RFL
Kigali

Mu ndirimbo ye nshya 'Mabuja' hamwe n'amashusho ya 'Sorina', Ganza yongeye kwigaragariza abakunzi be

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:12/09/2014 23:42
0


Umuhanzi Ganza abifashijwemo na producer Bob Chris wo muri Touch record, yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye ‘Sorina’ ndetse ahita anasohora indi ndirimbo nshya y’amajwi yise Mabuja yakozwe na Fazzo muri Infinity record.



Uyu musore ukiri muto ariko uzwiho kugira indirimbo zikubiyemo ubutumwa bukomeye cyane cyane bushingiye ku rukondo akaba yemeza ko nyuma y’igihe cyari gishize atigaragaza, uyu ariwo mwanya we wo kongera kugaragaza impano ye.

Reba amashusho y'indirimbo 'Sorina'

Amashusho y’indirimbo ‘Sorina’, Ganza avuga ko yifuje kuyafatira mu bice by’icyaro kugirango irusheho kugira umwimerere wa kinyafurika naho iyi ndirimbo nshya y’amajwi yise ‘Mabuja’ yo akaba yarayikoze ashingiye ku bointu abona bijya biba ariko bishobora gukosoka biciye muri iyi ndirimbo ye.

Kanda hano wumve indirimbo 'Mabuja'

Ganza ati “ Indirimbo ‘Mabuja’ ni inkuru itarambayeho ariko yaba ku wundi muntu. Ni indirimbo y’urukundo ariko irimo n’inyigisho ko bishoboka cyane  ko umukozi wo mu rugo hamwe na hamwe ashobora kuba yasenya urugo rw’abandi ndetse ko hariho n’abagore batari abizerwa bashobora kwisenyera kubera kutanyurwa.”

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND