RFL
Kigali

Mudandi Frank yateguye igitaramo afata nk’ubukwe yatumiyemo Masamba Intore n’abandi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/09/2018 11:00
0


Umuhazi Mudandi Frank yateguye igitaramo gikomeye afata nk’ubukwe ‘Inganzo yanjye Concert’, yatumiyemo abanyamuziki batandukanye barimo Masamba Intore, Sophia Nzayisenga n’abandi.



Ni igitaramo cya mbere uyu muhanzi ateguye kuva yakwiyegurira muzika nk’umwuga. Mudandi Frank usanzwe ari n’umunyamakuru amaze gukora indirimbo nka ‘Agasamusamu’, ‘To good’, ‘Igikomere’, ‘Nzaza’ n’izindi nyinshi.

Kuri ubu Mudandi Frank wamaze kubona umujyanama yateguye igitaramo yise ‘Inganzo yanjye Concert’. Yabwiye INYARWANDA ko iki gitaramo agifata nk’ubukwe. Ati « N’ubwo buriya umuntu aba yemerewe gukora ubukwe ariko njye ngifata nk’ubukwe bwanjye bwa mbere. »

Image result for Umuhanzi Mudandi Frank

Mudandi Frank wateguye iki gitaramo

Yavuze ko nk’intangiriro y’urugendo rwe rw’ibitaramo yifuje ko yakorana n’abahanzi b’amazina akomeye. Avuga ko no mu minsi iri imbere nabwo azategura igitaramo azahuriramo n’abandi bahanzi b’urungano rwe.

Iki gitaramo ‘Inganzo yanjye Concert’ kizaririmbamo abahanzi nka: ‘Masamba Intore’, ‘Mariya Yohana’, ‘Abdul Makanyaga’, ‘Sofia Nzayisenga’. Kizaba tariki 05 Ukwakira 2018, kibere The Mirror Hotel, gutangira ni saa kumi n’ebyiri z’umugore. Kwinjira ni ibihumbi bitanu (5000Rwf).

Image result for Umuhanzi Masamba Intore

Masamba Intore azaririmba mu gitaramo 'Inganzo yanjye Concert' cyateguwe na Mudandi Frank

Image result for Umuhanzi Nzayisenga Sophia

Nzayisenga Sophia nawe azaririmba muri iki gitaramo

Image result for Umuhanzi Makanyanga Abdul

Makanyaga Abdul nawe ategerejwe muri iki gitaramo

Image result for Umuhanzi Mariya yohana

Mariya Yohana

REBA HANO "AGASAMUSAMU' BY MUDANDI FRANK


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND