RFL
Kigali

Mukadaff umuraperi uri kuzamukana imbaraga yashyize hanze indirimbo yakoranye na Bull Dogg-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/05/2018 8:54
1


Mu minsi ishize ubwo Bull Dogg yaganiraga na Inyarwanda yaje gutangaza ko Mukadaff ari umwe mu baraperi abona bari kuzamukana imbaraga muri iyi njyana ya Hip Hop. Ibi yabitangaje nyuma yaho uyu musore atunguraniye agatangira gushyira hanze indirimbo nyinshi ziri mu njyana ya Hip Hop ndetse zimwe zikanakundwa bikomeye n'abakunzi b’iyi njyana.



Nyuma y'uko Bull Dogg atangaje aya magambo kuri Mukadaff, byatumye uyu muraperi ukizamuka nawe yumva agize ishyaka ryo kudapfusha ubusa iki cyizere yari agiriwe n'umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda nkuko yabitangarije Inyarwanda.com. Iri shyaka ni ryo ryatumye Mukadaff yigira inama yo kwegera Bull Dogg ngo bakorane indirimbo kugira ngo imusunike mu rugendo arimo rwo kuba icyamamare binyuze mu njyana ya Hip Hop.

Bull DoggBull Dogg na Mukadaff bakoranye indirimbo 2 in 1

Kugeza ubu aba baraperi bamaze gushyira hanze indirimbo bahuriyemo bise '2 in 1' bakaba bayishyiriye rimwe hanze n’amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na A B Godwin umwe mu basore bashya muri muzika bari kugaragaza ubuhanga mu gufata no gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi hano mu Rwanda.

REBA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA MUKADAFF NA BULL DOGG 2 IN 1






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mimi5 years ago
    Ariko ibibintu baba baririmba nibiki? Izo nta ndirimbo zirimo rwose





Inyarwanda BACKGROUND