton yadutangarije ko impamvu yahisemo Ramjaane ari uko babanye mu buzima bw'ingaragu kandi akaba n'umujyanama we ukomeye. Yagize ati; "Vuba Cyane (Very soon), najye nzubaka, mfite umukunzi impamvu nahisemo Ramjaane kuzaba umukuru w'abazaba bangaragiye (Best man), Ramjaane dufitanye gahunda, agiye kuza mu Rwanda kandi ni we uzambera (Best man)." N'ubwo Clapton agiye gukora ubukwe, ntabwo kugeza ubu aratangaza umukunzi we mu buryo bweruye, gusa amakuru yizewe Inyarwanda.com ifite n'uko agiye kurushingana n'umukobwa bamaze imyaka ine bari mu munyenga w'urukundo. 

Inyarwanda.com twifuje kuganira na Ramjaane nawe aduhamiriza ko azaza mu bukwe bwa Clapton ndetse ahamya ko azanamubera Best man. yagize ati; "Yego Clapton nzamubera Best Man, nkimara gukora ubukwe twaraganiriye ambwira ko ari we uzakurikira ndetse ansaba kuzaba Best Man we" Ramjaane yakomeje avuga ko Clapton yabimubwiye bwa mbere akagira ngo ni urwenya, ariko ubu yamaze kubona ko Clapton afite gahunda.

Ramjaane yakomeje adutangariza ko Clapton akuze kandi ubu igihe ari iki. Ku ruhande rwa Ramjaane we yishimiye icyemezo cya Clapton asoza agira inama abandi basore ababwira ko gukunda umuntu utitaye ko we agukunda ari byiza kuko ari rwo rukundo rw'ukuri, asoza agira ati "Ni byiza kugira urugo".

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Clapton w'imyaka 29, yakomeje adutangariza ko ubu bukwe bwe buzaba butandukanye n'ubwo abantu basanzwe bazi, na cyane ko buzaba bwuzuyemo udushya twinshi. Avuga ko ubu bukwe buzaba ari ubwa makeya urugero ni aho ashobora kuzakoresha igare atari ukuvuga ko azaba yabuze amafaranga ahubwo nk'umunyarwenya ngo azatungura abantu benshi.

Reba ikiganiro Clapton avuga ku bukwe bwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND