RFL
Kigali

Muhanga: Aline Gahongayire n’abahanzi 5 bahesheje benshi umugisha mu gitaramo 'Ineza Tour'-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/07/2018 12:32
0


Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 22 Nyakanga 2018 Aline Gahongayire afatanije n’abahanzi batanu b’amazina azwi bakoze igitaramo cyuzuye ubuhanuzi n’amashimwe ku Mana, cyaranzwe n’ubwitabire bwo hejuru.



‘Ineza Tour’ ni igitaramo gifite ingengabihe y’uruhererekane cyateguwe mu ntumbero yo guhimbaza Imana no gufasha abatishoboye. Ni igitaramo cyagizwemo uruhare rukomeye na Moriah Entertainment Group ihuriza hamwe abahanzi batandukanye mu Karere runaka n’abandi bagafatanya na Aline Gahongayire mu guhesha Imana icyubahiro no gusangiza ibyiza abandi.

Ibitaramo by’’Ineza Tour’ byatangiriye i Kabuga mu mujyi wa Kigali, bikomereza i Nyamata mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba, ahari hatahiwe ni i Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo muri Zion Temple iri mu Murenge wa Nyamubuye mu Akagari ka Gitarama.

ASAPH

Asaph Muhanga niyo yabanje ku ruhimbi ihesha benshi umugisha:

Abakirisito batangiye kugera ahabereye iki gitaramo ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru. Asaph Muhanga ibarizwa muri iri torero ‘Zion Temple Muhanga’ nibo babanje ku ruhimbi. Baririmbye zimwe mu ndirimbo zabo zahesheje benshi umugisha. Bakoze mu nganzo bategurira abandi bahanzi bagombaga kuririmbira abitabiriye iki gitaramo bari banyotewe no kuramya no guhimbaza Imana.

Umuraperi MD

Umuraperi MD yatondekanyije amagambo y’ishimwe abinyuje mu njyana ya Hip Hop anyura benshi

Umuraperi Mugema Dieudonne uzwi ku mazina y'ubuhanzi nka MD ni we wahise ukurikiraho. Abinyujije mu njyana ya Hiphop MD yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe na benshi. Yafataga umwanya agasaba abari bakoraniye muri iki gitaramo kwishimira ineza yakozwe mu buzima bwabo, yavuze ko gukorera Imana nta gihombo kirimo.

Yavuye ku ruhimbi benshi bakinyotewe n’ubuhamya bwe biherekejwe n’ibihango bye yagiye akora mu minsi ishize. Uyu musore asanzwe asengera mu Itorero Assemble de Dieu rikorera i Masaka mu Karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Muri iki gitaramo MD wahawe igihembo cya Groove Awards Rwanda muri 2016 nk'umuraperi ufite indirimbo nziza ya Hiphop ari yo 'Yaguhenda', yaririmbye indirimbo zinyuranye zirimo ‘Yesu ni Umwami’, ‘Itangiriro’, ‘Yaguhenda’ yanyunze benshi biturutse ku butumwa bukubiyemo n’izindi nyinshi zatumye benshi basigarana amashimwe.

DON

Fredy Don yanyuze benshi binyuze mu bihangano bye

Fredy Don Olivier yafashishije benshi guhemburirwa muri iki gitaramo. Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda umaze imyaka irindwi mu muziki, Ndiho Freddy Rwigema wamamaye nka  Freddy Don yageze ku ruhimbi akoresha imbaraga nyinshi abafasha abakirisitu gusaba n’Imana.

Yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze asimbuka ku rubyiniro ibintu byanogeye benshi mu bitabiriye iki gitaramo cy’ineza. Uyu musore nawe yasabaga abari muri iki gitaramo gusabana n’Imana byeruye. Yashimiye byeruye Aline Gahongayire watumwe n’Imana akayitumikira mu mugambi wayo wo kwamamaza Ineza ikagera ku isi yose.

olivier

Olivier The Legends, umusore wagiriye ibihe byiza i Muhanga

Umusore witwa Olivier The Legends yahesheje benshi umugisha. Uyu musore ukiri muto yakiriwe ku ruhumbi, abamuzi bazamura ibiganza n'amashimwe y’Imana, Aline Gahongayire yongeraho ko ati:  "Imana irakuzamuye, ikugejeje kure ahubwo uzatwibuke mwana wacu.” Olivier The Legends ukiri muto nk’uko bigaragara ku maso, yafashe indangururamajwi aririmbira abitabiriye iki gitaramo bataha banyuzwe n’umuziki we abaturanyi bo mu Burundi bari muri iki gitaramo nabo bati “Uyu musore afite akazoza’.

Umuhanzi Olivier The Legend wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zikunzwe na benshi, indirimbo ye ‘Icyo yavuze’ yahesheje benshi umugisha, baramya Imana ubutitsa. Iyi ndirimbo kandi yongeye kumusubiza ku ruhimbi ubwo Bishop Eric uyobora Zion Temple y’i Muhanga yamusabaga kugaruka akongera kuririmba iyi ndirimbo.

Bishop Eric yavuze ko uyu musore yanditse agakoresha amagambo meza anyura umutima ati “Ni byo koko icyo Imana yavuze kandi n’icyo yanditse iragikora.” Yongeraho ati: “Yesu ni umugabo w’indahemuka aho mwasezeraniye niho muhurira.”

elyse

Elyse wo muri Gisubizo Ministries yatumye benshi bakura inkweto batambira Imana

Umuhanzi Elyse ubarizwa no muri Gisubizo Ministies yakoze mu nganzo nawe ahesha benshi umugisha. Yari kumwe na bamwe mu baririmbyi bakora umurimo umwe wo guhimbaza Imana. Gisubizo Ministries yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Amfitiye byinshi’, ‘Mana uriho’, ‘Ndaguhetse ku mugongo’, ‘Narababariwe’ n’izindi nyinshi.

yakuyem

Aline Gahongayiye yakuyemo inkweto, anyura abari bamutegereje:

Elyse kandi yahagamawe ku ruhimbi na Aline Gahongayire basendereza ibyishimo bya benshi bitabiriye iki gitaramo. Aline yinikije aririmba zimwe mu ndirimbo ze ziri kuri Album ‘New Women’ wabonaga ko benshi bitabiriye uyu mugoroba w’amashimwe bari bazi ku buryo bamufashaga kuririmbana nawe.

Amaze kuririmba indirimbo ebyiri, Aline Gahongayire yakuyemo inkweto abwira abari muri iki gitaramo ko yamenye icyo kugira ineza ari cyo ubwo yitabiraga igitaramo agatanga inkweto yari yambaye. Ngo ubu afite inkweto nyinshi, ati: “Umuntu umwe aze kunyegera muhe zashibutse mu neza nagize ntanga inkweto nari nambaye.”

Byageze hagati Aline Gahongayire arahanura. Yabanje kuvuga ko kuba ari gukora ibitaramo by’’Ineza Tour’ atari uko yabuze icyo akora ati: “Mfite akazi ntabwo mba nabuze icyo nkora ahubwo ndakora gushaka kw’Imana kuko ariyo yantumye, insaba kwamamaza Ineza yayo ku isi yose.

Aline Gahongayire yahanuriye ababyeyi bari aho babuze urubyaro, ababwira ko Imana yabamutumyeho ko nabo bagiye guheka bakizihirwa n’urubyaro mu minsi iri imbere. Uyu muhanzikazi kandi yasabye ababyeyi guseka, yitangaho urugero avuga ati “Ubwo napfushaga umwana, Imana yansabye guseka”.

Yanyuzagamo akararanganya amaso mu bitabiriye iki gitaramo, agasaba bamwe mu babyeyi kumwegera bagahoberana, ni ibintu byanyuraga benshi byaherekezwaga n’umuziki uzamura amarangamutima ya benshi. Mu ijwi ritumvikana neza, Aline yaganiraga n’uwo bahoboranaga bikazamura amarangamutima ya benshi.

gahongayire

Gahongayire yatuye umugisha kuri uyu mugabo

Uyu muhanzikazi kandi, yagezeho ahamagara imbere umwe mu bagabo wari witabiriye iki gitaramo, amwaturaho umugisha amubwira ko imivumo n’ibindi byose bya karande byari kuri we birangiye. Ati “Umuryango warakwanze ariko Imana iracyagufite….Reka biriya, ukorere Imana, ndakubeshyera? Umugabo ati “Oyaaa’.

Uyu mugabo wabonaga ko atunguriwe muri iki gitaramo, Aline yamusabye guseka agasubira mu rugo yamamaza Ineza y’Imana. Uyu mugabo yahise ahoberana na Bishop Eric nawe amwaturaho umugisha.

bishop

Bishop Eric [uri iburyo] aganira na nyina wa Aline Gahongayire

Aline yashimye by’ikirenga Bishop Eric wabahaye umwanya amusabira umugisha ku Mana. Mu gitaramo, Aline yari yavuze ko Bishop Eric ari we wamwigishije kwiyiriza, ngo ubwo yiyirizaga Bishop Eric yaramwegereye amuha ‘bombo’.

Aganira na Inyarwanda.com, Aline Gahongayire yavuze ko ibyo yari yiteze i Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo abibonye, avuga ko ‘’Ineza Tour’ itagamije gukusanya inkunga ahubwo ko bagamije gufasha abatishoboye n’abandi bose bakeneye ubufasha bwatuma ubuzima bwe buva aho bwari buri bukagera ahandi. Yavuze ariko ko uwifuza gufatanya nabo mu rugendo rwo kugarurira icyizere abandi ahawe ikaze.

Yavuze ko mu cyumweru gitaha, ibitaramo by’’Ineza Tour’ bizakomereza mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo. Yagize ati “Ndashima Imana cyane cyane cyane….Imana ikoze imirimo peeee. Abanyamuhanga ndabishimiye. ‘’Ineza Tour’ ni ukwamamaza ineza y’Imana no gufasha abandi. Mu cyumweru gitaha turakomereza i Huye mu guhesha Imana ikuzo.”

Belyse utuye i Muhanga witabiriye iki gitaramo, yabwiye Inyarwanda.com ko yari asanzwe yumva Aline Gahongayire ataramubona amaso ku maso. Ariko kandi ngo kumva ko azazana n’abandi baramyi byamukururiye kuza kwihera ijisho no kuramya Imana afashishijwe n’abo bakozi b’Imana. Ati “Ndishimwe kubona Aline. Najyaga mwumva ariko ntaramubona. Iki gitaramo kinkoze ahantu Imana ibongerere ibirenze ibi ibashoboze inabagure mu gikorwa cyiza batangiye.”

Mu rugendo rw’ibitaramo ‘Ineza Tour’ ruzagera mu turere 12 tugize u Rwanda, Aline Gahongayire aba yitwaje na album 'New Woman' aho ababishoboye bagura kopi zayo bagatunga indirimbo ze. Hanerekanwa imipira yanditseho ‘Ineza Tour’, ‘Warampishe’… aho umuntu ashobora kuwugura akaba ateye inkunga iki gikorwa.

Iyi Album ‘New Women’ iriho indirimbo nyinshi zihembura imitima ya benshi. Indirimbo nyinshi ziriho zakozwe na Ishimwe Clement Karake wa Kina Music. Uzasangaho indirimbo nka; ‘Warampishe’, ‘Ni yo yabikoze’, ‘Iyabivuze’, ‘Irakora’ ft TMC, ‘I see you’ Ft Serge Iyamuremye, ‘I love it’, ‘Nakumbuka’, ‘Yarahabaye’, ‘Ni nde watubuza’, ‘Awesome God’ na ‘Wandemye remix’.

AMAFOTO:

muhanga

Abagize Azaph Muhanga bahesheje Imana icyubahiro

bahesheje Imana icyubahiro

kwihangana

kuramya

tour

bahimbaje

Bahimbaje Imana mu mashyi no mu mudiho

ineza Tour

baramije Imana

banezerewe

igitwenge

Igitwenge..............

 urubyiruko

the legends

n'abasore

bihariye umubare munini

bihariye

umubare munini

inseko

Inseko............

MD

MD na Olivier The Legends

bANYUZWE

Babou

Bamwe mu bacuranzi bagize The Light Band

dON YASHIMISHIJE

Don yashimishije benshi

nawe abarizwa

Nawe abarizwa muri The Light Band

ineza Tour

gatera

Gatera Joshua [uri ibumoso] yavuze ko yanyuzwe n'impano ya Olivier

the her

Ziiro The Hero uri kuzenguruka u Rwanda yari muri iki gitaramo

yari

bujujwe

Bujujwe amashimwe

amashimwe

yavuye

Olivier The Legends yavuye ku rubyiniro ahanurirwa na Aline Gahongayire

ab'ineza

Ab'ineza

umubyeyi wa Aline

Umubyeyi wa Aline nawe yahembuye benshi

yicyije

Bishop Eric yikije cyane ku ineza y'Imana

Babou

Aline yafashe Babou mu ntoki avuga ko ari umunyempano utangaje

basabaniye

Basabaniye mu munezero w'Imana

alne

yatuye umugisha

Yahoberanye na bamwe mu babyeyi biratinda

ab'ineza

umubyeyi wa Gahongayire

Umubyeyi wa Gahongayire yasabanye na bamwe mu babyeyi b'i Muhanga

yateruye umwana arizihirwa

Aline yateruye umwana arizihirwa

umubyeyi n'umwana

Umubyeyi n'umwana ntacyabatanya

AMAFOTO: JANVIER IYAMUREMYE (INYARWANDA.COM)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND