RFL
Kigali

Mu rwego rwo kubifuriza umunsi mwiza, Jean Pierre H yahimbiye Abanyarwandakazi indirimbo(VIDEO)

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:8/03/2015 7:53
0


Umuhanzi Jean Pierre Hakizayezu uzwi kandi nka Jean Pierre H, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yahibiye abari n’abategarugori b’abanyarwandakazi.



Nk’uko yabisobanuriye inyarwanda.com, iyi ndirimo yayihimbiye abagore n’abakobwa mu rwego rwo kubifuriza umunsi mwiza wabahariwe ndetse no kubibutza zimwe mu ndangagaciro zigomba kubaranga.

Yagize ati “Muri iki gihe twitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore nazirikanye abanyarwandakazi maze mbakorera iyi ndirimbo ngo mbifurize umunsi mwiza, mbibutse zimwe mu ndangagaciro zibaranga ndetse nanashishikariza abandi gutera ingabo mu bitugu abanyarwandakazi kuko byagaragaye ko bashoboye

 Jean Pierre H asanga abari n'abategarugori bagomba guterwa ingabo mu bitugu kuko barashoboye

Jean Pierre H asanga abari n'abategarugori bagomba guterwa ingabo mu bitugu kuko barashoboye

Iyi ndirimbo kandi atangaza ko yayikoze yibanda cyane ku bari bakibyiruka abibutsa ibigomba kuranga umugore w’umunyarwandakazi. Yagize ati “Nakoze iyi ndirimbo kandi mu rwego rwo gutanga ubutumwa ku bana b’abakobwa babyiruka mbibutsa ibiranga umwari n’umugore w’umunyarwandakazi

Jean Pierre H kugeza ubu amaze gushyira hanze indirimbo 6 zose mu majwi n’amashusho. Mu butumwa atanga uyu muhanzi yibanda cyane ku Uburere mbonera gihugu; Amateka, Ubumwe n’ubwiyunge, amahoro n’ibindi. Yishimira cyane gukomeza gushishikariza abanyarwanda kumenya no gukunda igihugu.

Reba hano amashusho y’indirimbo ya Jean Pierre H yise UMUNYARWANDAKAZI

 

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND