RFL
Kigali

Safi Madiba yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Kimwe kimwe’, impano y'Ubunani ku bakunzi ba muzika–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:31/12/2017 12:29
12


Mu minsi ishize nibwo Safi Madiba yashyize hanze indirimbo ye nshya ‘Kimwe kimwe’ aho yanahise atangaza ko yarangije kuyifatira amashusho ahita anateguza abakunzi ba muzika ye ko mu minsi ya vuba azaba yayishyize hanze, kuri ubu rero Safi Madiba yamaze gushyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo yakoreye mu gihugu cya Uganda.



‘Kimwe kimwe ‘ indirimbo nshya ya Safi Madiba ayishyize ari indirimbo ye ya kabiri yikoranye nyuma yo kuva mu itsinda rya Urban Boys yari amazemo imyaka igera ku icumi. Iyi ndirimbo ibaye igiye hanze nyuma y’iyo yahereyeho yise ‘Got it’ yakoranye na Meddy zose zikaba zarakozwe na Sacha Vybs uyu arinawe wamukoreye amashusho y’indirimbo ye ya mbere.

safi madibaSafi Madiba aya mashusho yayakoreye muri Uganda

Iyi ndirimbo nshya  Safi Madiba yashyize hanze yabwiye Inyarwanda.com ko ari impano yageneye abakunzi ba muzika muri iki gihe cy’ubunani kandi anizeza abakunzi ba muzika ye ko muri uyu mwaka mushya agiye gukora ibikorwa byinshi n’indirimbo nyinshi ku buryo abafana be batazicwa n’irungu.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA SAFI MADIBA 'KIMWE KIMWE'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Julie6 years ago
    Wooow! ni nziza cyane njyewe ndayikunze pe
  • 6 years ago
    Wapi kbsa, nimbi nanyirayo arasa nabi
  • 6 years ago
    Wawooo nice video kbsa
  • 6 years ago
    Eeehhh uyu mu type arabasha kbsa!!
  • Nduwimana dieugo yangazo6 years ago
    Komez bro uzatume duhor twisyimye burimus natwe tuzogusyigikir kugez kukanyum
  • 6 years ago
    umugore azakwica sha .how u acted .
  • 6 years ago
    nice song
  • 6 years ago
    Iyi ni video ndabarahiye, ibi nibyo dukeneye
  • methode6 years ago
    urarenze muvandi! uzagera lure hashoboka 2
  • funny6 years ago
    Safi asigaye asetsa, ngao yagiye guha abakene ikiro kimwe cyumuceri, mukanya agakora video yambaye ama pinjamas, ariko ubu ibi ntakibyihishe inyuma? Ubukene burishe turabibona.....
  • ComeOnSafi6 years ago
    Umukobwa wambaye ikariso mbi ku munota wa 1:00, birakabije kabisa, koko nigute mutabonyeko iyi kariso namabara yayo bituragitse byahatali?
  • Prince6 years ago
    Murwanda mumaze gusara ninayo mpamvu nyarubiruko ruzama mukigira ni imbeshu gusa mukwiye amasengesho kweri ark byagera kubahanzi bikaba ibindi binding Uwiteka abatabare kuko atabatabaye murisanga igehinomu





Inyarwanda BACKGROUND