RFL
Kigali

Mudandi Frank yasohoye indirimbo ‘Nk’igisabo’ ivuga ku buranga bw’Abanyarwandakazi-YUMVE

Yanditswe na: Editor
Taliki:18/06/2017 16:14
0


Umuhanzi akaba n'umunyamakuru Ndamyirokoye François wakuranye akabyiniriro ka Mudandi mu buhanzi akaba akoresha izina rya Mudandi Frank yasohoye indirimbo yitwa “Nk’igisabo” ivuga ku bwiza bw’Abanyarwandakazi.



Ubwo yagiranaga ikiganiro na Inyarwanda.com Mudandi yavuze ko kugira ngo ahimbe iyo ndirimbo byaturutse ku cyifuzo cy’umusore baziranye wamubwiye ko afite umukobwa bakundana mwiza cyane amusaba kumukorera indirimbo arabyemera. Yagize ati:

Hari umusore tuziranye yambwiye ko afite umukobwa w’inshuti ye mwiza cyane ambwira ko ari mwiza cyane ansaba kumukorera indirimbo ivuga ko ateye nk’Igisabo ndabimwerera  kandi  numva ko hari n’abandi benshi iyo ndirimbo izafasha nabo bafite abakunzi buje uburanga cyangwa babona nta n’umwe ubaruta mu maso yabo.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'NK'IGISABO' YA FRANK MUDANDI

Yakomeje avuga ko kwandika amagambo y’iyo ndirimbo yagendeye ku byifuzo by’uwo wamusabye kuyimukorera. Nubwo ari umuntu wamusabye kuyikora, ku ruhande rwe na we yavuze ko ari indirimbo yizeye ko izashimisha Abanyarwandakazi aho bava bakagera dore ko bizwi ko ntawe ubahiga mu bwiza.

Indirimbo asohoye kandi avuga ko hari urwego igomba kumuzamuraho mu muziki  akaba ayisohoye nyuma y’uko hashize igihe gito asohoye amashusho y’indirimbo  ye yitwa 'Ni Miss' Uzwi nka Trackslayer na Evy Deks bazwi mu mwuga wo gutunganya indirimbo bakorera muri Touch Entertainment yahoze yitwa Touch Recordz  ni bo bahuriye kuri iyo ndirimbo maze barayikora. Uyu muhanzi abashimira ku bw’ibitekerezo bahuje indirimbo igakorwa neza.

Image result for Umuhanzi Frank Mudandi inyarwanda

Frank Mudandi

Nyuma yo gusohora iyo ndirimbo, Mudandi Frank yavuze ko afite imishinga myinshi mu muziki ngo gusa yirinda kuvuga ikintu kitararangira.  Yagize ati“Mfite byinshi cyane mpugiyemo bijyanye n’umuziki, icyo nkora iyo nzi ko akazi nkora mu buzima busanzwe nagatunganyije neza mu byo mpita nkurikizaho harimo umuziki”

Iyi ndirimbo ye nshya 'Nk'igisabo',ije ikurikira izindi aheruka gushyira hanze ari zo 'Ni Miss' n'iyitwa 'Fou de toi'.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'NK'IGISABO' YA FRANK MUDANDI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND