RFL
Kigali

Mukadaff ufite intego yo kuba mu baraperi b'ibyamamare mu Rwanda yashyize hanze indirimbo ye nshya 'Igikapu'-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/10/2018 13:09
0


Izina Mukadaff ni rishya mu ruhando rwa muzika hano mu Rwanda.Uyu muhanzi wafashijwe n'uko yasanze abandi baraperi banshi hano mu Rwanda bari mu ruhurirane rw'ibibazo bituma badakora cyane, byamworohereje kuba mu bahanzi bakomeye muri Hip Hop mu minsi ya none. Uyu musore ushaka guhamya intambwe ze yashyize hanze indirimbo ye nshya.



Uyu muhanzi uri mu bakomeye muri iyi minsi muri Hip Hop n'ubwo akiri kubaka izina akomeje kurishimangira n'imbaraga zikomeye cyane ko adasiba gushyira hanze indirimbo zinyuranye. Kuri ubu indirimbo nshya uyu muhanzi yashyize hanze yayise 'Igikapu' iyi ikaba ari indirimbo yasohokanye n'amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na AB Godwin.

Iyi ndirimbo nshya ya Mukadaff yise 'Igikapu' ayishyize hanze nyuma y'izindi ndirimbo zinyuranye yagiye akora mu minsi ishize zirimo; 'Nturi My Type' yaherukaga gukorana na Cassandra, '2 in 1' yakoranye na Bull Dogg n'izindi nyinshi uyu musore yagiye akora zamushyize mu bahanzi baririmba Hp Hop bamaze kumenyekana kandi atangiye muzika vuba.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'IGIKAPU' YA MUKADAFF






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND