RFL
Kigali

Auddy Kelly ugiye gukorera igitaramo gikomeye muri Ambassador's Park yatunguranye mu mafoto amugaragaza yakoze ubukwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:1/08/2018 17:11
2


Umwe mu bahanzi bazwi kandi bakunzwe hano mu Rwanda wagiye ugaruka mu itangazamakuru avugwa ku nkuru y’urukundo rwe n’undi muhanzikazi nyarwanda, ari gutegura igitaramo yise El-Familia, hakaba hagaragaye amafoto ari kumwe n'umugeni. Aya mafoto ariko ni amwe mu yafashwe hakorwa amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Paradizo'.



Hamaze iminsi havugwa inkuru y’igitaramo cy’amateka kizabera muri Ambassador’s Park i Gikondo mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 5, umuryango w’abakunzi b’ibihangano bya Auddy Kelly, El-Familia umaze ubayeho. Uyu muhanzi yatunguranye mu mafoto amugaragaza nk'uwasezeye ubuzima bw'ingaragu agashaka umugore, gusa aya mafoto ni ayo mu mashusho y'indirimbo nshya uyu musore afite yise 'Paradizo'.

Auddy Kelly

Hagaragaye amafoto ya Auddy Kelly asa n'uwakoze ubukwe

Aya mafoto ya Auddy Kelly agaragara nk'uwakoze ubukwe yasakaye cyane kuwa gatatu tariki 1 Kanama 2018. Auddy Kelly yirinze kugira byinshi atangaza ku mafoto amugaragaza yakoze ubukwe, gusa amakuru yizewe Inyarwanda yamenye ni uko atari ubukwe yakoze ahubwo ari amafoto y'indirimbo ye nshya yise 'Paradizo'.

Auddy Kelly

Auddy Kelly mu ifatwa ry;amashusho y'indirimbo ye Paradizo

Tubibutseko igitaramo cy’isabukuru ya El-Familia kizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Kanama 2018 kikaba ari igitaramo kizaba kirimo n’abandi bahanzi batandukanye barimo Aline Gahongayire, Jules Sentore, Andy Bumuntu, Peace Jolis, Alyn Sano, Joel Ruti, Gabiro Guitar, Yemba Voice na MC Tino. Kwinjira ni ibihumbi bitanu (5,000Frw) ugahabwamo n'icyo kunywa ndetse n’ibihumbi 10,000Frw ugahabwamo icyo kunywa n'ibindi binyuranye. Ku bindi bisobanura wahamagara; 0788845573

Auddy Kelly

Igitaramo cya Auddy Kelly n'abakunzi b'ibihangano bye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pedro someone5 years ago
    Ni byiza urugo ruhire uteye intambwe nkunze ishimishije
  • Ahee5 years ago
    Ubu nikiririmbo agiye gusohora . Ubukwe bwahehe bwokajya .





Inyarwanda BACKGROUND