Abakurikiranira hafi umuziki bibwiraga ko Butera Knowless nyuma yo gushaka ndetse no kwibaruka imfura yaba atakiri wa muhanzikazi ubyina cyane ku rubyiniro mbega usimbagurika imbere y’abafana, icyakora bihabanye n’ibi, Butera Knowless yongeye kugaruka nkuwo benshi bazi cyera mu gitaramo cyabaye cyo gusoza Tour du Rwanda.
Kuri uyu wa gatandandatu, tariki 18 Ugushyingo 2017 ahazwi nko kuri Tappis Rouge i Nyamirambo habereye igitaramo cyari kirimo abahanzi bakomeye mu Rwanda aribo; Yverry, Social Mula, Riderman, Knowless na Bruce Melodie icyakora kwinjira byari ubuntu.
Muri iki gitaramo nkuko byari biteganyijwe cyabaye guhera saa yine za mu gitondo kugeza saa yine z'ijoro (10:00-22:00) usibye kuririmba gusa hatanzwe kandi na serivise z’ubuzima, dore ko abahanzi batangiye gutarama guhera saa kumi n'imwe z'umugoroba (17:00-22:00).
Iki ni igitaramo cyayobowe na Mc Kate Gustave ndetse na Anitha Pendo wari wongeye kugaruka ku rubyiniro nyuma yo kwibaruka, igitaramo cyagaragayemo udushya twinshi icyakora cyaranzwe n’abahanzi bafite abafana mu Rwanda. Ibi byatumye buri wese utizera ko muzika ikunzwe kongera gusubiza amaso inyuma akongera kubitekerezaho kubera imbaga y’abafana yari iraho kandi nyamara atari ibintu byamamajwe by’umurengera.
Butera knowless muri iki gitaramo yongeye kugaragara nka Knowless wa cyera cyane ko yabyinnye bikomeye, aha akaba yanahamagaye abasore banyuranye bari aho ngo bamubyinishe ibintu bitaherukaga kuri Butera Knowless ibintu we asanga ntaho byagiye nkuko yabibwiye Inyarwanda.com nyuma y’iki gitaramo. Aha akaba yatangaje ko ubu yamaze kongera kugaruka kandi ahishiye byinshi abakunzi be.
REBA HANO AMAFOTO:
Abafana bageze kare ahabereye igitaramo Anitha Pendo yari yagarutse mu kaziMc Kate Gustave niwe wafatanyije na Anita Pendo gushyushya abafana Dj Bissoso niwe wavangavangaga imizikiDj Bissoso, Anitha Pendo na Kate Gustave babyinira abafanaYverry niwe wabanje ku rubyiniro ashimisha abakunzi ba muzikaSocial Mula niwe wakurikiyeho ashimisha abakunzi ba muzika bari ahoBruce Melody ku rubyiniro niwe wakurikiyeho agaragaza ko yazamuye umubare w'abafana beRiderman waririmbiraga aho yakuriye yishimiwe nabaturage b'i NyamiramboButera Knowless niwe wagombaga gukurikiraho
Knowless Butera yahamagaye abasore baramubyinisha ku rubyiniro
Abafana bitabiriye hakiri kare n'ibiti babyuriyeAbamotari bari bakaretse birebera umuzikiIyo ashaka kureba neza yitabaza moto ye niwe wayiguze...
REBA HANO UKO KNOWLESS YABYINISHIJE ABASORE B'INYAMIRAMBO
TANGA IGITECYEREZO