Tariki 1 Gashyantare 2018 ni bwo inkuru mbi yesesekaye hanze ko umuhanzi ukomeye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse no muri Uganda muri rusange Radio Mowzey yitabye Imana. Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko abahanzi bo mu Rwanda bari bagiye gushyingura uyu muhanzi bavuyeyo bemeranyijwe ko bazakora igitaramo gikomeye cyo kumwibuka.
Iki gitaramo cyo kuzirikana Radio Mowzey cyahawe izina rya ‘Mowzey Radio Tribute Concert’, kikazaba tariki 17 Gashyantare 2018, icyakora aho kizabera haracyashakishwa cyane ko abari kugitegura aribo; Uncle Austin, Muyoboke Alex, Dj Pius na Bryan White (wabaga hafi Radio mu gihe yari mu bitaro) bari bari muri Uganda aho bari bagiye gushyingura ariko bikaba byabaye ngombwa ko bagiye kugaruka vuba na bwangu ngo bashakishe ahantu iki gitaramo cyazabera kuri iriya tariki yavuzwe haruguru.
Safi Madiba umwe mu bari bagiye gushyingura Radio ari kumwe na Weasel
Ikijyanye n’abahanzi bazaba bahari, Uncle Austin yatangarije Inyarwanda.com ko abahanzi bose b’abanyarwanda babyifuza bazaririmba icy'ingenzi akaba ari umuhanzi wakundaga Radio. Kuri ubu iyi kipe igiye gutegura iki gitaramo ngo igiye gutangira guhamagara bamwe na bamwe haherewe ku bahanzi bagiye bakorana indirimbo na Goodlyfe itsinda Radio yabarizwagamo.
Abahanzi bo mu Rwanda bari bagiye gufata mu mugongo Weasel aha bafatanye ifoto y'urwibutso
Uncle Austin wahaye amakuru Inyarwanda.com yabajijwe impamvu abantu bari mu gahinda ariko bo bakaba bumva bategura igitaramo, adutangariza ko ari icyifuzo cya Radio bazaba bashyira mu bikorwa cyane ko uyu muhanzi yasize yandikiye mushiki we urwandiko amusaba ko aramutse apfuye abantu batababara cyangwa ngo bamuririre ahubwo ko bagomba kwishimira ibyo yabashije gukora akiriho.
Bamwe mu bari bagiye gutabara Radio muri uganda
Muri iki gitaramo rero buri muhanzi uzaba yitabiriye iki gitaramo, azahabwa umwanya aririmbe indirimbo ya Radio yakunze cyane ko hazaba hari abacuranzi bazaba bacuranga mu buryo bwa Live. Uncle Austin umwe mu bari gutegura iki gitaramo yatangarije Inyarwanda.com ko bamaze kumvikana n'abo mu itsinda rya Goodlyfe ku buryo nabo bazaza muri iki gitaramo barangajwe imbere na Weasel waririmbanaga na nyakwigendera Radio Mowzey.
TANGA IGITECYEREZO