RFL
Kigali

Mu Rwanda hagiye kuba igitaramo cyo kwibuka Mowzey Radio, abagize GoodLyfe nabo bazakitabira

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/02/2018 12:59
4


Tariki 1 Gashyantare 2018 ni bwo inkuru mbi yesesekaye hanze ko umuhanzi ukomeye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse no muri Uganda muri rusange Radio Mowzey yitabye Imana. Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko abahanzi bo mu Rwanda bari bagiye gushyingura uyu muhanzi bavuyeyo bemeranyijwe ko bazakora igitaramo gikomeye cyo kumwibuka.



Iki gitaramo cyo kuzirikana Radio Mowzey cyahawe izina rya ‘Mowzey Radio Tribute Concert’, kikazaba tariki 17 Gashyantare 2018, icyakora aho kizabera haracyashakishwa cyane ko abari kugitegura aribo; Uncle Austin, Muyoboke Alex, Dj Pius na Bryan White (wabaga hafi Radio mu gihe yari mu bitaro) bari bari muri Uganda aho bari bagiye gushyingura ariko bikaba byabaye ngombwa ko  bagiye kugaruka vuba na bwangu ngo bashakishe ahantu iki gitaramo cyazabera kuri iriya tariki yavuzwe haruguru.

radioSafi Madiba umwe mu bari bagiye gushyingura Radio ari kumwe na Weasel

Ikijyanye n’abahanzi bazaba bahari, Uncle Austin yatangarije Inyarwanda.com ko abahanzi bose b’abanyarwanda babyifuza bazaririmba icy'ingenzi akaba ari umuhanzi wakundaga Radio. Kuri ubu iyi kipe igiye gutegura iki gitaramo ngo igiye gutangira guhamagara bamwe na bamwe haherewe ku bahanzi bagiye bakorana indirimbo na Goodlyfe itsinda Radio yabarizwagamo.

radioAbahanzi bo mu Rwanda bari bagiye gufata mu mugongo Weasel aha bafatanye ifoto y'urwibutso

Uncle Austin wahaye amakuru Inyarwanda.com yabajijwe impamvu abantu bari mu gahinda ariko bo bakaba bumva bategura igitaramo, adutangariza ko ari icyifuzo cya Radio bazaba bashyira mu bikorwa cyane ko uyu muhanzi yasize yandikiye mushiki we urwandiko amusaba ko aramutse apfuye abantu batababara cyangwa ngo bamuririre ahubwo ko bagomba kwishimira ibyo yabashije gukora akiriho.

radio

Bamwe mu bari bagiye gutabara Radio muri uganda

Muri iki gitaramo rero buri muhanzi uzaba yitabiriye iki gitaramo, azahabwa umwanya aririmbe indirimbo ya Radio yakunze cyane ko hazaba hari abacuranzi bazaba bacuranga mu buryo bwa Live. Uncle Austin umwe mu bari gutegura iki gitaramo yatangarije Inyarwanda.com ko bamaze kumvikana n'abo mu itsinda rya Goodlyfe ku buryo nabo bazaza muri iki gitaramo barangajwe imbere na Weasel waririmbanaga na nyakwigendera Radio Mowzey.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pedrsomeone6 years ago
    Imana Imwakire mu bayo ,ese baziashyuza? Ese bishyuje amafranga yafasha umuryango asize ,bizagenda gute? turi abasangirangendo twese kandi hariya bajya ikibazo nuko batagaruka ngo batubwire uko hameze ,passeword yaho ni????
  • 6 years ago
    Oooooooh! that's great Radio was talented man God give him good rest in heaven!
  • Solange 6 years ago
    Nukuri mukoze ibiribyo ariko mwakakigize icyamafaranga avuyemo tukayaha mama we nabavandimwe niwe Imana ibibashiboze
  • Funny6 years ago
    Cash ntanarimwe rizahabwa imfubyi asize? Isi irashaje, ubwo abahanzi basigaye bakenera indonke zivuye kurupfu rwa bagenzi babo. Ibi tuzabyita gucelebra cg icyunamo? Shame on u people!!!





Inyarwanda BACKGROUND