RFL
Kigali

Ihere ijisho amashusho yihariye y'ubukwe bwa Miss Sharifa na Thierry bwaranzwe n’imbyino zanyuze benshi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/07/2018 14:26
0


Kuwa 15 Nyakanga 2018 ni bwo twabagejejeho inkuru mu mafoto y’uko ubukwe bwa Miss Sharifa Umuhoza na Niyonteze Thierry bwagenze. Kuri ubu tugiye ku kwereka uko byari byifashe mu mashusho ubwo abageni biyakiraga n’abatumirwa.



Miss Umuhoza Sharifa wabaye igisonga cya kane cya Nyampinga w’u Rwanda 2016 akaba n’umukobwa ukunzwe kurusha abandi (Miss Popularity), yakoze ubukwe bw’agatangaza n’umugabo we Niyonteze Thierry. Mu bukwe bwabo, Niyonteze Thierry yambitse impeta y’urudashira umukunzi we Miss Umuhoza Sharifa w’imyaka 23 y’amavuko, kuwa Gatanu tariki ya 14 Nyakanga 2018, nyuma y’aho abatumiwe bakirirwa muri Ineza Garden iherereye i Kinyinya mu mujyi wa Kigali.

Sharifa

Kuya 1 Nyakanga 2018 ni bwo uyu mukobwa Miss Umuhoza Sharifa uvuka mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru yasabwe anakobwa n’umukunzi we Thierry bamaze igihe bakundana. Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye ku ivuko rya Miss Sharifa i Musanze. Ni umuhango wabaye nyuma y’uko uyu mukobwa akorewe ibirori byo gusezera ubukumi ‘Bridal Shower’ byabaye ku cyumweru tariki 6 Gicurasi 2018 bibera i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

MU MASHUSHO IHERE IJISHO UKO BYARI BIMEZE MU BUKWE BWA SHARIFA NA THIERRY

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND