RFL
Kigali

Mu Rwanda hagiye gutangira 'Music Awards Rwanda' igiye kujya ishima abanyamuziki bahize abandi mu bikorwa

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/08/2018 13:24
1


Muri iyi minsi kimwe mu byo abakurikiranira hafi umuziki bashinja abashoramari mu muziki ni ubuke bw'ibihembo bishimira abahanzi baba bakoze ibikorwa bihiga iby'abandi. Amakuru Inyarwanda.com ifite ndetse yizewe ni uko hagiye gutangira ibihembo bya 'Music Awards Rwanda' bigiye kujya bigenerwa abahanzi bahize abandi mu bikorwa.



Nk'uko bigaragara ku ibaruwa itumira abanyamakuru mu nama n'abanyamakuru izavuga kuri ibi bihembo 'Music Awards Rwanda' giteganyijwe ku wa Gatanu tariki 10 Kanama 2018 saa Saba kugeza saa Cyenda z'amanywa kuri Galaxy Hotel mu Kiyovu. Abanyamakuru bazasobanurirwa bwa mbere byinshi kuri ibi bihembo bigiye kugenerwa abahanzi bitwaye neza mu muziki wa hano mu Rwanda.

Nk'uko binagaragara kandi ku itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe hanze  'Music Awards Rwanda' yashyizweho mu rwego rwo kuzamura imikorere y'abahanzi no kuzamura muzika y'abahanzi bo mu Rwanda binyujijwe mu guhemba abitwaye neza guhiga abandi bityo bikazatera ishyaka abahanzi ryo gukora ibikorwa by'indashyikirwa.

Rwanda Music AwardsItangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe hanze

Ibi bihembo 'Music Awards Rwanda' bizajya bitangwa buri mwaka mu birori ngarukamwaka. Ku ikubitiro ibi bihembo bigiye gutangwa bwa mbere muri uyu mwaka wa 2018 bizatangirwa mu birori bizaba tariki 1 Ukuboza 2018 muri Kigali Serena Hotel. Uburyo abahanzi bazashyirwa mu by'iciro byo guhatanira ibi bihembo bya'Music Awards Rwanda' ndetse n'ibindi byinshi bijyanye n'ibi bihembo bizatangazwa mu kiganiro n'abanyamakuru kizakorwa kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Kanama 2018.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • psh5 years ago
    uyu Nsanzamahoro Denis ntiyabaga muri Salax Award ra??!!!.. On prends les meme et on change de nom





Inyarwanda BACKGROUND