Mu Rwanda ntibisanzwe ko haba amarushanwa ashobora kurangira abatsinze begukanye amahirwe yo gutegurirwa ibirori by’ubukwe, aya ni amarushanwa adasanzwe ari gutegurwa na Royal FM mu kiganiro Royal Breakfast. Muri aya marushanwa yatangiye hari ama ‘couples’ menshi ahatana kuri ubu batanu gusa nibo basigaye bahatanira kwegukana intsinzi.
Nk'uko Inyarwanda.com ibikesha Cyiza Aissa umunyamakuru wa Royal FM akaba umwe mu bategura iri rushanwa uyu mwaka ryiswe 'Royalfm Big wedding' yabwiye Inyarwanda.com ko babinyujije kuri radiyo basabye ko abantu banyuranye bakohereza inkuru zabo z’urukundo. Izi nkuru uko zoherezwaga zasomerwaga kuri radiyo bityo abakurikira iyi radiyo bakabasha gutora inkuru nziza kurusha izindi. Inkuru zatangiye zirenga ijana kuri ubu hasigaye eshanu zizavamo izaba inkuru y’umwaka maze ba nyiri'iyi nkuru bakorerwe ubukwe n’ubuyobozi bwa Royal Fm.
Kugeza ubu ‘Couples’ eshanu ziri guhatanira izavamo iyegukana igihembo nk’inkuru y’umwaka ikazakorerwa ubukwe tariki 28 Mutarama 2018 ni izi zikurikira nk'uko bazishyize ku rubuga rwa Facebook iyi radiyo ikoresha: Masengesho Emmanuel na Ufitamahoro Secondine, Tuyishime Theodore na Pamela, Uwitonze Fulgence na Uwase Josiane, Mutijima Christophe na Uwineza Jeanne Claire, Habimana Jean de Dieu na Murekatete Jeanne. Izi zikaba arizo Couples eshanu zizavamo imwe igomba gukorerwa ubukwe muri Mutarama 2018.
Amazina y'ama couples atanu ahatanira gukorerwa ubukwe
Ni ubwakabiri Royal Fm itegura igikorwa nk’iki cyane ko muri 2016 ubwo habaga igikorwa nk’iki couple ya mbere yari yatsinze igahembwa gutemberezwa i Kigali ivuye i Gakenke, kuri ubu rero iki gikorwa kikaba kigiye kuba ku nshuro ya kabiri.
TANGA IGITECYEREZO