RFL
Kigali

Mukadaff ni we watsinze irushanwa rya 'Urban boys Collabo Challenge' ahita abona amahirwe yo gukorana indirimbo na Urban Boys-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/11/2018 14:07
3


Abagize itsinda Urban Boyz batangaje ko mu rugendo rwabo rwa muzika bagiye bahura n’ingorane zo gusaba gukorana indirimbo n’umuhanzi uri ku rwego rwo hejuru, ari nayo mpamvu yatumye basubiza amaso inyuma bashyiraho amahirwe ku bahanzi bakizamuka. Mukadaff akaba ariwe byarangiye ahigitse bagenzi be.



Abahanzi bifuza gukorana na Urban Boys, batangiye bifata amashusho bari kuririmba igitero bahimbye kijyanye n’iyi ndirimbo, ubundi bakayashyira ku mbuga nkoranyambaga. Hatoranyijwe 10 bagaragaje ubuhanga kurusha abandi mu kugendera mu njyana, no gutondekanya amagambo. Muri aba bahanzi batari bacye bari bashyize indirimbo zabo ku mbuga nkoranyambaga, abagize iri tsinda batoranyijemo icumi ba mbere bahize abandi. Muri aba icumi haza gutoranywamo batanu barusha abandi mu gikorwa cyabaye ku wa Kane tariki 8 Ugushyingo 2018 muri Wakanda Villa Kabeza.

Urban Boys

Oda Paccy, Mico The Best, Ziggy55 ni bo bari bagize akanama nkemurampaka

Aba bahanzi icumi batowemo batanu ni Matty Bwoy, Mukadaff, M.I.K Official, Wacson, Yannick Lk 250, Manzi Hector, Chapter Legency, Phox Lutern 07, Trey Rapper na Lickon Junior250 icyakora habasha gutsinda Mukadaff, M.I.K Official, Wacson, Lickon Junior250, Yannick Lk 250 aba bakaba ari bo bazatoranywamo uwa mbere uzanakorana na Urban Boys indirimbo. Aba bose banyuze imbere y'akanama nkemurampaka kari kagizwe na Ziggy55, Mico The Best ndetse na Oda Paccy batangaga amanota bagena uko abahanzi barushanyijwe birangira igihembo cyegukanywe na Mukadaff usanzwe ari umuraperi ukomeye mu Rwanda.

Urban Boys

Urban Boys yataramiye abitabiriye ibi birori

Urban Boys Collabo Challenge yasojwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Ugushyingo 2018 yegukanywe na Mukadaff.Iri rushanwa rije nyuma y’aho bari bateguye Urban Records Talent Competition, yahuje abahanzi bafite impano ariko babuze ubufasha bwo kwikorera indirimbo. Ryegukanywe n’itsinda ryitwa African Boys, bakaba bari gukorerwa alubumu. Iki gikorwa kizajya kiba uko bagiye gushyira hanze alubumu nshya. 

KANDA HANO UREBE UKO BYARI BYIFASHE MUKADAFF ATSINDA IRI RUSHANWA

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Drake Montana2505 years ago
    Mukadaff ni Isi, umusaza ni umusaza, nawe niyamamare ntaribi bamuhe iyo collaboration nawe asonge mbele
  • Yves5 years ago
    Mukadaff is the best rapper mu rwanda nubwo harimo abandi basaza mugakino ariko nawe araje abakubite incuro abakure amata kumunywa
  • kelly5 years ago
    Mukadaff ni byose! iminsi mike akabacaho ..





Inyarwanda BACKGROUND