RFL
Kigali

Mu gitaramo cyo gusoza Tour du Rwanda, Knowless yabyinishije abasore b'i Nyamirambo mu buryo bukomeye–AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/11/2017 23:38
19


Abakurikiranira hafi umuziki bibwiraga ko Butera Knowless nyuma yo gushaka ndetse no kwibaruka imfura yaba atakiri wa muhanzikazi ubyina cyane ku rubyiniro mbega usimbagurika imbere y’abafana, icyakora bihabanye n’ibi, Butera Knowless yongeye kugaruka nkuwo benshi bazi cyera mu gitaramo cyabaye cyo gusoza Tour du Rwanda.



Kuri uyu wa gatandandatu, tariki 18 Ugushyingo 2017 ahazwi nko kuri Tappis Rouge i Nyamirambo habereye igitaramo cyari kirimo abahanzi bakomeye mu Rwanda aribo; Yverry, Social Mula, Riderman, Knowless na Bruce Melodie icyakora  kwinjira byari ubuntu.

Muri iki gitaramo nkuko byari biteganyijwe cyabaye guhera saa yine za mu gitondo kugeza saa yine z'ijoro (10:00-22:00) usibye kuririmba gusa hatanzwe kandi na serivise z’ubuzima, dore ko abahanzi batangiye gutarama guhera saa kumi n'imwe z'umugoroba (17:00-22:00).

Iki ni igitaramo cyayobowe na Mc Kate Gustave ndetse na Anitha Pendo wari wongeye kugaruka ku rubyiniro nyuma yo kwibaruka, igitaramo cyagaragayemo udushya twinshi icyakora cyaranzwe n’abahanzi bafite abafana mu Rwanda. Ibi byatumye buri wese utizera ko muzika ikunzwe kongera gusubiza amaso inyuma akongera kubitekerezaho kubera imbaga y’abafana yari iraho kandi nyamara atari ibintu byamamajwe by’umurengera.

Butera knowless muri iki gitaramo yongeye kugaragara nka Knowless wa cyera cyane ko yabyinnye bikomeye, aha akaba yanahamagaye abasore banyuranye bari aho ngo bamubyinishe ibintu bitaherukaga kuri Butera Knowless ibintu we asanga ntaho byagiye nkuko yabibwiye Inyarwanda.com nyuma y’iki gitaramo. Aha akaba yatangaje ko ubu yamaze kongera kugaruka kandi ahishiye byinshi abakunzi be.

REBA HANO AMAFOTO:

tour du RwandaAbafana bageze kare ahabereye igitaramo anithaAnitha Pendo yari yagarutse mu kaziKate gustaveMc Kate Gustave niwe wafatanyije na Anita Pendo gushyushya abafana Dj BissosoDj Bissoso niwe wavangavangaga imizikiBissosoDj Bissoso, Anitha Pendo na Kate Gustave babyinira abafanaYverryYverryYverryYverry niwe wabanje ku rubyiniro ashimisha abakunzi ba muzikaSocial MulaSocial MulaSocial Mula niwe wakurikiyeho ashimisha abakunzi ba muzika bari ahoBruce MelodyBruce MelodyBruce MelodyBruce Melody ku rubyiniro niwe wakurikiyeho agaragaza ko yazamuye umubare w'abafana beRidermanRidermanRidermanRiderman waririmbiraga aho yakuriye yishimiwe nabaturage b'i NyamiramboknowlessknowlessButera Knowless niwe wagombaga gukurikiraho

knowlessknowlessknowlessknowlessknowlessknowlessKnowless Butera yahamagaye abasore baramubyinisha ku rubyiniro

abafanaAbafana bitabiriye hakiri kare n'ibiti babyuriyeabafanaAbamotari bari bakaretse birebera umuzikiabafanaIyo ashaka kureba neza yitabaza moto ye niwe wayiguze...

REBA HANO UKO KNOWLESS YABYINISHIJE ABASORE B'INYAMIRAMBO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kanny 6 years ago
    Wowwww Butera nkunda ukuntu yimereye rwose. Urumwamikazi wacu twe nkabakunzi bawe, kuko turakwemera.
  • Daniel Nshimiyimana 6 years ago
    Ndabona aha ibintu byari dange kbs ariko nifuza kuzabonana na Butera Knowless ubwo ngiye kuza muri Africa
  • Gogo6 years ago
    Ese uriya ntamenyako ari umugore w'umugabo? Urareba ukuntu insoresore zamuhenesheje nawe akemera ra?
  • Narumiwe6 years ago
    Harya uyu n’umu mama ? Ahhhhhhhh
  • cadette6 years ago
    Iki nicyo kizajya gituma ahora ari kuri top. Nubwo hari abakobwa benshi bamurusha kuririmba ariko abarusha kumenya icyo umuririmbyi aricyo
  • AMS6 years ago
    Wow!!! That's BUTERA Knowless , the Queen!!!!! Stage blazer!!!!! Keep burning em up
  • K6 years ago
    Niko bigenda kuba Ari umugore ntakibazo kandi muri music bibaho ni ugushimisha abkureba no kwigarurira imitima yabagukunda biriya ntakibazo kirimo abanenga munenge ibindi rwose
  • Sasha6 years ago
    Butera rwose sinkundaga imiririmbire yawe ariko uranshimishije uno munsi kubera uri free cyane kuba fans bawe. You're a good performer I must admit. Thumbs up!
  • Dusabimana erickson 6 years ago
    Nibyiza pee ndetse yaranadushimishije. Ariko kandi yibagiwe ko ari umu mama!!!!!!!!!
  • 6 years ago
    Kuba umu maman se bivuze kujya kuri stage ukonsa abana mwanjiji mwe? Iyo umuntu ari mukazi ke byumwihariko aba intertainers bakora ibishoboka kugirango bisanishe na rubanda.
  • Sylvie6 years ago
    Knowless iyo pentalon ayirambyemo sinzi niba atabibona pe agerageze ahindure imyenda kuva muri campaign kugeza nuyu munsi ayihoramo .
  • Jeanne 6 years ago
    Mbe gogo Umugore niki??abanyamafuti bambere sabagore ntusubire kuvuga ngo sumugore kubera arigutambana naba fana biwe nizere kutari Umugore
  • Bin76 years ago
    Butera we ndakugaye Kbs! Twari tuzi ko Uzi icyo umugabo asobanuye!!!!
  • Kalisa 6 years ago
    Askiiiigari weeee wanjiji we ngo ni gogo wababajwe nimitwaro wikoreye +??? Iyo bavuze entertainers wumviki? Injiji ziracyariho koko! Natagira uwo asuhuza ngwariyemera. Nabegera ibigambo mubihuragure. Rata bute watwemeje watweretse ko ntawuzagusimbura kandi ko imbyukora ubizi. Rekana nizi njajwa.
  • er6 years ago
    cadette we tuza di Charley na Nina ubu nibo bari kuri top ureke uwo mugore utiyubaha
  • Muraho 6 years ago
    Hhhhh! Mwe mubabaye abagabo mwumva ko gushaka bivuze guhindura akazi ukora mujye nyabugogo mutoragure mo umwe. Kuri stage siho bashingira urugo mwabuginga mwe. Doreko ubuze icyo atuka inka yihanukira ati dore nibyo bicebe byayo. Butera ararenze kureeeeeeeee naho wowe ER aboba fille mere bawe se shahu kwiyubaha kwabo nukubyarira iwabo??? Cga uragirango tuzure akaboze?
  • aline6 years ago
    aliko sylvie urandangije koko uzikuitegereza, ngwipantalon yambaye muli campaign niyacyambaye, nanjyiyi ndayibukarwose ntajyayivamo, buliya natagirinana ngobamutere indinda azayikuramo iyi mandat nirangira
  • 6 years ago
    Muradushimisha bikaturenga
  • Hatangimana Emmanuel 6 years ago
    Mwakozekutugererayo





Inyarwanda BACKGROUND