RFL
Kigali

Miss Shanel, King James, Mani Martin, Jules Sentore na Big Fizzo baserukanye umucyo mu gitaramo gisoza Hobe Africa Festival - Amafoto

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/02/2016 2:56
3


Kuri uyu wa gatandatu tariki 6 Gashyantare 2016 kuva isaa mbiri z’umugoroba kugeza isaa tanu z’ijoro, kuri Car Free Zone mu mujyi wa Kigali habereye igitaramo gisoza iserukiramuco “Hobe Africa Festival” ryateguwe na Hobe Agency.



Iki gitaramo gisoza iserukiramuco “Hobe Africa Festival”cyabereye mu mujyi wa Kigali mu muhanda udacamo imodoka(Car Free zone) aho kwinjira byari ibihumbi bitatu kuri buri muntu(3000 RFW). Icyo gitaramo kitabiriwe n’abantu benshi ukigereranyije n’ibyakibanjirije mu minsi micye itambutse.

Byari ibyishimo bidasanzwe ku bantu bitabiriye isozwa rya Hobe Africa Festival  yaberaga kuri Car Free Zone imbere ya BK, kuko basabanye, bagataramirwa n’abahanzi nyarwanda bakomeye. Ikindi ni uko muri icyo gitaramo hari icyo kunywa no kurya kuburyo nta n’umwe wishwe n’inzara cyangwa inyota.

Hobe Africa

Abantu bari bishimye cyane

Hari abahanzi batandukanye babashije gutaramira abakitabiriye. Abahanzi bahawe umwanya bagataramira abari muri icyo gitaramo “Hobe Africa Festival“ hari King James, Eric On Key, Jules Sentore, Big Fizzo, Mani Martin na Miss Shanel wari umaze umwaka n’igice adataramira abanyarwanda nyuma y’aho akoze ubukwe.

Abandi bantu b’ibyamamare bitabiriye iki gitaramo hari umunyarwenya Nkusi Arthur, umuhanzikazi Diana Teta, Alex Muyoboke, Judo Kanobana, Mike Karangwa, Producer Gates Mulumba, Kate Gustave ari nawe wakiyoboye n’abandi.

Mu bintu byatunguye benshi bikarushaho kubashimisha, ni ukubona umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru “Amavubi”, Johnny McKinstry nawe yitabira iki gitaramo gisoza “Hobe Africa Festival “ ndetse akaba yari yizihiwe cyane ubona afite ubwuzu yatewe n’imiririmbire y’abahanzi nyarwanda bashimishije benshi mu muziki w’umwimerere.

Hobe Africa

Benshi bishimiye cyane iki gitaramo

Ubwo yari ageze kuri stage akishimirwa n’abantu benshi cyane, umuhanzikazi Miss Shanel umaze igihe kinini adataramira mu Rwanda, yavuze ko bimuteye ishema kuba ataramiye abakunzi be mu gitaramo cyabereye mu mujyi wa Kigali rwagati.

Miss Shanel

Miss Shanel yishimiye cyane ibihe byiza yagiriye i Kigali

Mu ndirimbo 6 yahawemo ikaze, yahereye ku ndirimbo ye yitwa Inkera, aza gukurikizaho Ndarota, Umuhoza, aririmba n’izindi yavuze ko azashyira kuri alubumu ye ya kabiri. Miss Shanel wabonaga abantu bose bamufitiye amatsiko ndetse nawe ntiyabatenguha abagezaho umuziki uryoheye nk’uko yari yabitangarije Inyarwanda.com abajijwe icyo abakunzi be bamwitegaho.

Miss Shanel

Miss Shanel yishimiye kongera gutaramira mu Rwanda

Miss Shanel

Miss Shanel yongeye kwiyereka abakunzi be

King James na Mani Martin ni bamwe mu bahanzi bahawe ikaze muri icyo gitaramo baririmba indirimbo nyinshi kurusha abandi dore ko buri umwe yaririmbye izigera hafi ku 10. Mani Martin yaje gutangariza abari aho ko Miss Shanel ariwe muhanzikazi akunda cyane muri Afrika kubera ubuhanga bwe.

King James

Umuhanzi King James kuri stage

Big Fizzo w’i Burundi yaje nawe guhabwa umwanya muto cyane ataramira abari aho. Jules Sentore nawe yaje gukurikiraho afatanya n’abandi bahanzi bagenzi be bari aho baratama mu ndirimbo ze ziri munjyana ya Kinyarwanda.

Bamwe mu bitabiriye iki gitaramo baganiriye na Inyarwanda.com basabye ko ibitaramo nk’ibyo byajya bihora bitegurwa, abantu bagasabana kandi bisanzuye. Iri serukiramuco “Hobe Africa Festival “ryateguwe mu rwego rwo kwishimana n’abanyarwanda n’abanyamahanga mu gihe cy’imikino ya CHAN 2016 imaze igihe ibera mu Rwanda.

Raoul Rugamba umuyobozi wa Hobe Agency yateguye Hobe Africa Festival, nyuma yo gushimira abitabiriye n’ababateye inkunga bose, yatangaje ko n’ubwo basoje iserukiramuco ryaberaga kuri Car Free Zone, ko tariki ya 12 Gashyantare uyu mwaka bazakora ikindi gitaramo kizabera kuri Petit Stade i Remera.

Andi mafoto y'uko byari bimeze

Car Free Zone Kigali City

Abantu bose bakurikiranye iki gitaramo bahagaze mu muhanda utageramo imodoka

King James

King James

Umuhanzi King James yaririmbye indirimbo zigera ku 10

Big Fizzo

Mani Martin niwe wakiriye Big Fizzo kuri stage

Big Farious

Big Fizzo w'i Burundi nawe yaje gutaramira abari aho

Amafoto- Kevin Kegan






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • YM8 years ago
    byari sawa ark wagirango channel nta fans akigira inaha
  • castro fidele 8 years ago
    Byaribishyushye
  • ERINESTE MUKINISHA8 years ago
    ESEMAN MARITH ARIRIMBA INDIRIMBO z,imana gusa





Inyarwanda BACKGROUND