Izina Mukadaff ni izina ritamenyerewe muri muzika nyarwanda icyakora ni umuhanzi wemeza benshi mu bumva muzika ye, aha urugero ni Bull Dogg uherutse kumuvuga ku rutonde rw’abahanzi bari kuzamuka neza mu njyana ya Hip Hop bagaragaza ko ejo habo ha muzika ari heza. Uyu muraperi kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Gwamo’.
Mukadaff uherutse kuganira na Inyarwanda.com yabwiye umunyamakuru ko yifuza gukora umuziki ukaba akazi kamutunga biramutse bimuhiriye. Kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Gwamo’ iyi ikaba yarakozwe na Producer Trackslayer uyu akaba akorera abaraperi benshi hano mu Rwanda. Aganira n’umunyamakuru wacu, Mukadaff yatangaje ko amashusho y’iyi ndirimbo azajya hanze mu minsi ya vuba.
Mukadaff umuraperi mushya
Mukadaff kuri ubu amaze gukorana indirimbo na bagenzi be b’abaraperi bamutanze muri muzika harimo iyo yakoranye na Fireman kimwe na Ama G The Black icyakora ku bwe avuga ko ikibazo agifite ari ukubona uko ibihangano bye byasakazwa muri rubanda mu gihe we atazigera acika intege cyane ko indoto ze ari ukuvamo umuraperi ukomee mu Rwanda ndetse no mu karere u Rwanda rurimo byanakunda akarenga imipaka.
TANGA IGITECYEREZO