RFL
Kigali

Bull Dogg afata Mukadaff nk’umuraperi mwiza w'ejo hazaza, ese Mukadaff ni muntu ki?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/12/2017 14:28
5


Mu minsi ishize ni bwo inyarwanda.com yagiranye ikiganiro kihariye na Bull Dogg, abazwa ikibazo cy’abaraperi abona bakoze cyane muri uyu mwaka wa 2017 ku buryo asanga mu minsi iri imbere bazavamo ibyamamare muri iyi njyana maze uyu muhanzi uzwiho kutarya indimi ahita atangaza abasore babiri aribo Khalfan ndetse na Mukadaff.



Kuri iyi nshuro byatumye Inyarwanda.com twegera uyu muraperi Mukadaff utazwi cyane ariko abahanga mu njyana ya Hip Hop bagahamya ko ashobora kuzavamo umucunguzi w’injyana ya Hip Hop twifuza kumenya neza uwo ariwe na byinshi ku buzima bwe busanzwe. Mu kiganiro twagiranye n’uyu muraperi twaje kumenya ko ari umuhanzi watangiye umuziki we muri 2014.

Mukadaff yabwiye Inyarwanda.com ko amazina ye ubusanzwe yitwa Niyitegeka Gentil Leonce, uyu yaravutse tariki 2 Ukwakira 1992, avukira mu mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Nyakabanda. Mukadaff avuka kuri Niyitegeka David na Ikiyana Seraphine. Ni umwe mu bana batanu iwabo bibarutse. Aganira na Inyarwanda.com yatangaje ko yinjiye muri muzika muri 2014 abitewe no gukunda umuziki wa 2Chains, Chamillionaire, Jay Z na Ice Cube.

mukadaff

Umuraperi Mukadaff

Kugeza ubu uyu muhanzi ufatwa nk’umuraperi mwiza w'ejo hazaza mu Rwanda afite indirimbo zinyuranye zirimo; Like Crazy (Panda Cover), Iyo urenze uba urenze,Ntanumwe musa,Canganya,Tuza n’izindi nyinshi. Mukadaff aganira na Inyarwanda.com yatangaje ko kugeza magingo aya afite ubujyanama aho bamufasha mu bikorwa bya buri munsi muri muzika aho abarizwa muri No Stress Entertainment.

Ku bijyanye n’ubumenyi bwo mu ishuri  uyu musore ari mu myaka ye ya nyuma ya kaminuza, akaba yarize amashuri ye abanza  ku ishuri ribanza rya Kimisagara ayisumbuye ayiga muri LDK naho kuri ubu akaba ari mu mwaka wa nyuma wa kaminuza mu ishuri rya ICK aho yiga ibijyanye n’itangazamakuru.

Uyu muraperi kuri ubu amaze gukorana indirimbo na bagenzi be b’abaraperi bamutanze muri muzika harimo iyo yakoranye na Fireman kimwe na Ama G The Black icyakora ku bwe avuga ko ikibazo agifite ari ukubona uko ibihangano bye byasakazwa muri rubanda mu gihe we atazigera acika intege cyane ko indoto ze ari ukuvamo umuraperi ukomee mu Rwanda ndetse no mu karere u Rwanda rurimo byanakunda akarenga imipaka.

REBA HANO ZIMWE MU NDIRIMBO ZA MUKADAFF :

RAP NYAYO


IYO URENZE UBA URENZE

TUZA

CRAZY (PANDA COVER)

CANGANYA

UMWAMI W'ISHYAMBA

WHISKY NA COCA 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ny6 years ago
    Nitabi sha riba ryabishe.
  • Mugenzi6 years ago
    reka nkubwize ukuri aba rappeur babizi mu Rwanda ni 3 gusa P flA, Riderman,na Nick Breezy wazimye
  • THE WIZARD6 years ago
    mn naba Bulldogg baza nuku twavugaga yewe na Jay polly nuko. kandi wibuke ko naba Mahoni boni bagiye uburero MUKADAFF niwe ugezweho muri hip hop nyayo
  • Khalif5 years ago
    Uretse Amagamboyabatu Mukadaff Nuwambere Muri Hip Hop
  • manirabaruta erie5 years ago
    turakwemera ukomeza ushyiremo imbaranga tukurinyuma





Inyarwanda BACKGROUND