RFL
Kigali

Muchoma uri kubarizwa mu Rwanda yakoranye indirimbo na Danny Nanone na Aime Bluestone–YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/11/2017 18:44
0


Nizeyimana Didier ukunze no kwitwa Muchoma, umunyarwanda unazwi nk’umuririmbyi uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho akunda gukoresha izina rya Muchoma yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 17. Uyu musore wageze mu Rwanda mu minsi ishize kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo yahakoreye.



Uyu muhanzi kandi yavuzwe mu itangazamakuru cyane kubera ubuhamya bwe yivugira ko iyo asubije amaso inyuma akareba ubuzima bubi yanyuzemo hamwe n’umuryango we, yumva nta muntu wari ukwiriye gusuzugura undi kuko ubuzima buhinduka. Avuga ko yarwaye amavunja mu ntoki no ku maguru akajya ananirwa kugenda, aza kuba umukozi mu rugo rw’umuntu nta mafaranga ahembwa ahubwo ari ukugira ngo abone uko yabaho, dore ko ari nyina wari wamutanze kugira ngo inzara ntizabicire mu nzu bose.

Nyuma y’iminsi mike uyu muhanzi amaze mu Rwanda yamaze gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye mu Rwanda aribo Danny Nanone ndetse na Aime Bluestone, indirimbo aba bose bakoranye bakaba bayise ‘My Love’. Iyi ndirimbo ya Muchoma bamaze gusubiramo, mu buryo bw’amajwi yakozwe na Pastor P.

MuchomaMuchoma umuhanzi w'Umunyarwanda uba muri USA

Uyu musore uhamya ko mu gihe gito azamara mu Rwanda hari imishinga myinshi ari gutekereza gukoraho yabwiye Inyarwanda.com ko amashusho y’iyi ndirimbo ajya hanze mu minsi ya vuba cyane ko imirimo yo kuyafata iri kugera ku musozo afatwa na Fayzo umusore wamamaye mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi nyarwanda.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO ABA BASORE BAHURIYEMO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND