Mu minsi yashize hakunze kuvugwa urukundo rw’ibanga hagati ya Mc Tino ndetse n’umuhanzikazi Momo, uru rukundo rwongeye kugarukwaho na Mr Kagame mu ndirimbo ye nshya yitwa “Shakira ahandi” uyu musore yakoranye na Momo.
Muri iyi ndirimbo umusore Mr Kagame agaruka ku magambo yumvikanisha abasore batandukanye bagiye bakundana na Momo nubwo ari indirimbo. Mu basore uyu muhanzi yagarutseho harimo Tino T Brown, Social Mula, Junior ndetse na Sankara bazwi mu gusobanura filime.
Iyi ndirimbo “Shakira ahandi” igaruka ku butumwa bw’abasore bihakana abana baba babyaranye n'abakobwa baba bakundana bakitwaza ko hari abandi basore bazi bagiye bakundana nabo bakobwa bazi neza.
Mr Kagame na Momo
Iby’urukundo rwa Momo na Mc Tino umunyamakuru akaba n’umuhanzi mu itsinda rya TBB byavuzwe kenshi mu myaka ya za 2014, gusa aba bombi nubwo bagendaga bagaragara kenshi mu tubyiniro basohokanye, bamaganiraga kure amakuru y’urukundo rwabo byaje gutuma izi nkuru zigabanya ubukana.
REBA HANO SHAKIRA AHANDI YA MR KAGAME
TANGA IGITECYEREZO