RFL
Kigali

Mu myaka itatu ishize bari mu bayoboye abandi mu muziki w'u Rwanda none 2017 ubabereye umwaka w’umwijima muri muzika

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/11/2017 13:30
0


Muri iyi minsi umuziki wo mu Rwanda uri gukura cyane abahanzi baragenda bavuka umunsi ku wundi icyakora nanone hari n'abandi bagenda badindira mu mikorere, aha twarebye abo umwaka w'2017 wabereye umwaka w’umwijima nyamara mu myaka itatu ishize bari mu bahanzi bayoboye abandi mu Rwanda.



Aha twabakoreye urutonde rw’abahanzi umwaka w'2017 usize mu mwijima nyamara bari mu bari bayoboye umuziki w’u Rwanda mu myaka itatu yabanje.

TNP

Buri muntu wese wakurikiraniraga hafi ibya muzika aribuka nyinshi mu ndirimbo zakunzwe z’iri tsinda zanatumye riba rimwe mu matsinda akomeye ndetse bagahita bitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 5 yabaye muri 2015. Aba basore nyuma yo kuva muri iri rushanwa ahagana muri 2016 bagerageje gukora umuziki ndetse banakomeza kubaka izina mu bakunzi ba muzika gusa hagakunda kuvugwa urunturuntu hagati yabo n'ubwo bitafashe indi ntera icyo gihe.

TN

Mu mpera za 2016 aba bahanzi bakoze indirimbo bise Sexy Girl bayifatanya na Nasson. Iyi isa n'aho ariyo bashyiriyeho akadomo kuko noneho nyuma ahagana muri Kamena 2017 aribwo hamenyekanye inkuru y'uko abagize iri tsinda bamaze gutandukana burundu ndetse magingo aya biragoye ko iri tsinda ryabyutsa umutwe biboroheye muri uyu mwaka.

Allioni

Mu mwaka w'2016 Allioni ni umwe mu bahanzikazi bari bazamuye urwego, uyu yitabiriye Primus Guma Guma Super Star yari ibaye ku nshuro yayo ya gatandatu, Allioni nyuma yo kuva muri Primus Guma Guma Super Star ntabwo yongeye kugerageza gukora ariko imbaraga yashyiragamo ntizamubereye nyinshi, ibi byatumye Allioni atagaragara mu rutonde rw’abahanzi bahatanira PGGSS7.

allioni

Usibye kutagaragara kuri uru rutonde rwa PGGSS7 Allioni yacitse intege bigaragara muri muzika kugeza ubwo umwaka wa 2017 agiye kuwurangiza atarongera kwigarurira abakunzi be cyane ko indirimbo nshya yo ayiheruka mbere y’uyu mwaka.

Jules Sentore

Kuva mu 2015 kugeza mu ntangiriro za 2017 Jules Sentore ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda batakunze kubura mu ruhando rw’abakomeye mu Rwanda, uyu yitabiriye amarushanwa anyuranye ya Primus Guma Guma Super Star mu myaka yatambutse, icyakora 2017 ntabwo yigeze yoroherwa cyane ko ari umwe mu bahanzi baheruka gushyira hanze indirimbo cyera n'kuko bigaragara iyo aheruka gukora yayishyize hanze muri Gashyantare 2017.

SEntore

Uyu muhanzi witwikira mu mutaka w’abahanzi bakora gakondo ukamutwikira mu ruhando rwa muzika ndetse agakundwa n'abatari bake biganjemo abakunda iyi njyana, uyu mwaka ntazawibagirwa kuko ni umwaka yakozemo indirimbo imwe nayo atakoreye amashusho, iyi ikaba ari indirimbo yakoranye na Riderman yise ‘Ruca Imana’ iyi ikaba arinayo uyu musore aheruka.

TBB

Iri tsinda ni rimwe mu matsinda yubatse izina mu Rwanda, iri ryitabiriye Primus Guma Guma Super Star6, icyakora iri tsinda muri uyu mwaka wa 2017 urisize mu manga cyane ko ryamaze gutangaza ko  ryamaze gutandukana abari barigize bagatangira kwikorana umuziki buri wese ku giti cye icyakora birinda  gutangaza icyabatandukanyije.

tbb

Aha Mc Tino umwe mu bari bagize iri tsinda yahise atangira gukora umuziki ashyizeho umwete ku buryo ubu amaze kugeza mu ndirimbo eshanu, mu gihe bagenzi be nabo bakiri kwishakisha ngo barebe niba batera ikirenge mu cye bagashakisha uko bigarurira abakunzi itsinda ryabo ryahoranye.

TETA DIANA

Uyu muhanzikazi mu myaka ishize ni umwe mu bakobwa bagaragazaga gutumbagira mu ruhando rwa muzika y’u Rwanda, uyu yaje kwerekeza ku mugabane w’Ubulayi aho yatangaje ko agiye mu bikorwa bya muzika gusa kuva yagera kuri uyu mugabane indirimbo amaze gushyira hanze zibarirwa ku ntoki. Uyu mukobwa wamamaye muri muzika nyarwanda kubera indirimbo ze zinyuranye kuri ubu ni umwe mu batarakoze cyane muri uyu mwaka wa 2017.

teta

Teta Diana aheruka gushyira ahnze indirimbo yise ‘Birangwa’ iyi akaba ariyo aheruka ndetse ari nayo gusa yakoze muri uyu mwaka w'2017. Kuri ubu bitewe n’abandi bahanzikazi bakoze cyane mu Rwanda uyu ntawahamya ko adatangiye kugabana abafana n'abandi bahanzikazi bamwe bagiye baza nyuma y'uko anagiye i Burayi.

UMUTARE GABY  

Umutare Gaby ni umwe mu bahanzi bitabiriye amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star mu myaka ya vuba, icyakora magingo aya iyo uganiriye nawe Umutare Gaby akubwiza ukuri ko yamaze guhagarika ibya muzika nyuma y'uko ashatse umugore ubu akaba ari umugabo wubatse ndetse yanamaze kuva mu Rwanda.

umutare

Umutare Gaby yahagaritse umuziki mu gihe yaherukaga gushyira hanze indirimbo zinyuranye zirimo; 'Urangora', 'Ntawundi' ndetse n’izindi nyinshi zatumye uyu musore amenyekana nk'umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda gusa 2017 birangiye aretse umuziki.

URBAN BOYS

Itsinda rya Urban Boys ntawahakana ko ari rimwe mu matsinda yubatse izina rikomeye muri muzika y’u Rwanda, aba ni bamwe mu bahanzi babashije gutwara irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star. Icyakora magingo aya iri tsinda ryamaze gucikamo ibice cyane ko mu minsi ishize aribwo byatangajwe ko Safi Madiba amaze kuva muri iri tsinda Nizzo na Humble G bakarikomeza bonyine, ibintu byababaje abakunzi b’iri tsinda.

Urban Boys

Kuri ubu abakunzi ba muzika bahanze amaso Safi Madiba wo mu itsinda rya Urban Boys wamaze gutangaza ko agiye gutangira kwikorana umuziki ndetse yanamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yakoranye na Meddy, mu gihe bagenzi be nabo batangaje ko bagiye gushaka uko bongera gukora ndetse bizeza abakunzi ba muzika ko bazakora cyane ku buryo batazicisha irungu abakunzi ba Urban Boys.

Urutonde rw’aba bahanzi umunyamakuru wa Inyarwanda yarukoze ku giti cye akurikije uko abona ibintu, kimwe n'uko n'undi wese afite uko abona ibintu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND