RFL
Kigali

Mugenzi we wahemukiwe n’umugore bakundaniye kuri facebook yamuteye kuburira abakundanira kuri uru rubuga

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:30/07/2015 17:39
8


Ni kenshi byagiye bivugwa ko urukundo umuntu akundaniye n’uwo abonye ku mbuga nkoranyambaga rutaramba. Nyuma y’ibyabaye ku muri mugenzi we, agahemukirwa n’umukobwa mwiza yaboneye kuri Facebook, umuhanzi Majo yabihimbyemo indirimbo ikubiyemo ubutumwa bw’abashiturwa n’abakurikira ubwiza bw’abo babona kuri facebook.



Majo ni umuhanzi uri kuzamuka mu njyana nyafurika. Yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise’Facebook’. Inkuru ikubiyemo yemeza ko ari ibintu byabaye kuri mugenzi we, nyuma y’akababaro no kubura uko agira, abinyujije mu ndirimbo yifuje kuburira benshi bahubuka bagatwarwa n’ubwiza bw’abakobwa babona ku mbuga nkoranyambaga bakabahitamo badashishoje.

Umusore yabengutse umukobwa, babana mu mezi abiri bamenyanye

Muri iyi nkuru Majo yaririmbye , umusore akunda umukobwa yaboneye kuri facebook. Nyuma yo gutwarwa n’ubwiza bwe, ngo yahise yiyemeza ko babana nyuma y’amezi 2 bamenyanye. Nyuma gato yo kubana, uwo musore yahise ajya mu butumwa bw’akazi. Amezi 2 ashize bamubwiye ko umugore we yabyaye, biramuyobera. Uretse kubyara umwana w’undi mugabo, ngo yanasanze yaramwanduje SIDA.

Majo

Umuhanzi Majo

Kuri facebook

Bitangira abona ifoto y'umukobwa mwiza kuri Facebook

Majo

Urukundo ruba ari rwose

Majo

Nyuma gato umugore bamenyaniye kuri Facebook yatangiye kumuca inyuma

Majo

Birangira yicujije,ubuzima bwe bubaye bubi

Ingo zimwe na zimwe zisenywa na Facebook

Majo yakomeje atangariza inyarwanda.com ko nubwo hatarakorwa ubushakashatsi bugaragaza imibare y’ingo zisenywa na facebook, ariko yemeza ko facebook  iri gutuma ingo zimwe na zimwe zisenyuka. Ati “ Njya kuririmba iyi ndirimbo nari maze kubona abantu benshi bahurira kuri  facebook bamwe bakiyemeza gushinga urugo ariko ntibamarane kabiri kuko bakururwa n’ubwiza, imico n’ibindi bisaba kubanza kwitegereza no kwitondera mbere yo kubaka  urugo bakabyirengagiza. Uretse abo ,hari n’abashakanye birirwa kuri facebook bareba abakobwa beza n’abasore bakisanga baciye inyuma abo bashakanye ,ingo zigasenyuka ubwo

Yngeyeho ati “ Abakiri ingaragu nabo barahakundanira ariko mwene izi nkundo zikarangira nabi. Ingo zisenyuka, abahakundanira bikarangira bicuza n’inkuru yabaye kuri uriya mugenzi wanjye nibyo byatumye mpimba iriya ndirimbo ngo ngire ubutumwa ntanga ku banyarwanda, bamenye ikoreshwa neza rya Facebook.

Maniraguha Joseph ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Majo yatangiye muzika muri 2007. Kugeza ubu afite indirimbo 5 z’amajwi ,’Facebook ikaba ariyo ya 2 akoreye amashusho nyuma y’iyo yise’Umwali’. Mu ntego  yihaye harimo gukomeza gukora indirimbo z’injyana nyafurika ariko zigajemo izifite amasomo zigisha.

Reba hano amashusho y’indirimbo’Facebook’ya Majo 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nuno8 years ago
    sha bantu bimana mujye mwitonda najye byambayeho ariko nuko dusenga naho hatabayimana rwanshya kuko ubona arinkijuru rikuguiriye mwamaze gusezerana mukundanye mumez2 umutungo ngonukugabana basore ndasaba mutekereze mudahubutse by
  • Didi8 years ago
    Ariko abanyamakuru basigaye bansetsa kabisa!!!! Abuse umutwe w'inkuru uhuriyehe n'inkuru ubwayo???? iyo uvuga ko Major yasohoye indirimbo ukareka kubeshya abasomyi....
  • Martin8 years ago
    uyu muhanzi Majo, yaririmbye ibintu bimaze iminsi mike bibaye kuri mubyara wanjye! Rwose pe birababaje!!! abantu bitonde. nanjye mubyara wanjye yashidukiye umukobwa wigaga mubuhinde bahuriye kuri facebook, amaze amezi make ageze mu rwanda tubakorera ubukwe, ariko icyaje kugaragara umugore yari afite abagabo batatu!: uwamurongoye byemewe n'amategeko (my cousin), uwamuteye inda, n'uwamwohereje kwiga!!!! aba bose kandi bigaragara ko yabonanaga nabo kuburyo bw'ibanga rikomeye, kugeza afatiwe muri logi imwe y'i butare!! Ubu ni umuriro, hasigaye Urukiko rusesa amasezerano y'abashakanye gusa. !!! niba bishoboka mumpe Number z"uyu muhanzi ndifuza kubonana nawe!!
  • Martin8 years ago
    ufite number y'uyu muhanzi yayimpa kuri Email: shemartinez1@gmail.com. Murakoze
  • Keza8 years ago
    @ Didi ubu uyu muhanzi ntiyatanze ubutumwa binyuze mu ndirimbo?Cyangwa na we uri muri bamwe babaswe na Facebook urumva ntanyigisho zirimo?Njye ndabona bihuye ahubwo iyaba abahanzi bose bahangaga gutya hari icyo abanyarwanda bajya bumva mu bihangano byabo
  • Claude8 years ago
    Imana yaduhaye ubwenge NGO tubukoreshe. yongeraho ko ni tububura izatureka. Facebook rero bamwe iradutandukanya na rurema nabagira inama yokyjya twirebera za sura zikanga abana kuko ntawuzamwirukira NGO amugutware
  • kriss8 years ago
    ushobora gute gukunda umuntu utarabona ngo mwicare muganire , mupange ejo hazaza muhuze urugwiro, ahubwo njye mbibona gutya mumbabarire kwandika nabi ikinyarwanda umusore uri ino mumahanga aba ashaka company igihe zaba atashye, ntahandi yayikura atari kuri za mbuga abakobwa nabo babona umuntu uvuye iyo ibwotazuba ati ndatomoye reka nfate nkomeze(kwibshya cyane) kwibeshya kuko nawe nyamukobwa uba usanzwe ufite uwo mukundana ariko kubera ya Facebook ...add friend akazaku dragga utabizi ugashiduka wataye mugenzi wawe wizeye ibitangaza bivuye kuwundi mugabane hmmmm kandi burya ntibazakubeshye ntamuntu ugira 16-30 adafite uwo bakundana nukuri mubyibazeho hanyuma nagera ikigali nkakuryaho umunyenga kugeza ntashye nataha ! igikurikira niki bye bye haruna!!!! icyo gihe jhya kuri social netwok nkashaka undi basi film yizinze mwitonde bakobwa biwacu mukunde abo muri kumwe nabo kandi musangire uko mwifite .uy munsi mushobora kurushinga mufite 10.000 nyuma y'ukwezi ugasanga mufite 100.000.000 murakoze
  • nizeyimana theoneste8 years ago
    njye maze kurya abana 10 nakuye kuri fcbk umugore wanjye tubyaranye kabiri nawe niho namukuye ntakibazo na gito dufitanye gusa narayikatiye kubera ko icyo nashakaga nakibonye murakoze





Inyarwanda BACKGROUND