Nyuma yo kuva mu itorero ry’igihugu ry’abahanzi mu cyiciro cya kabiri, umuhanzi Pedro Someone avuga ko ahakuye ibanga rikomeye rizamufasha gukora umuziki ubereye u Rwanda bityo agateza imbere igihugu cye cy’u Rwanda n’Afrika muri rusange binyuze mu muziki.
Pedro Someone avuga ko ari muri urwo rwego mu ndirimbo yajyaga akora, kuri ubu mu zo agiye kujya yandika, ngo 70 ku ijana zizajya ziba ari iz’umuco nyarwanda. Si ibyo gusa ahubwo Pedro Someone avuga ko agiye gushyiraho itsinda ry’abantu bavuza ibicurangisho bya nyarwanda. Yagize ati:
Mu ndirimbo nakoraga ngiye kugira 70% iz’umuco nyarwanda, izindi 30% zibe modern kuko nazo ni ngombwa. Ikindi ngiye gushyiraho itsinda ry’abavuza iningiri, umuduri, umwirongi n’ibindi bya gakondo mu rwego rwo kuzamura umuziki nyarwanda, kandi nabonye ko bizamfasha dore ko dufite miliyoni nyinshi z’abanyarwanda bumva ikinyarwanda.
Umuhanzi Niyigena Jean Pierre uzwi nka Pedro Someone yashimiye cyane Leta y’u Rwanda yashyizeho itorero ry’igihugu, by’umwihariko ikaba yaratekereje ku bahanzi ikabaha ayo mahirwe yo kubakangura bakigishwa indangagaciro na kirazira. Ibyo yabivuze nyuma y'ibyo avuga ko yungukiye mu cyiciro cya kabiri cy'abahanzi bavuye i Nkumba mu itorero ry'igihugu ryahuje abahanzi, abakora sinema, abanyamideri n'abandi. Yagize ati:
"Mbere na mbere ndashimira Leta y’u Rwanda yashyizeho itorero ry’igihugu kuko abahanzi bamwe twari dusinziriye. Njyewe mu itorero nungutse byinshi byiyongera kuri bicye nari mfite mu ndangagaciro na kirazira. Ubu nabaye intore yuzuye, ndi umuhanzi ubereye u Rwanda ndi ku isonga mu kubaka u Rwanda rushya n’iterambere ry’Afrika."
Umuhanzi Pedro Someone avuga ko yungukiye byinshi mu itorero ry'igihugu
TANGA IGITECYEREZO