RFL
Kigali

MU MAFOTO 100:Ihere ijisho igitaramo cya PGGSS8 cyabereye i Rubavu ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/07/2018 7:34
0


Tariki ya 30 Kamena 2018, ni itariki itazagaruka mu buzima bwa muntu; yasize yongereye andi mahirwe umuhanzi utaramenyekana binyuze mu gitaramo gikomeye abahanzi icumi bakunzwe mu Rwanda bakoreye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba.



Ni ku nkegero z’ikiyaga cya Kivu, hafi n’umucanga uryohera abanyabirori muri metero nke n’ikibuga cya Nego ahabereye igitaramo cya PGGSS8 cyahurije hamwe ibihumbi by’abanyarwanda ndetse n'abanyamahanga batari bacye birebera ku buntu igitaramo cy’abahanzi icumi bahataniye umwanya wa mbere upfumbase miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uraranganyije amaso mu bari bitabiriye iki gitaramo, utari afite icyo kunywa cya Primus yabaga ahugiye ku mbuga nkoranyambaga asangiza abo yasize uko igitaramo kiri kugenda, abandi n’abo bifotoranya ay’urwibutso bazatunga ubuzima bwabo bwose.

Umubare nyamwishi w'abafana uba wisanzuye ku mbuga nkoranyambaga

Benshi mu baganiriye na Inyarwanda.com bahurije ku bahanzi babiri babona bafite amahirwe yo kuvamo umwe uzegukana iri rushanwa rikunzwe mu muziki nyarwanda. Batera igiceri bakavuga ko atabaye Christopher yaba Bruce Melodie; abandi bararondora bagakurikizaho Mico The Best, Young Grace, Queen Cha, Just Family, Khalfan, Active, Jay C kugeza kuri Uncle Austin.

Umwe yagize ati “Bruce Melodie ni we uzatwara Guma Guma y’uyu mwaka.” Undi nawe ati “Rwose Christopher ni we uzayitwara, azi guceza neza.” Ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Stars bizasorezwa mu mujyi wa Kigali, ku wa 14 Nyakanaga 2018, nibwo bizisobanura neza kuko hazamenyekana umuhanzi wa mbere wegukanye 24,000,00Rwf n’umuhanzi ukunzwe uzegukana 15,000,000Rwf.

AMAFOTO:

- Jay C ku rubyiniro ahatanira umwanya wa mbere

- Bruce Melodie

- Queen Cha 

- Muneza Christopher

- Abayizera Grace [Young Grace]

- Akanyamuneza k'abafana

Umuyobozi wa MTN mu Rwanda

- Umuraperi Khafan

- Abagize akanama nkemurampaka

- Uncle Austin

 - Abashyushyarugamba

- Just Family

- Active

- Mico The Best

 

AMAFOTO: CYIZA EMMANUEL-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND