RFL
Kigali

MU MAFOTO: Radio yashyinguwe mu cyubahiro yambaye imyenda ya gisirikare aherekezwa n'imbaga y'abantu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/02/2018 20:09
3


Tariki 1 Gashyantare 2018 ni bwo Mowzey Radio wo mu itsinda rya Goodlife yitabye Imana aguye muri Case Hospital i Kampala nyuma yo gukubitirwa mu kabari akajya muri Coma, akabagwa akaza kwitaba Imana. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2018 ni bwo yashyinguwe.



Moses Ssekibogo wamamaye mu muziki nka Mowzey Radio yashyinguwe iwabo i Nakawuku aherekezwa n'imbaga y'abantu bari mu kababaro kenshi ko kubura intwari mu muziki wa Uganda no mu karere. Mowzey Radio yashyinguwe yambaye imyenda ya gisirikare nk'ikimenyetso cy'uko yari ameze nk'ingabo mu buzima bwe bwose mu myaka 33 yamaze ku isi by'akarusho akaba yari afatiye runini umuziki wa Uganda.

Mu baherekeje Mowzey Radio hari harimo n'abanyamuziki baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afrika. Bamwe mu banyamuziki bo mu Rwanda nabo bari mu bagiye gushyingura Mowzey Radio. Mu kumusezeraho bwa nyuma, hari imbaga y'abantu benshi biganjemo urubyiruko rwari ruje guha icyubahiro Mowzey Radio. Jane Kasubo nyina wa Radio yashimiye abantu bose bifatanyije nabo mu bihe bikomeye bahuye nabyo by'umwihariko ashimira Perezida Museveni wishyura amafaranga yose y’ibitaro.

REBA AMAFOTO UBWO RADIO YASHYINGURWAGA

Radio yaherekejwe n'abantu ibihumbi biganjemo urubyiruko

Mowzey Radio's body being prayed for in Church

Hano umubiri wa Mowzey Radio wari mu rusengero muri Misa yo kumusabira

Mowzey Radio's burial ceremonyMowzey Radio's burial ceremonyMowzey Radio's burial ceremonyMowzey Radio's burial ceremonyMowzey Radio's burial ceremony

Yaherekejwe n'abantu benshi cyane

RadioRadio

Mowzey Radio's burial ceremonyMowzey Radio's burial ceremonyMowzey Radio's burial ceremonyMowzey Radio's burial ceremonyMowzey Radio's burial ceremonyMowzey Radio's burial ceremonyMowzey Radio's burial ceremony

AMAFOTO: Ugbliz






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • adili shizz6 years ago
    MAn nsomye iyi nkuru none ndariz gsa RIP radio
  • 6 years ago
    Ahahahaha ngo bamushyinguye yambaye gisirikare!!! Babuze kumuha uniform akiri muzima none azihawe agiye kuziboreramo
  • I6 years ago
    Kitaro bambi





Inyarwanda BACKGROUND