Ku itariki ya 1 Gicurasi 2016 nibwo mu Rwanda hateganyijwe igitaramo cyo kwibuka umuhanzi w’icyamamare Papa Wemba uherutse kwitaba Imana ari kurubyiniro mu gihugu cya Cote d’Ivoire.
Bamwe mu bakunzi b’umuziki wa Papa Wemba bahisemo gutegura igitaramo cyo kwibuka uyu muhanzi witabye Imana amarabira ubwo yarari ku rubyiniro akikubita hasi agahita yitaba Imana. Urupfu rwatunguye abantu benshi ndetse n’ababyinnyi be bari kumwe ku rubyiniro baratunguwe cyane.
Mu kiganiro n’umwe mubateguye iki gitaramo yabwiye inyarwanda.com ko urupfu rw’uyu muhanzi rwaje rutunguranye yongeraho ati ” Uyu muhanzi yari afite abakunzi benshi hano mu Rwanda yapfuye atunguranye byaradutunguye pe niyo ntandaro y’iki gitaramo twabateguriye.”
Amakuru yose ajyanye n'iki gitaramo aragaragara kuri uru rupapuro rucyamamaza
Muri iki gitaramo hateganyijwe kuzacurangwa indirimbo zo mu gihugu cy’amavuko cy’uyu muhanzi Papa Wemba by’umwihariko gusa hakazacurangwa nyinshi mu ndirimbo ze hifashishijwe abacuranzi bazaturuka muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Muri iki gitaramo kigamije kwibuka uyu muhanzi w’icyamamare muri Afurika hateganyijwe kuzavugwa menshi mu mateka y’umuhanzi Papa Wemba. kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 3000 by'amafaranga y'u Rwanda n'ibihumbi 10,000 mu myanya y'icyubahiro.
TANGA IGITECYEREZO