RFL
Kigali

Muchoma wahoze ari umukozi wo mu rugo, ubuhamya bwe asanga bwafasha benshi -INDIRIMBO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:28/10/2016 10:02
0


Muchoma, umuhanzi w’umunyarwanda ukorera muzika ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asanzwe atuye, nyuma y’ubuhamya yagiye atanga agaragaza uburyo yabayeho mu buzima bugoranye ariko kwihangana bikaba byaramuhaye kubona icyerekezo cyiza cy’ejo hazaza, ubu yanamaze kushyira ubuhamya bwe mu ndirimbo.



'Ubuhamya' ni indirimbo nshya uyu musore aheruka gushyira hanze, aho yanifashishijemo Mico The Best. Mu kiganiro na Muchoma yadutangarije ko mu buzima bwe yababajwe cyane n’uburyo yahohotewe n’uwari umukoresha we ubwo yakoraga akazi ko mu rugo ku buryo ayo mateka ahora ayibuka, ibi ngo ni nabyo byamuteye guhanga iyi ndirimbo kugirango akomeze abantu bari mu buzima bibwira ko bususuguritse, abahe ihumure ko bucya bwitwa ejo.

 

Muchoma

Muchoma wanyuze mu nzira z'inzitane ariko zamukomeje aho kumuca intege

Ati “ Nabaye umukozi wo mu rugo ariko icyo nabonye nuko abakozi benshi bo mu rugo basuzugurwa cyane na ba boss babo kandi atari uko byakagombye kuba kuko kariya ni akazi nka kandi kose! Nkiri umukozi wo mu rugo nigeze gukubitwa na boss wanyje, arankubita bigera igihe nikubita hasi ndaraba anzijije kwicara muri city room ngo nta mukozi wo kwicara muri salon. Nyamara ni nanjye wabaga wakoze buri kimwe cyose cyo muri iyo nzu, rero iki nicyo gihe cy’uko n’abakoreshwa bagomba guhabwa agaciro kabo.”

Muchoma

Muchoma, umwe mu bahanzi bari muri Diaspora bari gukora ibikorwa byinshi bya muzika

Uyu mugabo akomeza avuga ko nta mpamvu yo kwiheba kuko ubuzima ku isi ari gatebe gatoki. Ati “ Iyi si irahinduka n’ubuzima bugahinduka, uyu munsi ushobora kuba utwara igicugutu, ejo ugatwara Lamborghini!  Iyi Niyo mpamvu nakoze Indirimbo yitwa Ubuhamya kugirango nkomeze abantu bari mu buzima busuzuguritse bakiri gushakisha mbabwira ngo nta mpamvu yo kwiheba nanjye ubwanyje nanyuze muri byinshi bingoye cyane ariko aho ngeza ubu mfite icyizere cy’ejo hazaza.”

Kanda hano wumve 'UBUHAMYA' ya Muchoma ft Mico The Best 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND