RFL
Kigali

Mu ijoro rya MTV Video Music Awards 2016, Drake yaciye amarenga ku rukundo rwe na Rihanna

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:29/08/2016 11:52
0


“Ni umuntu nakunze guhera ngifite imyaka 22”. Aya ni amagambo ya Drake ubwo yashyikirizaga Rihanna igihembo gikuru yahawe cya Michael Jackson Video Vanguard Award, ibi bikaba byagaragaje ko amakuru yari amaze iminsi ahwihwiswa ko aba bombi baba bakundana ashobora kuba ari ukuri.



Drake wegukanye igihembo ku ndirimbo ye Hotline Bling niwe washyikirije Rihanna igihembo cye cya Video Vanguard Award, iki gihembo gihabwa umuhanzi wagaragaje uruhare rukomeye mu muziki, filime n’ibikorwa by’ubugiraneza mu gihe cy’imyaka 10, iki gihembo Rihanna yagihawe hashingiye ku buryo yagaragaje uruhare rukomeye mu muziki muri Amerika kuva yawinjiramo muri 2005, mu gihe Drake yashyikirizaga Rihanna iki gihembo yagize ati:

Ni umukobwa nakunze kuva ngifite imyaka 22. Ni umwe mu nshuti zanjye magara ku isi, ni icyamamare kigihumeka umwuka w’abazima muri uru ruganda rwa muzika” Drake akomeza avuga ko yahuye na Rihanna bwa mbere ubwo yafataga amashusho y’indirimbo ye Pon de Replay muri 2005, gusa ngo igitangaje kuri Rihanna si ibyo amaze kugeraho gusa, ngo ahubwo yakomeje kuba uwo ari we akaba ngo ariu nabyo bituma ahora yesa imihigo.

Bari bamaze iminsi bavugwaho kuba bakundana ariko ntibabyerure, Drake yakuyeho urujijo

”igitangaje kuri we, si ibihembo n’ibigwi byinshi ahora ageraho, igitangaje ni uwo ari we. Abasha kgera ku bintu byinshi kubera ko hari ikintu ashoboye abenshi muri uru ruganda badashoboye. Abasha kuba uwo ari we, ni wa mukobwa waje aturutse Barbados, inshuti ze ziracyari za zindi. Dukunda video akora ariko cyane cyane dukunda uwo mukobwa utarigeze ahinduka kuva aho atangiriye umuziki” aya ni amagambpo ya Drake.

Drake amaze guhereza Rihanna igihembo cye yanamusomye

Rihanna nawe yafashe ijambo avuga ko igihembo yahawe, dore ko ari nacyo gihemvo gikuru muri MTV VMAs, atari ishema kuri we gusa ahubwo ngo ni ishema ku gihugu cye, ku babyeyi, ku bafana be ndetse no ku bagore muri rusange, mbere yo kuva ku rubyiniro abanza gushimira Drake, barasomana ubundi ahita ava ku rubyiniro.

Reba uko byari byifashe ubwo ibyamamare bitandukanye byatambukaga ku itapi itukura muri uyu muhango wo gutanga ibi bihembo

Source: People






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND