RFL
Kigali

HUYE: Icyari akabari cyahindutse icyumba cy’urwenya kubera Seburikoko, Rutura na Ben Nganji -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/02/2017 15:20
1


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2017 i Huye mu kabyiniro ka 144 habereye igitaramo cy’urwenya cyahuriyemo abanyarwenya bakunzwe nano mu Rwanda aribo Rutura (Nkusi Arthur), Seburikoko (Niyitegeka Gratien) na Ben Nganji. Abitabiriye iki gitaramo bakubise baruzura imyanya yo kwicaramo irashira abandi barahagarara.



Iki gitaramo cyabereye mu kabari ka 144 mu mujyi wa Huye cyashimangiye ko Seburikoko na Ben Nganji badukanye uburyo bwo gusetsa baririmbira abantu dore ko aba bombi bamaze kwinjira muri muzika bityo bakaba bafite umwihariko wo gusetsa abantu babaririmbira mu ndirimbo zicuranze ku buryo bwa Live mu gihe Nkusi Arthur uzwi nka Rutura we aba asetsa abantu byeruye ku buryo bwa kinyarwanda.

Ubwo iki gitaramo cyari gihumuje aba banyarwenya barahiriye imbere y’abafana babo ko bagiye gukomeza kwihuriza hamwe mu rwego rwo kuzamura impano yo gusetsa mu Rwanda ndetse abantu bakaba bagiye kubabona kenshi mu bitaramo binyuranye.

REBA AMAFOTO:

ben nganjiben nganjiben nganjiBen Nganji yasusurukije abantu bigera aho bamuha amafarangasekagandasekagandasekagagarasiyanisekagandaMwite uko ushaka Sekaganda, Garasiyani cyangwa Seburikoko aha yasetsaga abantuarthurarthurarthurarthurNkusi Arthur cyangwa Rutura aha yasetsaga abantucomedyBashimiye abafana bitabiriye144144144144144Abafana bari bakubise baruzura, ibyishimo byari byinshi ku maso yabo, mu gihe icyari akabyiniro cyari cyabaye icyumba cy'urwenya bicaye batimaje

 AMAFOTO: IHORINDEBA LEWIS -INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kiss7 years ago
    I HUYE MURANSEBEJE KWELI?? AKABYINIRO KATAGIRA STAGE NI KABYINIRO NYABAKI? UGATUMIRA ABAHANZI ABANTU BAKITABIRA BARANGIZA UMUHANZI AKAJYA IMBERE AGAHAGARARA KU MA TABLE KWELI????!!!! ABABABABAAAAAAAA





Inyarwanda BACKGROUND