Umuhazi Mudandi Frank yateguye igitaramo gikomeye afata nk’ubukwe ‘Inganzo yanjye Concert’, yatumiyemo abanyamuziki batandukanye barimo Masamba Intore, Sophia Nzayisenga n’abandi.
Ni igitaramo cya mbere uyu muhanzi ateguye kuva yakwiyegurira muzika nk’umwuga. Mudandi Frank usanzwe ari n’umunyamakuru amaze gukora indirimbo nka ‘Agasamusamu’, ‘To good’, ‘Igikomere’, ‘Nzaza’ n’izindi nyinshi.
Kuri ubu Mudandi Frank wamaze kubona umujyanama yateguye igitaramo yise ‘Inganzo yanjye Concert’. Yabwiye INYARWANDA ko iki gitaramo agifata nk’ubukwe. Ati « N’ubwo buriya umuntu aba yemerewe gukora ubukwe ariko njye ngifata nk’ubukwe bwanjye bwa mbere. »
Mudandi Frank wateguye iki gitaramo
Yavuze ko nk’intangiriro y’urugendo rwe rw’ibitaramo yifuje ko yakorana n’abahanzi b’amazina akomeye. Avuga ko no mu minsi iri imbere nabwo azategura igitaramo azahuriramo n’abandi bahanzi b’urungano rwe.
Iki gitaramo ‘Inganzo yanjye Concert’ kizaririmbamo abahanzi nka: ‘Masamba Intore’, ‘Mariya Yohana’, ‘Abdul Makanyaga’, ‘Sofia Nzayisenga’. Kizaba tariki 05 Ukwakira 2018, kibere The Mirror Hotel, gutangira ni saa kumi n’ebyiri z’umugore. Kwinjira ni ibihumbi bitanu (5000Rwf).
Masamba Intore azaririmba mu gitaramo 'Inganzo yanjye Concert' cyateguwe na Mudandi Frank
Nzayisenga Sophia nawe azaririmba muri iki gitaramo
Makanyaga Abdul nawe ategerejwe muri iki gitaramo
Mariya Yohana
REBA HANO "AGASAMUSAMU' BY MUDANDI FRANK
TANGA IGITECYEREZO