Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Werurwe 2017 ni bwo Usengimana Danny rutahizamu w’ikipe ya Police FC n’Amavubi yakorewe “Surprise” n’abakinnyi, abatoza n’inshuti ze mu rwego rwo kwishimira imyaka 21 amaze abonye izuba.
Wari umunsi mukuru wakabaye warishimiwe kuwa 10 Werurwe 2017 ariko biza guhurirana no kuba ikipe ya Police FC uyu musore akinira yari mu mwiherero yitegura umukino batsinzemo Mukura Victory Sport ibitego 2-1 kuri sitade Huye.
Mu magambo ye, Usengimana Danny yabwiye abari aho ko yishimiye igikorwa bateguye ku bushake bityo ko bimwereka urukundo bamufitiye. Ku rundi ruhande, Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC yavuze ko umutima w'urukundo usanzwe ari nta makemwa hagati mu bakinnyi ari nayo mpamvu abenshi muri bo bitabiriye bakigomwa byinshi.
Ku myaka 21, Danny Usengimana yakiniye Isonga FC yavuyemo agana muri Police FC yatsindiye ibitego 16 mu mwaka w’imikino 2015-2016 mbere yuko atangira umwaka w’imikino 2016-2017 akaba amaze kuyitsindira ibitego 13 dore ko ari nawe ufite byinshi. Uyu kandi asanzwe akinira ikipe y’igihugu kuko yanakinnye imikino Nyafurika y’ibihugu ikinwa n’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byayo yabereye mu Rwanda mu 2016 (CHAN2016).
Danny Usengimana agera ahabereye ibirori ntabwo yari azi ko hari abantu asanzwe azi
Ndayishimiye Antoine Dominique (ibumoso) n'umutoza Seninga Innocent (iburyo)
Iradukunda Bertrand rutahizamu wa Bugesera FC (iburyo) yari ahari
Umwungeri Patrick (Ibumoso) wanatangiye imyitozo nyuma yo kugira imvune yari yitabiriye
Nizeyimana Mirafa (iburyo) ukina hagati muri Police FC yicaranye na myugariro Muhinda Bryan (ibumoso)
Savio Nshuti Dominique ukinira Rayon Sports yari ahabaye
Ubwo Danny Usengimana yarimo asuhuza abantu yasanze ahabereye ibirori
Danny Usengimana n'umukunzi we
Habimana Hussein myugariro wa Police FC
Seninga Innocent hagati ya Savio na Ndayishimiye
Uwineza Khan wari umuhuza w'amagambo akaba asanzwe ari animateur w'ikigo cy'amashuli cya APAER
Usengimana Danny na Iradukunda Bertrand (Bugesera FC)
Usengimana Danny n'umukunzi we bakata umutsima
Myugariro Muvandimwe Jean Marie Vianney abaza Danny Usengimana uko yumva ameze
Umutsima wari wanditsemo nimero (10) n'amazina ya Danny Usengimana
Umukunzi wa Danny (Promese) akurira ingofero abari bifatanyije nawe mu birori
Champagne yaturikijwe irasukwa
Bamwe mu nshuti za 'Promesse"
Mico Justin ukina asatira izamu muri Police FC unafite ibitego 11 muri shampiyona
Nizeyimana Mirafa ukina hagati muri Police FC yari yishimye nubwo yaje adaherekejwe
Myugariro Umwungeri Patrick (ibumoso) na Samuel Niyonzima Mandali (iburyo) umunyamakuru w'imikino ku Izubarirashe
Bwanakweli Emmanuel umunyezamu muri Police FC nawe yarebye uko gahunda zifashe asanga ataviramo aho
Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC ageza ijambo ku bari mu birori
Savio Nshuti hagati y'abali
Usengimana Danny (ibumso) na murumuna we Aboubakar Usengimana
Ifoto y'urwibutso
AMAFOTO: IHORINDEBA Lewis
TANGA IGITECYEREZO