RFL
Kigali

Mu Rwanda hateguwe igitaramo cyo kwibuka Papa Wemba

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/04/2016 11:54
12


Ku itariki ya 1 Gicurasi 2016 nibwo mu Rwanda hateganyijwe igitaramo cyo kwibuka umuhanzi w’icyamamare Papa Wemba uherutse kwitaba Imana ari kurubyiniro mu gihugu cya Cote d’Ivoire.



Bamwe mu bakunzi b’umuziki wa Papa Wemba bahisemo gutegura igitaramo cyo kwibuka uyu muhanzi witabye Imana amarabira ubwo yarari ku rubyiniro akikubita hasi agahita yitaba Imana. Urupfu rwatunguye abantu benshi ndetse n’ababyinnyi be bari kumwe ku rubyiniro baratunguwe cyane.

Mu kiganiro n’umwe mubateguye iki gitaramo yabwiye inyarwanda.com ko urupfu rw’uyu muhanzi rwaje rutunguranye yongeraho ati ” Uyu muhanzi yari afite  abakunzi benshi hano mu Rwanda yapfuye atunguranye byaradutunguye pe niyo ntandaro y’iki gitaramo twabateguriye.”

papa wemba

Amakuru yose ajyanye n'iki gitaramo aragaragara kuri uru rupapuro rucyamamaza

Muri iki gitaramo hateganyijwe kuzacurangwa indirimbo zo  mu gihugu cy’amavuko cy’uyu muhanzi Papa Wemba by’umwihariko gusa hakazacurangwa nyinshi  mu ndirimbo  ze hifashishijwe abacuranzi bazaturuka muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Muri iki gitaramo kigamije kwibuka uyu muhanzi w’icyamamare muri Afurika hateganyijwe kuzavugwa menshi mu mateka y’umuhanzi Papa Wemba. kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 3000 by'amafaranga y'u Rwanda n'ibihumbi 10,000 mu myanya y'icyubahiro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • lulu7 years ago
    Yo rwose ndishimye ko abakunzi buyu mupapa mu Rwanda bagiye kumwibuka tugendesheje intwari
  • 7 years ago
    Ba rusahuriramunduru, birarababaje kubona urupfu rwumuntu hari abarukuramo amahaho, aho tugana nihabi pe, nibiciro byo kwinjira!!!!
  • Aline7 years ago
    Icyigitaramo cyizaberahe ?
  • Cyuma Françoid7 years ago
    ko mwaciye menshi harimo na consommation?
  • titi7 years ago
    Murakoze cyane kuri icyo gitekerezo twara mukundaga cyane. Allah amwakire mubayo.
  • BIZIMANA7 years ago
    MWIHANGANENATWEBYARADUTUNGUYE
  • Kaneza7 years ago
    Ibyo biri muri Genre yo kwishakira amafranga,ni gute ikintu nkicyo kiba hakabaho option yo kwishyura kugirango umuntu abashe kwinjira!!!! Ntg umuryango wa nyakwingendera Papa Wemba ukennye kuburyo bavug ko amafranga azavamo azafasha umuryango asizee that is not humanity its business side of unfortunately cases happened
  • 7 years ago
    Mbega abashinyaguzi, kwishyuza hejuru yurupfu rwumuntu
  • Regis7 years ago
    Ariko mwarakaniye koko!! Mwabuze kujya kumuherekeza ariko ngo kumwibuka!!! Sha mushake ukundi mubyita kbs!! Ese ama fr azavamo azajya gufasha umuryango wa Papa wemba!!?ndabizi urishoboye nta nkunga yanyu ucyeneye!!!Ngaho amahirwe masa mu gushakira amaronko ku rupfu rwe!!!
  • gaga7 years ago
    urwanda murashyuhaguzwa
  • juma7 years ago
    mwibuka umuntu atarashyingurwa ariko niba arideni mwari mufite kwishura nimwareka hagacyamo icyumwe mukabona amafranga yo kwishura mutabishakiye kwa papa wemba murabashinyaguzi kweri ubwo mwabwiye abagore na bana ngo mufite akazi mwateguye igitaramo murabona amafranga barye murakanjyenda namwe tubakorere igitaramo twishuze
  • Nkunda fulgently7 years ago
    Imana imwakire mubayo kandi naba sigaye nti baheranwe nagahinda





Inyarwanda BACKGROUND