RFL
Kigali

MU MAFOTO 100: Byari ibicika i Huye mu gitaramo mbaturamugabo cyahuje abanyamuziki 10 bahatanira PGGSS8

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/06/2018 11:58
0


Iminsi irashira ishyira amahirwe mu biganza by’umunyamuziki ukunzwe mu Rwanda utaramenyekana uzegukana PGGSS8. Irushanwa rigeze aho buri muhanzi ashidikanya niba ariwe utahiwe kwegukana irushanwa rikomeye mu muziki nyarwanda rya Primus Guma Guma Super Stars ku nshuro ya munani..



Ivumbi ritumuka, abanyeshuri biga muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye, abakuze n’iyonka ku ruzuba bitegeye agahanga bareba ibirori ngaruka mwaka bihuza abanyamuziki icumi bakomeye mu Rwanda bahatanira igikombe cyifuzwa na buri muhanzi ngo kijye mu mashimwe abitse mu kabati ke.

Kuwa Gatandatu tariki ya 16 Kamena 2016 byari ibicika i Huye mu Ntara y’Amajyepfo aho amarangamutima ya bamwe mu bafana yigaragarije imbere y’abahanzi bikundira. Mu biganiro wumvanaga uwitabiriye iki gitaramo, batondekanyaga uko abahanzi bazakurikirana mu kwegukana ibihembo kuva kuwa mbere kugeza ku mwanya wa cumi.

Bitewe n’umuhanzi yikundira, buri mufana wese yakubwiraga ibyo ashingiraho avuga ko uwo ashyigikiye akwiriye kwegukana Primus Guma Guma Super Stars. Mu mazina ya hafi humva harimo Bruce Melody na Christopher. Muri iyi nkuru ugiye kwirebera amafoto y’umwimerere agaragaza ibirori by’akataraboneka byabereye mu mujyi wa Huye kuri sitade ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

Uyu mwaka abahataniye igikombe cya PGGSS8 ni : Bruce Melody, Jay- C, Mico The Best, Christopher, Just Family, Active, Young Grace, Khalfan, Queen Cha, Unce Austin. Umuhanzi ukunzwe kurusha abandi azegukana miliyoni 15,000,000Rwf mu gihe umuhanzi uzegukana Guma Guma azatwara miliyoni 20,000,000Frw.

AMAFOTO YIHARIYE:

-Abafana bizihiwe bacinya umudiho buri wese agaragaza amarangamutima y'umuhanzi yikundira


Primus inzoga y'abagabo..N'abagore barayisoma

1. Abanyamuziki b'itsinda ACTIVE

Olvis wa Active imbere y'imodoka itwara abahanzi

Derek wa Active aganiriza abanyamahanga

Eeeeh ni uko bimeze..............

Nk'ibisanzwe ahari ibinyobwa bya Bralirwa inyota irahunga

N'ibinyobwa bidasembuye birahabaye

Tizzo na Olvis ba Active ku rubyiniro

2.Queen Cha


 Mugemana Yvonne wamamaye nka Queen Cha imbere y'abafana be i Huye

Queen Cha yajyanye ku rubyiniro n'inkumi zigaragaraza ikimero

3. Umuraperi Abayize Grace wamamaye nka Young Grace


Young Grace atondagura inshinga ya Hip Hop

4. Uncle Austin[Luwano Tosh]

Uncle Austin imbere y'abakunzi be

Uyu mubeyi yacinye akadiho kugeza igitaramo gisozwe

https://c2.staticflickr.com/2/1761/41975565085_37db4d7b7c_b.jpg

5. Juts Family

Bahati wa Just Family

Umubare w'abafana ukomeza kwiyongera mu bitaramo bya Guma Guma

6. Bruce Melody Itahiwacu

Umufana byamurenze

Ahanze amaso, uruhanga rwitegeye izuba


Bruce Melody aririmbira abafana be

Abafana bizihiwe


 7. Umuraperi Khalfan

https://c1.staticflickr.com/1/896/41065865130_3995e90121_b.jpg

https://c2.staticflickr.com/2/1733/28007426557_619acbb64c_b.jpg

Muranyumva.......

Aba yitwaje umusore umufasha

Inkweto yari yambaye

- Abanyamahanga mu birori ngaruka mwaka

8. Mico The Best yaserukanye n'ababyinnyi

https://c2.staticflickr.com/2/1753/42158142784_a806a6c458_b.jpg

 

- Primus Gahuza miryango

9. Ambasaderi Jay C ku rubyiniro

10. Muneza Christopher [Topher]

https://c2.staticflickr.com/2/1789/41066126590_a1271da268_b.jpg

https://c2.staticflickr.com/2/1785/41976003465_5ce98e7e59_b.jpg


AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND