Mu minsi yatambutse nibwo Bull Dogg yabajijwe n’umunyamakuru abahanzi abona bagaragaza imbere heza muri HipHop y’u Rwanda maze ahita atangaza amazina abiri arimo iry’umuraperi mushya muri muzika y’u Rwanda Mukadaff. Kuri ubu Mukadaff akomeje kugaragaraza ko Hip Hop imuri mu maraso.
Mukadaff muri iyi minsi uri gukora cyane yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Agakoti’ ikaba indirimbo yakoze asubiyemo indirimbo y’abandi yitwa ‘Mans not hot’. Iyi ndirimbo Mukadaff yasohoye mu buryo bw'amashusho ni indirimbo ya mbere ashyize hanze muri 2018 cyane ko asa n'uwigaragaje cyane muri 2017. Iyi ndirimbo nshya ya Mukadaff amashusho yayo yafashwe anatunganywa na AB Godwin umusore utunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi muri Touch Record.
REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO NSHYA YA MUKADAFF
TANGA IGITECYEREZO