Ku wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2017 nkuko benshi bamaze kubimenyera iyo ari uwa Gatanu wa nyuma w’ukwezi haba igitaramo kimaze kumenyekana cya Jazz Junction,kuri iyi nshuro iki gitaramo cyari cyatumiwemo umunyakenyakazi Cece Sagini, aho yafatanyije n’itsinda rya Nubian Gypsies gushimisha abitabiriye.
Iki gitaramo kandi uretse Cece Sagini wari witabiriye nk’umuhanzi w’umunsi abandi bahanzi banyuranye barimo Nubian Gypsies itsinda rizwi muri muzika nyarwanda ndetse na Neptunez Band , aba bose bakaba barakoze iyo bwabaga kugira ngo bashimishe abari bitabiriye iki igitaramo bakoreye muri Kigali Serena Hotel kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2017 cya Jazz Junction. Kwinjira muri iki gitaramo byari 10,000Frw mu myanya isanzwe, 20,000frw mu myanya y’icyubahiro na 160,000frw mu myanya y’icyubahiro cy’ikirenga.
REBA AMAFOTO Y’UBUDASA Y’IKI GITARAMO:
Biba ari ibyishimo buri wese yumva yacyura agafoto k'urwibutsoLion Imanzi yitegereza umuzikiCece Sagini ataramira abari aho yashyizemo imbaraga ze zose ngo abashimishe Ntabwo kiba ari igitaramo gusa ahubwo baranaganiraKu buhanga bw'ibyuma akazi kari kakomeyeAbantu baba bitabiriye bikomeyeUrubyiniro ruba ruteguyeAlbert Rudatsimburwa acurangira abakunzi b'umuziki Nubian Gypsies bacurangira abakunzi ba muzika
AMAFOTO: Afrifame Pictures
TANGA IGITECYEREZO