RFL
Kigali

MU MAFOTO: Uko ibirori by’isabukuru ya Usengimana Danny byari byifashe

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/03/2017 19:45
4


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Werurwe 2017 ni bwo Usengimana Danny rutahizamu w’ikipe ya Police FC n’Amavubi yakorewe “Surprise” n’abakinnyi, abatoza n’inshuti ze mu rwego rwo kwishimira imyaka 21 amaze abonye izuba.



Wari umunsi mukuru wakabaye warishimiwe kuwa 10 Werurwe 2017 ariko biza guhurirana no kuba ikipe ya Police FC uyu musore akinira yari mu mwiherero yitegura umukino batsinzemo Mukura Victory Sport ibitego 2-1 kuri sitade Huye.

Mu magambo ye, Usengimana Danny yabwiye abari aho ko yishimiye igikorwa bateguye ku bushake bityo ko bimwereka urukundo bamufitiye. Ku rundi ruhande, Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC yavuze ko umutima w'urukundo usanzwe ari nta makemwa hagati mu bakinnyi ari nayo mpamvu abenshi muri bo bitabiriye bakigomwa byinshi.

Ku myaka 21, Danny Usengimana yakiniye Isonga FC yavuyemo agana muri Police FC yatsindiye ibitego 16 mu mwaka w’imikino 2015-2016 mbere yuko atangira umwaka w’imikino 2016-2017 akaba amaze kuyitsindira ibitego 13 dore ko ari nawe ufite byinshi. Uyu kandi asanzwe akinira ikipe y’igihugu kuko yanakinnye imikino Nyafurika y’ibihugu ikinwa n’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byayo yabereye mu Rwanda mu 2016 (CHAN2016).

Usengimana Danny

Danny Usengimana agera ahabereye ibirori ntabwo yari azi ko hari abantu asanzwe azi

Usengimana Danny

Ndayishimiye Antoine Dominique (ibumoso) n'umutoza Seninga Innocent (iburyo)

iradukunda Bertrand

Iradukunda Bertrand rutahizamu wa Bugesera FC (iburyo) yari ahari

Umwungeri Patrick

Umwungeri Patrick (Ibumoso) wanatangiye imyitozo nyuma yo kugira imvune yari yitabiriye

Nizeyimana Mirafa4

Nizeyimana Mirafa (iburyo) ukina hagati muri Police FC yicaranye na myugariro Muhinda Bryan (ibumoso)

savio

Savio Nshuti Dominique ukinira Rayon Sports yari ahabaye

Usengimana Danny

Ubwo Danny Usengimana yarimo asuhuza abantu yasanze ahabereye ibirori

Usengimana Danny

Danny Usengimana n'umukunzi we

Habimana Hussein

Habimana Hussein myugariro wa Police FC

Bimenyimana Justin na Seninga

Seninga Innocent hagati ya Savio na Ndayishimiye

Uwineza Khan

Uwineza Khan wari umuhuza w'amagambo akaba asanzwe ari animateur w'ikigo cy'amashuli cya APAER

Usengimana Danny

Usengimana Danny na Iradukunda Bertrand (Bugesera FC)

Usengimana Danny

Usengimana Danny n'umukunzi we bakata umutsima

Muvandimwe JMV

Myugariro Muvandimwe Jean Marie Vianney abaza Danny Usengimana uko yumva ameze

umugat

Umutsima wari wanditsemo nimero (10) n'amazina ya Danny Usengimana

Usengimana Danny

Umukunzi wa Danny (Promese) akurira ingofero abari bifatanyije nawe mu birori

Usengimana Danny

Champagne yaturikijwe irasukwa

Usengimana Danny

Bamwe mu nshuti za 'Promesse"

Mico Justin8

Mico Justin ukina asatira izamu muri Police FC unafite ibitego 11 muri shampiyona

Nizeyimana Mirafa4

Nizeyimana Mirafa ukina hagati muri Police FC yari yishimye nubwo yaje adaherekejwe

Umwungeri Patrick

Myugariro Umwungeri Patrick (ibumoso) na Samuel Niyonzima Mandali (iburyo) umunyamakuru w'imikino ku Izubarirashe

Bwanakweli Emmanuel

Bwanakweli Emmanuel umunyezamu muri Police FC nawe yarebye uko gahunda zifashe asanga ataviramo aho

Bimenyimana Justin na Seninga

Seninga Innocent umutoza mukuru wa Police FC ageza ijambo ku bari mu birori

Savio

Savio Nshuti hagati y'abali

Usengimana Danny

Usengimana Danny (ibumso) na murumuna we Aboubakar Usengimana

Ifoto

Ifoto y'urwibutso

AMAFOTO: IHORINDEBA Lewis






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • steven7 years ago
    Izo sabukuru n'amakwe abakinnyi birirwa bakora nibyo bituma badatera imbere mu mikinire yabo. Nonese ko atayikoraga agikina mu Isonga??? Aho gukora cyane ngo bajye gukina mu burayi bibereye muri ambiance? Umunsi politique yo kugarura abanyamahanga muri zo kipe zifite ubushobozi abo bakinnyi bazabyicuza barebe uko Gangi yakiniye amakipe yose akomeye ameze nabo bagakwiye gutekereza gukora cyane intego aruhukina europe nabo bakobwa babiruka inyuma kubera za prime bobana igihe bazaba bageze mumuakipe yo mu ntara aba batoto bazishakira abandi. Bareke kwinezeza ahubwo batekereze kuri carriere yabo ya foot naho abakunzi bazabashake bafite 27 ans. U Rwanda ntirukigira abajya gukina europe nka kera kubera ko abubu birirwa mubagore nibirori busa, njye niko mbibona
  • pierrot7 years ago
    Steven ufite ubumuga bwo mumutwe.
  • hakizimana patrick7 years ago
    steven reka ishyari uve no mumagambo nawe nuko utishoboye wabikora ntawanga ibyiza arabibura,nonese bazabikora bakuze kwayo mafaranga babitse?cg bazabikora bapfuye naba star kd barabikoreye kujya iburayi nuko haba hatabaye anive se?
  • 7 years ago
    kabisa byari byiza





Inyarwanda BACKGROUND