RFL
Kigali

Mu magambo yuje ubwishongozi,Pallaso yasubije abamubaza impamvu yiyita umwami w’uburasirazuba

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:7/08/2017 18:15
0


Umuhanzi Pius Mayanja uzwi ku izina rya Pallaso yatanze igisubizo ku kibazo abantu bakunda kumubaza impamvu akunda kwiyita umwami w’uburasirazuba.



Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Pallaso yasabye abo bahanganye ko we ageze mu gihe cyo gukora cyane akavuga make ndetse ngo asanga badakwiriye kumubaza impamvu yiyita umwami w’uburasirazuba kuko ngo we ari bwo buryo yarezwemo,asa n’uwishongora yagize ati”Niko narezwe,twe turabyiha ntabwo tubisaba”.

pallso's car

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko yavanye ubuzima bwe ahabi hasa na gereza ubu akaba avugwa mu bitangazamakuru bityo akaba asanga abiha ibyo kumurwanya nk'aho babihemberwa babyihorera.Ibi abitangaje mu gihe arimo gutegura igitaramo yise ‘Soma’ kizabera ku kibuga cya Rugby muri Kyadondo. Ikindi kandi si aya mazina yonyine Pallaso akunda kwiyita kuko na none azwi ku mazina nk’umwami wa muzika,umwami w’iki kiragano,sucker free boss,conqueror n’andi anyuranye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND