RFL
Kigali

Diamond watandukanye byeruye na Zari yemeje ko afite undi mukunzi

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/03/2018 9:17
1


Umuririmbyi, umwanditsi akaba n’umushoramari mu muziki Diamond Platnmuz uri mu bahanzi bubashywe muri Afurika y’Uburasirazuba yemeje ko afite umukunzi mushya nyuma y’uko ashwanye byeruye n’umunyamideli Zari Hassan n’umushoramari ukomeye mu gihugu cya Uganda avukamo.



Zari na Diamond bafitanye igihango gikomeye; babyaranye abana babiri:Tiffah Tangote na Nillan biyongera kuri batatu uyu mugore yari asanganywe yabyaranye n’umuherwe Ivan Ssemwanga witabye Imana umwaka ushize wa 2017.

Ubwo yari mu kiganiro The Play List cya Radio Time FM asobanura ibijyanye na Album ye nshya’A Boy From Tandale’; Diamond yabajijwe niba afite umukunzi nyuma y’uko atandukanye na Zari. Mu gusubiza iki kibazo yasubije atazuyaje, ati :”Yego rwose arahari." Ibi bishimangirwa n’ibyo aherutse kubwira Nyina ku isabukuru y’amavuko ye.

Uyu muhanzi yabwiye Nyina ko Imana imufashije uyu mwaka wa 2018 warangira akoze ubukwe, yagize ati “Mubyeyi nkunda Imana Imfashije uyu mwaka wa 2018 warangira nkoze ubukwe buzakubera ubw’ibyishimo utabonye.Ndagukunda cyane mama”.

Yongeye kubazwa niba ingamba yafatiwe na Zari zirimo kudakurikirwa ku mbuga nkoranyambaga yaba abizi, asubiza ko mu bakunzi be bose nta n'umwe yigeze akurikirana ku mbuga nkoranyambaga ibi bizwi nka followers, bityo ko atakwirirwa yibaza cyangwa ngo arebe ko Zari atakiri mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Image result for Diamond na Zari amakuru Inyarwanda

Diamond na Zari basangiye akabisi n'agahiye nyuma baza gutandukana

Byavuzwe ko nyuma y’uko Zari atangaje ko atagikunda na Zari yahise ahagarika uburyo bwose bw’itumanaho hagati ye n’uwahoze ari umugabo we ibintu yasobanuye ko byari mu rwego rwo kwiyakira. Diamond wagurishije impeta y’umubyeyi kugira ngo akore muzika, yabajijwe niba yarigeze amenye ko Zari atakimukurikirana kuri instagam no kuri whatssapp akaba yaramuborotse, asubiza ko ‘ntacyo yabivugaho’.

Yumvikanye mu ijwi rituje abazwa ku mubano we n’uwahoze ari umugore we Zari bamenyanye muri 2014. Aba bombi babanye mu buzima buryoshye; bajyanye henshi mu bikorwa bitandukanye byo gufasha abatishoboye bagasangira ubuzima batemberera mu nyubako zikomeye no ku mazi menshi.

Mu mpamvu Zari yatanze zatumye atandukana na Diamond [Batandukanye ku wa 14 Gashyantare, 2018] harimo no kuba uyu mugabo we yarakunze gukururana n’abagore ndetse n’abahoze ari abakunzi be.Yavuze ko yabaye ho yihanganira inkuru nk’izi ariko ko byamurenze aho abyumvise hose bikamutesha umutwe agahitamo gufata igihe cyo kwitekerezaho.

Diamond aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Beauty Beauty’ yakoranye n’umuhanzi Omarion akaba ari indirimbo igaragaramo ikinyamaswa kimeze nk’igisiga n’abakobwa batigisa ikibuno. Kugeza ubu ubuyobozi bwa Youtube bwamaze kuyikumira ku buryo udafite hejuru y’imyaka 18 y’amavuko atemerewe kuyireba.

Uyu muhanzi kandi unaheruka mu Rwanda mu bikorwa by'ubucuruzi akanarambagiza inzu ashaka kugura mu mujyi wa Kigali, aheruka guhabwa urushya rwo gufungura Wasafi Tv aho yanamaze kwemeza ko yahaye akazi Miss Tanzaniya 2006 Wema Sepetu bakundanye ariko bakaza gushwana ashinjwa kutabyara.

Image result for Diamond amakuru Inyarwanda

Diamond ni umwe mu bahanzi bakomeye mu karere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Maxi6 years ago
    Nisawa, akanze uraheba, ubuzima nibugufi, uwo mudahuza uratambuka ugahura nundi, nkuko nawe agenda akabona undo, mutarinze kwicana, njye narabashimye cyane!!!!, muraba star muburyo bwose, murabasirimu pe!!!





Inyarwanda BACKGROUND