RFL
Kigali

Mu magambo yuje amarangamutima menshi n’ukwicuza Jose Chameleone yatangaje ko yatandukanye n’umugore we

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:3/08/2017 11:01
0


Joseph Mayanja uzwi ku izina rya Jose Chameleone yamaze gutangaza ku mugaragaro ko yatandukanye n’umugore we,Daniella Atim Mayanja bashingiranwe mu w'2008 bakaba bari bamaze kubyarana abana bane.



Yifashishije urubuga rwa Facebook Jose Chameleone mu magambo yuzuye amarangamutima menshi ndetse n’ukwicuza kwinshi yatangaje amakuru avuga ko yatandukanye n’umugore we. N’ubwo Jose Chameleone yahise asiba ibyo yari yanditse ku rukuta rwa Facebook, iyi nkuru ye yari yamaze kwandikwa n'ibinyamakuru binyuranye byo muri Uganda birimo na Ugblizz dukesha iyi nkuru. 

Dr Jose Chameleone yatangaje ko Daniella asanga akwiriye buri cyiza cyose,ko yamukunze kandi akemera kubana na we anongeraho ko azakomeza kwita ku bana babyaranye.Uyu mugabo yagize ati”Ndicuza kuba binaniye,warankunze turashyingiranwa,sinitaye ku byo abantu bavuga,nzagukumbura kenshi ndicuza ku kuba naragutesheje igihe(…).

chameleone

Chameleone na Daniella bamaze gutandukana.

Dr Jose Chameleone yakomeje ashimira umugore we ndetse anamusaba imbabazi anamusezeranya ko azakomeza kwita ku bana babyaranye.Uku gutandukanya kuje nyuma y’igihe gito batangaje ko biyunze ubwo Daniella yavugaga ko ashaka gatanya bitewe n’imyitwarire idahwitse ya Jose Chameleone.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND