RFL
Kigali

Mu gitaramo yakoze bwa mbere nyuma yo gukira Makonikoshwa yatunguwe na Radio na Weasel

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/08/2016 10:12
6


Umuhanzi Makonikoshwa nyuma y’igihe kinini arembye ndetse nyuma akaza koroherwa kuri ubu uyu muhanzi yakoze igitaramo cye cya mbere, Makonikoshwa yatunguwe bikomeye na Radio na Weasel bamusanze ku rubyiniro bakamuhobera nyuma y’imyaka myinshi batabonana.



Ibi byabereye mu gitaramo cyabereye mu mujyi wa Kigali mu kabyiniro ka H Zone cyari kitabiriwe cyane dore ko cyari kirimo n’abahanzi bakomeye barimo P Fla ndetse n’umuhanzi Sat B wamamaye mu gihugu cy’u Burundi ndetse no mu karere. Muri iki gitaramo abahanzi bose bataramiye abantu bari aho, haherewe kuri P Fla, Sat B hasoza Makonikoshwa.

 

p flaP Fla niwe wabimburiye abandi muri iki gitaramo

Ubwo Makonikoshwa yari ageze k’urubyiniro yakiriwe neza cyane n’abafana, ubwo yarageze ku ndirimbo ye ‘Nkunda kuragira‘ Radio na Weasel bari bakinjira muri aka kabyiniro batunguwe no kubona uyu mugabo bahita birukira k’urubyiniro bahita bivuga, igihe abantu bagitangarira abantu babonye k’urubyiniro Weasel yahise yambura Makonikoshwa Micro bahita bivuga abantu bavuza induru aba bahanzi nabo bahita batangira guhobera Makonikoshwa bamusimburana.

Nyuma yo guhoberana aba basore baririmbiye agace gato k’indirimbo yabo kugira ngo abafana babashe kumenya ko aribo ba nyabo ubundi bahita bava k’urubyiniro bajya kwishima, Radio yabwiye Inyarwanda.com ko batunguwe no kubona uyu muhanzi nyuma y’imyaka myinshi batabonana nyamara barabanye cyane mu gihugu cya Uganda.

sat bSAT B ni umwe mubari batumiwe muri iki gitaramo

Radio abajijwe n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com niba yarigeze amenya iby’uburwayi bwa Makonikoshwa yasubije ko babumenye ariko batagize amahirwe yo kumusura kwa muganga, uyu muhanzi yabwiye umunyamakuru ko ikimutunguye ari ukongera kubona uyu muhanzi nyuma y’uburwayi bukomeye yahuye nabwo.

makonikoshwa

Makonikoshwa yari afite abafana benshi muri iki gitaramo

Uyu muhanzi ubarizwa mu itsinda rya Good Lyfe yaboneyeho gutangariza umunyamakuru ko igihe cyose uyu muhanzi yashakira ubufasha ubwo aribwo bwose kuri aba basore biteguye kubumuha kuko babanye cyera cyane ndetse ubuzima butaraba uko buri uyu munsi kuri Radio na Weasel.

Reba andi mafoto:

makonikoshwaNubwo ataratora agatege cyane Makonikoshwa k'urubyiniro yakoresheje imbaraga nyinshiRadio na WeaselRadio na Weasel bo muro Good Lyfe bamutunguye bamusanga k'urubyiniromakonikoshwaMakonikoshwa yahobeye cyane RadioRadio na WeaselMakonikoshwa yahise ahobera nanone WeaselRadio na WeaselMakonikoshwa yahoberanye bikomeye na WeaselRadio na WeaselBahise batangira kubwira abafana ko baziranye kuva cyera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ange7 years ago
    yoooh ntureba abandi bafite umutima w urukundo! ndacyeka ibi byongereye imbaraga makoni koshwa ureke babahanzi bacu bingirwabastars badashobora gufasha mugenzi wabo icyo bashoboye nukunkwa ibitabi nokuzererana nabakobwa
  • Uwacu Carol Emma7 years ago
    Ni byiza pe ko Mako yasubiye kurubyiniro, ariko rero mundebere abagabo bazima uko bangana, ibitobya bwenge byarabanyunyuje. Biteye agahind ape kubona amafaranga babona abafasha kubicura ubuzima aho kubakiza
  • Kucci7 years ago
    Bravo mankon turakwemera cyane
  • 7 years ago
    Gud!very nice
  • jay 7 years ago
    kabisa ndishimye cyane mako is my friend knd komereza
  • DIDI7 years ago
    oh!!!!buzima we? !!!!





Inyarwanda BACKGROUND