Mu minsi ishize ni bwo inyarwanda.com yagiranye ikiganiro kihariye na Bull Dogg, abazwa ikibazo cy’abaraperi abona bakoze cyane muri uyu mwaka wa 2017 ku buryo asanga mu minsi iri imbere bazavamo ibyamamare muri iyi njyana maze uyu muhanzi uzwiho kutarya indimi ahita atangaza abasore babiri aribo Khalfan ndetse na Mukadaff.
Kuri iyi nshuro byatumye Inyarwanda.com twegera uyu muraperi Mukadaff utazwi cyane ariko abahanga mu njyana ya Hip Hop bagahamya ko ashobora kuzavamo umucunguzi w’injyana ya Hip Hop twifuza kumenya neza uwo ariwe na byinshi ku buzima bwe busanzwe. Mu kiganiro twagiranye n’uyu muraperi twaje kumenya ko ari umuhanzi watangiye umuziki we muri 2014.
Mukadaff yabwiye Inyarwanda.com ko amazina ye ubusanzwe yitwa Niyitegeka Gentil Leonce, uyu yaravutse tariki 2 Ukwakira 1992, avukira mu mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Nyakabanda. Mukadaff avuka kuri Niyitegeka David na Ikiyana Seraphine. Ni umwe mu bana batanu iwabo bibarutse. Aganira na Inyarwanda.com yatangaje ko yinjiye muri muzika muri 2014 abitewe no gukunda umuziki wa 2Chains, Chamillionaire, Jay Z na Ice Cube.
Umuraperi Mukadaff
Kugeza ubu uyu muhanzi ufatwa nk’umuraperi mwiza w'ejo hazaza mu Rwanda afite indirimbo zinyuranye zirimo; Like Crazy (Panda Cover), Iyo urenze uba urenze,Ntanumwe musa,Canganya,Tuza n’izindi nyinshi. Mukadaff aganira na Inyarwanda.com yatangaje ko kugeza magingo aya afite ubujyanama aho bamufasha mu bikorwa bya buri munsi muri muzika aho abarizwa muri No Stress Entertainment.
Ku bijyanye n’ubumenyi bwo mu ishuri uyu musore ari mu myaka ye ya nyuma ya kaminuza, akaba yarize amashuri ye abanza ku ishuri ribanza rya Kimisagara ayisumbuye ayiga muri LDK naho kuri ubu akaba ari mu mwaka wa nyuma wa kaminuza mu ishuri rya ICK aho yiga ibijyanye n’itangazamakuru.
Uyu muraperi kuri ubu amaze gukorana indirimbo na bagenzi be b’abaraperi bamutanze muri muzika harimo iyo yakoranye na Fireman kimwe na Ama G The Black icyakora ku bwe avuga ko ikibazo agifite ari ukubona uko ibihangano bye byasakazwa muri rubanda mu gihe we atazigera acika intege cyane ko indoto ze ari ukuvamo umuraperi ukomee mu Rwanda ndetse no mu karere u Rwanda rurimo byanakunda akarenga imipaka.
REBA HANO ZIMWE MU NDIRIMBO ZA MUKADAFF :
TANGA IGITECYEREZO