RFL
Kigali

Mu isozwa rya Tour du Rwanda 2017 hateguwe igitaramo kizagaragaramo abahanzi bakomeye hano mu Rwanda

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:16/11/2017 13:37
0


Mu gusoza Tour Du Rwanda 2017, hateguwe igitaramo kizagaragaramo bamwe mu bahanzi b’ibyamamare hano mu Rwanda ndetse harimo 2 muri bo batsindiye irushanwa rimaze kubaka izina mu Rwanda rya Primus Guma Guma Super Star.



Kuva ku cyumweru, tariki 12 Ugushyingo 2017 ni bwo hatangiye irushanwa rya Tour du Rwanda aho SKOL iri mu baterankunga bakuru baryo. Irushanwa rikaba rikomeje ubu rigeze ku munsi wa 4 rikazarangira ku cyumweru, tariki 19 Ugushyingo 2017. Umwe mu basore b’abanyarwanda, Areruya Joseph akomeje kwitwara neza cyane muri iri rushanwa cyane ko amaze gutwara uduce 2.

Areruya

Umwe mu banyarwanda bakomeje kwitwara neza mu irushanwa Areruya Joseph

Kuri uyu wa gatandandatu, tariki 18 Ugushyingo 2017 ahazwi nko kuri Tappis Rouge i Nyamirambo hazabera igitaramo kizaba kirimo abahanzi bakomeye hano mu Rwanda aribo Riderman, Knowless na Bruce Melodie aho kwinjira bizaba ari ubuntu kuva isaa yine za mu gitondo kugeza isaa yine z'ijoro (10:00-22:00) hakazaba hari gutangwa serivise z’ubuzima ndetse kuva saa kumi n'imwe z'umugoroba (17:00-22:00) hakazaba igitaramo aho abo bahanzi bazasusurutsa abazaba bitabiriye ibi birori.

Tour du Rwanda 2017

Igitaramo kizabera kuri Tapis Rouge i Nyamirambo kwinjira bizaba ari ubuntu

Ari ibya serivisi z’ubuvuzi ndetse n’igitaramo nyirizina byose bizaba ari ubuntu nk’uko Team Rwanda Cycling yabigaragaje binyuze ku rukuta rwayo rwa Twitter.

Skol

SKOL ni umwe mu baterankunga bakomeye b'iri rushanwa

Skol






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND