RFL
Kigali

Mu kiganiro n’abanyamakuru 2 Face yasobanuye icyamushituye ngo aze i Kigali –Amafoto

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/09/2016 15:33
0


Nyuma yuko ageze i Kigali mu gicuku cyo kuri uyu wa Kane tariki 22 Nzeri 2016, umuhanzi 2 Face yahise agirana ikiganiro n’abanyamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, mbere gato yuko yitabira igitaramo agomba kuririmbamo ku mugoroba n'ubundi wo kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Nzeri 2016 muri Kigali Serena Hotel.



Muri iki kiganiro 2 Face yabwiye abanyamakuru icyamushituye ngo aze i Kigali. Uyu muhanzi wari uherekejwe n’abajyanama be yatangaje ko aje mu Rwanda nyuma y’imyaka icumi ahavuye dore ko yaherukaga mu Rwanda mu mwaka wa 2006, uyu muhanzi yabwiye abanyamakuru ko yiteguye gushimisha abanyarwanda bari bubashe kwitabira igitaramo cye, cyane ko ataraherutse mu Rwanda, 2Face yaboneyeho kubwira abanyamakuru ko yashimishijwe n'uburyo iterambere riri kwihuta mu Rwanda.

 

2face2 face n'abajyanama be mu kiganiro n'abanyamakuru

Uyu muhanzi w’icyamamare ku mugabane wa Afurika ukomoka muri Nigeria yatangaje ko bakimubwira kuza mu Rwanda yahise abyakira neza kubera ko bagenzi be babanje kuza mu Rwanda byabagendekeye neza. Ati” Hari abavandimwe bo mu gihugu cyacu baje hano mbere yanjye, ubwo bazaga mu Rwanda narabibonaga mu itangazamakuru nkabona bakoze akazi keza bityo nanjye nifuje guhita nza kuhakorera bakimbwira ko bifuza ko nza kuririmba mu Rwanda nahise mbyemera nta shiti."

2face2 Fce na Belinda wateguye iki gitaramo

2 Baba nkuko akunze kwiyita yaje mu Rwanda ku butumire bwa Kigali Entertainment promoters aho agomba kuririmba mu gitaramo yateguriwe kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Nzeri 2016 ndetse akaza no kugaragara muri after party igomba kubera muri K Club nyuma y’iki gitaramo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND