Uburaya bivugwa ko ari wo mwuga ushaje kurusha iyindi ( umaze igihe ukorwa) ku isi. Nubwo bamwe bawita umwuga ndetse hakaba hari n'ibihugu bimwe bibyemera gutyo , ubundi uburaya bufatwa nk'ingeso mbi igirwa n'abananiranye, barumbiye imiryango yabo.
Abanyamadini bo babivuga beruye ko uburaya ari icyaha kibi kandi Imana yanga urunuka kuko gikoreshwa kandi kigakorerwa mu mubiri w'umuntu ufatwa nk'urusengero nkuko ibyanditswe byera bibivuga.
Ntabwo turi butinde ku ntera uburaya bugezeho ku isi cyangwa se amoko yabwo kuko muri iyi minsi aho ikoranabuhanga rya Internet riziye, ho ibintu byahinduye isura n'intera.
Muri iyi nkuru turibanda gusa ku kwerekana ubuzima bubi abakora uburaya babamo. Ibi ni mu rwego rwo gukangurira abajya bashaka kubwishoramo cyangwa se abajya bagira ababashuka bashaka kububajyanamo , ko bareka kwishuka kuko nta byiza bibamo.
Aya mafoto aragaragaza mu buryo nyabwo ubuzima bubabaje abakora uburaya babamo.
Mu gicuku hagati baba bahagarika abo babonye bose
Bicara ku muhanda mu gicuku bakisiga amavuta
Barara bagenda batazi aho bagiye
Bakurikira uwo babonye wese batitaye ku ngaruka mbi bahura na zo nyuma
UBUZIMA BUBI: Hagati mu gicuku , mu mbeho ikakaye baba bambaye batya
Baba bahagaze mu bihuru , ubu si ubizima wakwifuriza undi muntu kububamo
Mu mahuriro y'imihanda ni ho baba bahagaze bategereje abo batahanye gahunda
Bahagarara ku mihanda minini no muri Quartiers bategereje abakiliya
Bahagarika buri wese babonye nta numwe bafitanye gahunda
Bahagarara mu nguni aho amatara atamurika bagatega uwo babonye wese
Imbeho y'igicuku yose ibarangiriraho bategereje uwo batazi
UBUZIMA BUBABAJE: Baba bahagaze ari benshi mu mbeho y'ijoro batazi uko biri bugende
Barara bahagaze ijoro ryose
Si ubuzima bubabaje gusa ahubwo hanateye ubwoba : Guhagarara mu bihuru wenyine mu gicuku !
Nubwo imbeho iba ikaze, imyambarire yabo iba iteye itya
Hari ubwo ijoro ribacyeraho bamanjiriwe
Ubanza na bo bazi ko ibyo bakora ari bibi : Baba bihishe mu mwijima bakahava babonye umuntu wihitira
Barara bagenda ijoro nkaho ari ku manywa
Abamotari bakora ijoro bo barumiwe
Baba bagenda batazi aho bagiye by'ukuri
Bihagararira mu mwijima ijoro ryose.
Nuramuka wishoye mu buraya , uzajya urara uhagaze ku muhanda nkuku
Baciririkanya ibiciro nuwo babonye wese
Batega uwo babonye wese
Babona uwitambukira wese bakamwirukaho
Akenshi bateza umutekano mucye abashinzwe umutekano bakahagoboka
Baba bakurura uwo babonye wese
Bashobora kwiruka ku muntu umwe ari babiri
Ngayo nguko, ayo ni amwe mu mafoto agaragaza mu by'ukuri ubuzima bubi kandi bubabaje indaya zibamo. Uramutse ushaka kubwishoramo cyagwa se hari ugushuka ngo ubijyemo, byanze bikunze na we wazabaho nkuko babayeho.
TANGA IGITECYEREZO