RFL
Kigali

Mu kwezi kumwe Senderi na Tuyisenge bongeye gushyira hanze indi ndirimbo yamamaza Perezida Kagame- YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/07/2017 18:17
0


Mu minsi ishize ni bwo Senderi na Tuyisenge bakoranye indirimbo bise ‘Nzabivuga’. Iyi ndirimbo bari bamaze iminsi bayikoresha mu bikorwa byo kwamamaza umukandida bari inyuma Perezida Kagame. Magingo aya rero aba bahanzi bongeye gukorana indi ndirimbo yamamaza Paul Kagame.



UMVA HANO IYI NDIRIMBO 'TUZAMUTORA' YA SENDERI NA TUYISENGE

Kuri iyi nshuro aba bahanzi bongeye guhurira hamwe bakorana indirimbo bise ‘Tuzamutora’ iyi ikaba iya kabiri bakoranye mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa kandi zose zikaba zigamije kuvuga ibigwi Perezida Paul Kagame banagaragaza ko bamushyigikiye mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba mu minsi iri imbere.

SenderiAha ni Senderi na Tuyisenge bari kumwe n'abandi bahanzi ubwo Perezida Kagame yiyamamarizaga i Nyanza

Tubibutse ko Senderi na Tuyisenge bose bari mu bahanzi bari guherekeza Perezida Paul Kagame mu turere tunyuranye aho ari kujya kwiyamamariza hose dore ko aho agiye hose haba hari abahanzi biyemeje kumuherekeza mu rwego rwo kumushyigikira no gususurutsa abanyamuryango ba FPR bose baba baje kwereka urukundo umukandida wabo.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO 'TUZAMUTORA' YA SENDERI NA TUYISENGE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND