RFL
Kigali

KNC yatangaje ahazaza ha muzika ye anagaruka ku gitaramo azatumiramo Yvonne Chaka Chaka-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/01/2018 16:09
0


Kuri uyu wa Mbere tariki 15/1/2018 umuhanzi, umunyamakuru akaba n’umushoramari, KNC yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru atangariza abanyamakuru byinshi bijyanye na muzika ye anabagisha inama ku hazaza ha muzika ye. Iki kiganiro cyamaze hafi amasaha abiri.



Muri iki kiganiro, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yatangaje ku mugaragaro ko yiteguye kugaruka mu muziki agakora igitaramo kimwe gishobora no kuba ari cyo azasorezaho muzika nk’umuhanzi wa muzika. Ku bijyanye n’iki gitaramo KNC wabanje kwibutsa abanyamakuru amateka ye muri muzika yatangaje ko kizaba ari igitaramo cyo kumurika Album ye ya kane. Ni album yise ‘Heart Desire’ ikaba igizwe n’indirimbo 16 azatoranya mu ndirimbo 40 yamaze kurangiza.

KNCKNC Mu kiganiro n'abanyamakuru

KNC yatangaje ko ari gutegura igitaramo kinini azaba asorezaho umuziki aho yahishuriye itangazamakuru ko ari gutegura kuzana umuhanzikazi wo muri Afrika y'Epfo witwa Yvonne Chaka Chak mu gitaramo azakora iminsi ibiri cyane ko ateganya gukora igitaramo cya VIP ndetse n’ikindi gisanzwe. KNC yatangaje ko mu gitaramo cye hazaririmbamo Yvonne Chaka Chaka icyakora akazakorana n'abandi yaba abo mu karere ndetse na hano imbere mu gihugu ariko nanone batagomba kuba benshi kuko agomba kwiha umwanya agacurangira abantu umuziki ugize Album ye nshya.

Igitaramo cya KNC kizaba kirimo udushya twinshi nkuko yabibwiye abanyamakuru. Yavuze ko agiye gutangira kucyamamaza hakiri kare. Yatangaje ko n’amatike azatangira kugurishwa kare kandi ku buryo umuntu itike yayishyura mu byiciro. KNC yatangaje ko azakora ibitaramo bye tariki 27 na 28 Nyakanga 2018, icyakora mbere y’iki gitaramo KNC akazaba ashyira hanze zimwe mu ndirimo ziri kuri iyi Album ye nshya yise ‘Heart Desire’ ahereye ku yitwa Heart Desire yanitiriye Album ye nshya igomba kujya hanze iherekejwe n’amashusho yayo.

KNCKNC imbere y'abanyamakuru

Guhera muri uku kwezi kwa Mutarama 2018 kugeza igihe cy’igitaramo,  KNC yatangaje ko araba ari mu bikorwa byo gutegura iki gitaramo we ahamya ko bishoboka ko ari cyo yazasorezamo umuziki ariko kandi muri iki gihe ni nako azaba ashyira hanze zimwe mu ndirimbo ziri kuri iyi Album ye nshya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND